Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana iha agaciro abagore kandi irabubaha

Imana iha agaciro abagore kandi irabubaha

IGIHE Yesu yari ku isi, yiganye mu buryo butunganye imico n’imikorere ya se wo mu ijuru. Yaravuze ati “nta cyo nkora nibwirije, ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije. . . . Buri gihe nkora ibimushimisha” (Yohana 8:28, 29; Abakolosayi 1:15). Ku bw’ibyo, gusuzuma imishyikirano Yesu yagiranaga n’abagore n’uko yababonaga, biri budufashe kumenya uko Imana ibabona n’icyo ibitezeho.

Intiti nyinshi zimaze gusuzuma ibivugwa mu Mavanjiri, ziyemereye ko Yesu yabonaga abagore mu buryo butandukanye cyane n’uko bafatwaga mu gihe ayo Mavanjiri yandikwaga. None se Yesu yari atandukaniye he n’abandi? Kandi se icy’ingenzi kurushaho, inyigisho ze ziracyaha umudendezo abagore no muri iki gihe?

Uko Yesu yabonaga abagore

Yesu ntiyumvaga ko abagore ari abo guhaza irari ry’ibitsina gusa. Bamwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi, bumvaga ko abantu badahuje igitsina bagombye guhura ari uko gusa bagiye kwimara irari. Kubera ko abagore bafatwaga nk’ibigusha, ntibari bemerewe kuvugisha abagabo mu ruhame cyangwa gusohoka batitwikiriye igitambaro. Ku rundi ruhande, Yesu yagiriye abagabo inama yo kutagengwa n’irari ry’ibitsina no kubaha abagore aho kubaha akato.—Matayo 5:28.

Nanone Yesu yaravuze ati “umuntu wese utana n’umugore we akarongora undi aba asambanye” (Mariko 10:11, 12). Ku bw’ibyo, yamaganye inyigisho ya ba rabi yari yogeye muri icyo gihe, yemereraga abagabo gutandukana n’abagore babo “ku mpamvu iyo ari yo yose” (Matayo 19:3, 9). Igitekerezo cyo gusambana, cyangwa guca inyuma umugore wawe, cyari inzaduka ku Bayahudi benshi. Abo bigisha babo bababwiraga ko ubundi nta mugabo usambana, ko ibyo biba ku bagore gusa. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize kiti “igihe Yesu yavugaga ko umugabo na we agomba gukurikiza iryo hame rirebana n’umuco, yari agaragaje ko abagore na bo bakwiye guhabwa agaciro.”

Akamaro k’inyigisho ze muri iki gihe: Mu itorero rya gikristo ry’Abahamya ba Yehova, abagore bateranira hamwe n’abagabo bisanzuye. Iyo bagiye mu materaniro ntibaba bikanga ko abagabo b’Abakristo bari bubarangarire cyangwa ngo bababuze amahwemo, kuko abagabo b’Abakristo bafata ‘abakecuru nka ba nyina, abagore bakiri bato nka bashiki babo, bafite imyifatire izira amakemwa.’1 Timoteyo 5:2.

Yesu yigishaga abagore. Mu buryo butandukanye n’inyigisho za ba rabi zahezaga abagore mu bujiji, Yesu we yarabigishaga kandi akabatera inkunga yo kuvuga ibibari ku mutima. Yerekanye ko abagore atari abo guteka gusa, igihe yangaga ko Mariya avutswa uburenganzira bwo kwigishwa (Luka 10:38-42). Mukuru wa Mariya witwaga Marita, na we yigishijwe na Yesu. Ibyo bigaragazwa n’ibisubizo birangwa n’ubwenge yashubije Yesu, igihe Lazaro yari amaze gupfa.—Yohana 11:21-27.

Yesu yashishikazwaga n’ibitekerezo by’abagore. Igihe yari ku isi, Abayahudikazi benshi bumvaga ko kugira ngo umuntu agire ibyishimo, yagombaga kuba afite umwana w’umuhungu ukomeye, byashoboka akaba ari umuhanuzi. Igihe umugore yarangururaga ati “hahirwa inda yakubyaye,” Yesu yaboneyeho uburyo bwo kumwereka ikintu cyiza kurushaho (Luka 11:27, 28). Yamweretse ko hari ikintu cy’agaciro kurusha umwanya abagore bahabwaga mu muco wabo, igihe yamubwiraga ko kumvira Imana ari byo by’ingenzi.—Yohana 8:32.

Akamaro k’inyigisho ze muri iki gihe: Abigisha mu itorero rya gikristo baha agaciro ibisubizo bitangwa n’abagore mu materaniro y’itorero. Abo bigisha bubaha abakecuru bitewe n’uko “bigisha ibyiza,” baba biherereye cyangwa binyuriye mu rugero rwiza batanga (Tito 2:3). Nanone abagore bafasha cyane abagabo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Zaburi 68:11; reba agasanduku kari ku ipaji ya 9, gafite umutwe uvuga ngo  “Ese intumwa Pawulo yabujije abagore kuvuga?”

Yesu yitaga ku bagore. Mu bihe bya Bibiliya, abakobwa ntibahabwaga agaciro nk’abahungu. Talmud y’Abayahudi yashyigikiraga icyo gitekerezo, igira iti “hahirwa uwabyaye abahungu, ariko uwabyaye abakobwa we yagushije ishyano.” Hari ababyeyi bumvaga ko kubyara umukobwa ari umutwaro uremereye, kuko bagombaga kumushakira umugabo kandi bagatanga inkwano, kandi akaba nta cyo yari kubamarira bageze mu za bukuru.

