Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikimenyetso kiruta ibindi kigaragaza ko Imana idukunda

Ikimenyetso kiruta ibindi kigaragaza ko Imana idukunda

Egera Imana

Ikimenyetso kiruta ibindi kigaragaza ko Imana idukunda

Itangiriro 22:1-18

ABURAHAMU yakundaga Imana. Nanone, uwo mukurambere wizerwa yakundaga Isaka, umwana we yabyaye ageze mu za bukuru. Ariko igihe Isaka yari ageze mu kigero cy’imyaka 25, Aburahamu yahuye n’ikigeragezo cyamusabaga gukora ibintu umubyeyi atakorera umwana we. Imana yamusabye kumutamba. Icyakora, Isaka ntiyapfuye. Igihe Aburahamu yazamuraga icyuma agira ngo atambe Isaka, Imana yarahagobotse yohereza umumarayika. Iyo nkuru yo muri Bibiliya iboneka mu Itangiriro 22:1-18, itwereka mu buryo bw’ubuhanuzi ukuntu Imana idukunda cyane.

Umurongo wa 1 ugira uti “Imana igerageza Aburahamu.” Aburahamu yari afite ukwizera, ariko noneho ukwizera kwe kwari kugiye kugeragezwa mu buryo atari yarigeze abona. Imana yaramubwiye iti ‘jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, umutambire ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa’ (Umurongo wa 2). Uzirikane ko Imana itajya yemera ko abagaragu bayo bageragezwa ibirenze ibyo bashobora kwihanganira. Ubwo rero, icyo kigeragezo cyagaragazaga ko Imana yari ifitiye Aburahamu icyizere.—1 Abakorinto 10:13.

Aburahamu yahise yumvira. Bibiliya igira iti ‘Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka aragenda’ (Umurongo wa 3). Birumvikana ko Aburahamu atigeze agira uwo abwira iby’icyo kigeragezo.

Urugendo rw’iminsi itatu yakoze nyuma yaho, rwatumye abona umwanya wo gutekereza cyane. Ariko Aburahamu ntiyatezutse ku mwanzuro we. Amagambo yavuze agaragaza ukwizera yari afite. Igihe yabonaga umusozi Imana yari yatoranyije akiri kure, yabwiye abagaragu be ati ‘musigare hano, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.’ Igihe Isaka yabazaga se aho intama yo gutamba iri, Aburahamu yaramubwiye ati “Imana iri bwibonere umwana w’intama” (Umurongo wa 5, 8). Aburahamu yari yiteze ko ari bugarukane n’umwana we. Kubera iki? Kubera ko “yumvaga ko Imana yashoboraga ndetse no kuzura [Isaka] mu bapfuye.”—Abaheburayo 11:19.

Igihe bari ku musozi maze Aburahamu agafata ‘umushyo ngo asogote umuhungu we,’ umumarayika yamufashe ukuboko. Imana yatanze imfizi y’intama yari yafashwe mu gihuru, maze Aburahamu ayitamba ho igitambo “mu cyimbo cy’umuhungu we” (Umurongo wa 10-13). Imana yabonaga ko ari nk’aho Isaka yari yatambwe rwose (Abaheburayo 11:17). Hari intiti yavuze iti “Imana yabonaga ko kuba Aburahamu yaragize ubushake bwo gutamba uwo mwana, byari nk’aho yari yamutambye.”

Byahise bigaragara ko icyizere Yehova yari afitiye Aburahamu cyari gifite ishingiro. Kandi Aburahamu yaragororewe kubera ko yiringiraga Yehova. Imana yasubiyemo isezerano yari yaragiranye na Aburahamu ryo kuzaha umugisha abantu bo mu mahanga yose kandi yongeramo n’ibindi bintu.—Umurongo wa 15-18.

Amaherezo Imana yabujije Aburahamu gutamba umwana we, ariko yo ntiyaretse gutamba umwana wayo. Kuba Aburahamu yaremeye gutamba Isaka byashushanyaga ko Imana yari kuzatanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo abe igitambo cy’ibyaha byacu (Yohana 3:16). Igitambo cya Kristo ni cyo kimenyetso kiruta ibindi byose kigaragaza ko Yehova adukunda. Kubera ko Imana yadutangiye icyo gitambo, twagombye kwibaza tuti “ni ibihe bintu niteguye kwigomwa kugira ngo nshimishe Imana?”