Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iby’ingenzi kuganira n’umurwayi mbere y’igihe

Icyo wakora mu gihe uwo urwaje ari hafi gupfa

Icyo wakora mu gihe uwo urwaje ari hafi gupfa

IGIHE Doreen yamenyaga ko umugabo we wari ufite imyaka 54 gusa arwaye ikibyimba cyo mu bwonko kidakira, yagize agahinda kenshi. * Abaganga bamubwiye ko ashigaje amezi make yo kubaho. Yaravuze ati “numvise ijuru ringwiriye kandi namaze igihe narataye umutwe. Naravuze nti ‘ubu se iyo biba ku bandi ko jye bintunguye!”

Ibyabaye kuri Doreen nta we bitabaho. Indwara yica vuba, ntitoranya kandi ishobora gufata buri wese, igihe icyo ari cyo cyose. Igishimishije ni uko abantu benshi baba bifuza kwita ku barwayi nk’abo bageze mu minsi yabo ya nyuma. Ariko burya kwita ku muntu nk’uwo ntibyoroshye. None se abo mu muryango we bakora iki ngo bamwiteho kandi bamuhumurize? Umurwaza yakora iki mu gihe uwo arwaje ageze mu marembera? Kandi se ni iki twakwitega mu gihe ari hafi gupfa? Reka tubanze dusuzume impamvu kurwaza umuntu nk’uwo bigoye muri iki gihe.

KURWAZA BISIGAYE BIGORA

Iterambere mu buvuzi ryahinduye byinshi ku buzima. Mu myaka ijana ishize na mbere yaho, abantu baramaga imyaka mike ndetse no mu bihugu byateye imbere. Abantu bapfaga imburagihe bishwe n’indwara z’ibyorezo cyangwa impanuka. Amavuriro yari make kandi abantu benshi barwazwaga n’abagize imiryango yabo, bagapfira mu ngo.

Muri iki gihe, iterambere mu buvuzi ryatumye abaganga bashobora guhashya indwara, bituma abantu barushaho kurama. Indwara zahitanaga abantu mu gihe gito, ubu zisigaye zivurwa ku buryo umuntu azimarana igihe. Icyakora nubwo umuntu yabana n’indwara, ntiba yakize. Akenshi, abarwayi nk’abo baba bafite ubumuga butuma badashobora kwiyitaho. Kwita ku bantu barwaye indwara nk’izo, bigenda birushaho kugorana.

Abantu ntibagipfira mu rugo; ahubwo bapfira kwa muganga. Hari benshi badashobora kumenya niba umuntu agiye gupfa, hakaba n’abatarabona umuntu apfa. Ibyo bishobora gutuma umuntu atinya kurwaza mwene wabo. Umurwaza yakora iki?

JYA UTEGANYA ICYO UZAKORA

Nk’uko ibyabaye kuri Doreen bibigaragaza, abantu benshi barahangayika cyane iyo bamenye ko uwo barwaje atazakira. Ni iki cyabafasha guhangana n’agahinda, intimba n’ubwoba no kwakira ibizabaho? Hari umugaragu wa Yehova w’indahemuka wasenze agira ati “twereke uko dukwiriye kubara iminsi yacu mu buryo butuma tugira umutima w’ubwenge” (Zaburi 90:12). Ni ngombwa gusenga Yehova umusaba ko yagufasha ‘kubara iminsi,’ ukabona uko wita ku wo urwaje mu minsi ashigaje.

Ibyo bisaba kwitegura mbere y’igihe. Niba uwo urwaje akibasha kuvuga, byaba byiza umubajije uwo yifuza ko yazamufatira umwanzuro mu gihe azaba atakibishoboye. Kuganira mbere y’igihe ku bijyanye no kumenya niba yakomeza kubeshwaho n’imashini zimufasha guhumeka, niba yaba mu bitaro, cyangwa uko yavurwa, bigabanya amakimbirane kandi bigatuma abagize umuryango baticira urubanza, igihe bafatiye umwanzuro umurwayi utakibasha kwivugira. Kuganira n’umurwayi mbere y’igihe bigufasha kumwitaho neza mu gihe yarembye. Bibiliya igira iti “iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo.”—Imigani 15:22.