Yesu yagaragaje ko ubuzima bw’umwana w’umukobwa bwari bufite agaciro kangana n’ak’umwana w’umuhungu, igihe yazuraga umukobwa wa Yayiro, nk’uko yazuye umuhungu w’umugore w’umupfakazi w’i Nayini (Mariko 5:35, 41, 42; Luka 7:11-15). Ubwo Yesu yari amaze gukiza umugore “wari umaze imyaka cumi n’umunani afite uburwayi yaterwaga n’umudayimoni,” yakoresheje imvugo itarabonekaga mu nyandiko z’Abayahudi, amwita “umukobwa wa Aburahamu” (Luka 13:10-16). Igihe yakoreshaga iyo mvugo irangwa n’ubugwaneza kandi igaragaza ko amwubashye, yagaragaje ko uwo mugore yari afite agaciro nk’ak’undi muntu wese, kandi ko yari afite ukwizera gukomeye.—Luka 19:9; Abagalatiya 3:7.

Akamaro k’inyigisho ze muri iki gihe: Hari umugani wo muri Aziya ugira uti “kurera umukobwa ni nko kuhira umurima w’umuturanyi.” Aho kugira ngo abagabo b’Abakristo bemere icyo gitekerezo, bita ku bana bose, baba abahungu cyangwa abakobwa. Ababyeyi b’Abakristo barihira amashuri abana babo bose kandi bakabavuza.

Yesu yahaye Mariya Magadalena inshingano ihebuje yo gutangariza intumwa ze ko yazutse

Yesu yiringiraga abagore. Mu nkiko z’Abayahudi, ubuhamya bwatangwaga n’umugore bwabaga bunganya agaciro n’ubw’umugaragu. Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwa Josèphe, yatanze inama igira iti “ntukemere ubuhamya bw’abagore, kuko ari abadabagizi batagira icyo bitaho.”

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yesu yahisemo ko abagore ari bo batangaza ko yazutse (Matayo 28:1, 8-10). Nubwo abo bagore bizerwa bari bariboneye ukuntu umwami wabo yapfuye n’uko yahambwe, intumwa ntizapfuye kwemera ibyo bazibwiye (Matayo 27:55, 56, 61; Luka 24:10, 11;). Icyakora kuba Kristo yarabanje kwiyereka abagore amaze kuzuka, ni uko yabonaga ko ari abigishwa nk’abandi, bityo ubuhamya bwabo bukaba bwari bufite agaciro.—Ibyakozwe 1:8, 14.

Akamaro k’inyigisho ze muri iki gihe: Mu matorero y’Abahamya ba Yehova, abagabo bafite inshingano bita ku bitekerezo by’abagore, bityo bakagaragaza ko babaha agaciro. Abagabo b’Abakristo na bo, ‘bubaha’ abagore babo bakabatega amatwi bitonze.—1 Petero 3:7; Intangiriro 21:12.

Amahame ya Bibiliya atuma abagore bagira ibyishimo

Abakurikiza amahame ya Bibiliya bubaha abagore kandi bakabaha agaciro

Iyo abagabo biganye Kristo, bituma abagore bahabwa icyubahiro n’umudendezo Imana yari yarabateganyirije (Intangiriro 1:27, 28). Aho kugira ngo abagabo b’Abakristo bumve ko barusha abagore agaciro, bihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya atuma abo bashakanye bagira ibyishimo.—Abefeso 5:28, 29.

Igihe Yelena yatangiraga kwiga Bibiliya, umugabo we yari yaramujujubije. Uwo mugabo yari yararerewe mu karere kari kiganjemo urugomo, ahari ingeso yo guterura abakobwa, n’ibikorwa byo guhohotera abandi. Yelena yaravuze ati “ibyo nize muri Bibiliya byarankomeje. Nasobanukiwe ko hari umuntu unkunda cyane, akampa agaciro kandi akanyitaho. Nanone nasobanukiwe ko iyo umugabo wanjye yiga Bibiliya yari guhindura uko ambona.” Inzozi ze zabaye impamo igihe umugabo we yemeraga kwiga Bibiliya akabatizwa, maze akaba Umuhamya wa Yehova. Yelena yaravuze ati “yarahindutse aba umuntu utuje. Twitoje kubabarirana tubikuye ku mutima.” Ni uwuhe mwanzuro Yelena yagezeho? Yaravuze ati “amahame ya Bibiliya yamfashije kumva ko ndi umuntu ukenewe kandi ufite umutekano mu rugo rwe.”—Abakolosayi 3:13, 18, 19.

Yelena si we wenyine wafashijwe n’amahame ya Bibiliya. Abagore b’Abakristo babarirwa muri za miriyoni bafite ibyishimo, kuko bo n’abagabo babo bihatira gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Iyo bifatanya na bagenzi babo b’Abakristo bumva bubashywe, kandi bafite ihumure n’umudendezo.—Yohana 13:34, 35.

Abagabo n’abagore b’Abakristo bazirikana ko ari abanyabyaha kandi ko badatunganye. Ku bw’ibyo, bari mu biremwa by’Imana “byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro.” Icyakora iyo bagiranye imishyikirano ya bugufi na Se wuje urukundo Yehova, bagira ibyiringiro byo ‘kuzabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bakagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.’ Koko rero, abagabo n’abagore bafite ibyiringiro bihebuje bitewe n’uko Imana ibitaho.—Abaroma 8:20, 21.