Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi yose

Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi yose

UMUNYAMERIKA ukomoka muri Koreya witwa Jonathan yagiriwe urwikekwe kuva akiri umwana. Uko yagendaga akura, ni ko yashakishaga aho yabona abantu badashobora kumugirira urwikekwe bamuziza isura ye n’ubwoko bwe. Yaje kuba umuganga mu mugi wo mu majyaruguru ya Alaska muri Amerika, aho yashoboraga kuvura abarwayi benshi bari bafite isura nk’iye. Yumvaga ko nubwo yari muri ako gace gakonja ko ku mpera y’isi, nibura yari agiye kwikinga urwikekwe rwamuhangayikishaga cyane.

Icyizere cyose yari afite cyayoyotse igihe yavuraga umugore ukiri muto w’imyaka 25 wo muri ako gace. Igihe uwo murwayi yavaga muri koma, yitegereje Jonathan maze ahita amubwira ijambo ribi ryamukomerekeje, rigaragaza urwango rukomeye yangaga Abanyakoreya. Ibyo bintu bibabaje byabaye kuri Jonathan, byamwibukije ko nta ho yahungira urwikekwe nubwo yibwiraga ko yimukiye ahari abantu bafite ibyo bahuriyeho.

Ibyabaye kuri Jonathan bigaragaza ikintu kibabaje ariko gikunze kubaho. Urwikekwe ruri hose. Mbese twavuga ko ahari abantu hatabura urwikekwe.

Icyakora nubwo urwikekwe rwogeye hose, abantu benshi barwamaganira kure. Ariko mu by’ukuri, hari ikintu gisa n’ikitumvikana. None se bishoboka bite ko ikintu nk’icyo abantu banga bene ako kageni, cyakwirakwira bigeze aho? Uko bigaragara, abantu benshi barwanya urwikekwe na bo ubwabo ntibaba bazi ko barufite. Ese nawe ni uko? Icyo kibazo wagisubiza ute?

URWIKEKWE RUTUBAMO

Twaba tubibona cyangwa tutabibona, gutahura ko dufite ikibazo cy’urwikekwe mu mitima yacu ntibyoroshye. Bibiliya itubwira impamvu, igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana” (Yeremiya 17:9). Ku bw’ibyo, dushobora kwishuka twibwira ko tworohera abantu b’ingeri zose, kandi atari ko biri. Nanone dushobora kwibwira ko dufite impamvu zumvikana zo gufata abantu bo mu bwoko runaka uko batari.

Ibintu nk’ibi bikubayeho wabyitwaramo ute?

Kugira ngo wiyumvishe ukuntu gutahura ko ufitiye abantu runaka urwikekwe bitoroshye, zirikana ibintu bikurikira bishobora kubaho. Reka tuvuge ko urimo utembera mu muhanda nijoro uri wenyine, maze wajya kubona ukabona abasore babiri utigeze ubona baje bagusatira. Ni abasore b’ibigango, kandi umwe muri bo asa n’ufite ikintu mu ntoki.

Ese uhita wumva ko abo basore bari bukugirire nabi? Birashoboka ko ibyo wahuye na byo byakwigishije ko wagombye kugira amakenga. Ariko se ibyo byatuma wemeza ko abo basore ari abagizi ba nabi? Hari n’ikindi kibazo wakwibaza. Ese igihe wababonaga, watekereje ko ari abo mu buhe bwoko? Uko wasubiza icyo kibazo bishobora kugaragaza neza ibiri mu mutima wawe. Bishobora kugaragaza ko mu rugero runaka, urwikekwe rwamaze gushinga imizi mu mutima wawe.

Tuvugishije ukuri, twese tugira urwikekwe mu rugero runaka. Bibiliya ubwayo igaragaza ko muri rusange tugira urwikekwe, igira iti “abantu bareba ibigaragarira amaso” (1 Samweli 16:7). None se ko twese twokamwe n’iyo ngeso, kandi akenshi ikaba igira ingaruka zibabaje, twakwizera ko dushobora kuyicikaho burundu? Ese hari igihe isi yose izaba itarangwamo urwikekwe?