UKO WAMUFASHA

Ubusanzwe, inshingano ya mbere y’umurwaza ni uguhumuriza umurwayi. Ikintu cy’ibanze umurwayi ugiye gupfa aba akeneye ni ukumwizeza ko akunzwe kandi atari wenyine. Ibyo wabigeraho ute? Jya usomera umurwayi ibitabo wahisemo ubyitondeye kandi umuririmbire indirimbo nziza zamugarurira icyizere. Abarwayi benshi bumva bishimye iyo umuntu wo mu muryango abafashe akaboko, akabaganiriza atuje.

Akenshi iyo umurwayi amenye umuntu umusuye bimugirira akamaro. Hari raporo yagize iti “nubwo umuntu yaba arembye cyane, aba ashobora kumva. Ibyo bigaragaza ko umurwayi ashobora kumva n’iyo waba ubona ko yasinziriye cyane. Ubwo rero, ujye wirinda kuvuga ikintu utatinyuka kuvuga ari maso.”

Niba bishoboka mujye musengera hamwe. Bibiliya ivuga ko hari igihe intumwa Pawulo na bagenzi be bari bahangayitse cyane kandi batekereza ko bagiye gupfa. Ni iyihe nkunga basabye? Pawulo yabwiye incuti ze ati “namwe mushobora kudufasha musenga mwinginga mudusabira” (2 Abakorinto 1:8-11). Isengesho rivuye ku mutima rigira akamaro mu gihe umuntu arembye cyangwa ahangayitse cyane.

JYA WITEGA IBINTU BISHYIZE MU GACIRO

Kumva ko uwawe agiye gupfa bishobora kuguhahamura. Kandi koko, urupfu ntirumenyerwa. Ubundi ntitwari twararemewe gupfa (Abaroma 5:12). Ijambo ry’Imana rivuga ko urupfu ari ‘umwanzi’ (1 Abakorinto 15:26). Ubwo rero iyo twibutse ko umuntu wacu azapfa, twumva biturenze.

Ariko kandi gutekereza mbere y’igihe ku bintu bishobora kuba ku murwayi wacu, bishobora gufasha umuryango kudahangayika cyane. Bimwe mu biba ku murwayi byanditse mu ngingo igira iti “ Ibiranga umuntu ugiye gupfa.” Birumvikana ariko ko ibyavuzwemo byose bitaba kuri buri murwayi. Icyakora abenshi mu barwayi bahura na bimwe muri ibyo bibazo.

Mu gihe umurwayi amaze gupfa, jya uhita ubimenyesha incuti n’abavandimwe. Abamurwaje n’abagize umuryango we bagombye kumenya ko atakibabara kandi ko atagihangayitse. Umuremyi wacu udukunda yaravuze ati “abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

UMURWAZA URUTA ABANDI

Ntitukange ko abandi badufasha

Kwishingikiriza ku Mana ni iby’ingenzi cyane, haba mu gihe urwaje umuntu ugiye gupfa na nyuma yaho, igihe mubabajwe n’urupfu rwe. Imana ishobora kuguhumuriza ikoresheje amagambo atera inkunga cyangwa ibikorwa bya bagenzi bawe. Doreen yaravuze ati “abantu batwitayeho cyane kandi nta bufasha nasubizaga inyuma. Jye n’umugabo wanjye twumvaga ko ari Yehova utubwira ati ‘nimuhumure turi kumwe.’ Ibyo mpora mbizirikana.”

Koko rero, Yehova Imana ni we murwaza uruta abandi. Yumva imibabaro yacu n’agahinda kacu, kuko ari we waturemye. Afite ubushobozi bwo kuduha ibyo dukeneye no kudufasha kwihangana. Ikiruta byose ni uko yadusezeranyije ko vuba aha azakuraho urupfu kandi akazura abantu babarirwa muri za miriyari (Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Abantu bazasubiramo amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”—1 Abakorinto 15:55.

^ par. 2 Amazina yarahinduwe.