Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | NI UBUHE BUTUMWA BUKUBIYE MURI BIBILIYA?

Ubutumwa bwiza ku bantu bose

Ubutumwa bwiza ku bantu bose

Umuzuko wa Yesu wakomeje abigishwa be kandi utuma bagira ishyaka. By’umwihariko, intumwa Pawulo yakoze ingendo mu turere twa Aziya Ntoya na Mediterane, ashinga amatorero kandi atera Abakristo inkunga yo gushikama mu bishuko n’ibitotezo bikaze bari bahanganye na byo. Nubwo Abakristo bari bahanganye n’ibyo bibazo byose, itorero rya gikristo ryakomeje kwiyongera.

Pawulo ubwe yarafunzwe. Icyakora nubwo yari mu nzu y’imbohe, yakomeje kwandika inzandiko zo gutera inkunga amatorero ya gikristo no kuyagira inama. Yabahaye umuburo ku birebana n’ikibazo gikomeye kurushaho bashoboraga guhangana na cyo, ni ukuvuga ubuhakanyi. Pawulo ayobowe n’umwuka wera, yabonye mbere y’igihe ko ‘amasega y’inkazi agoreka ukuri’ yari kuzinjira mu itorero rya gikristo, ‘akireherezaho abigishwa.’—Ibyakozwe 20:29, 30.

Ubwo buhakanyi bwari bwaratangiye mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Muri icyo gihe, Yesu wazutse yeretse intumwa Yohana ibikubiye mu Byahishuwe, akaba yaramweretse mu buryo bw’ikigereranyo ibyari kuzabaho. Nk’uko Yohana yaje kubyandika, nta wari kubuza Imana gusohoza mu buryo bwuzuye umugambi yari ifitiye isi n’abantu, haba abarwanyaga itorero rya gikristo cyangwa abigisha b’ibinyoma. Abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ bazumva ubutumwa bwiza ku byerekeye Ubwami bw’Imana (Ibyahishuwe 14:6). Paradizo izagarurwa ku isi, kandi umuntu wese wifuza gukora ibyo Imana ishaka ashobora kuyibamo.

Ese ubwo si “ubutumwa bwiza”? Niba ari uko ubibona, itoze kumenya byinshi ku byerekeye ubutumwa Imana yageneye abantu buboneka muri Bibiliya, n’uko bwakugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Ushobora kwisomera Bibiliya kuri interineti kuri www.mt711.com/rw. Kuri urwo rubuga, ushobora no kuhasanga udutabo Bibiliya—Irimo ubuhe butumwa?, Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana hamwe n’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Uzahasanga n’ibindi bitabo bigaragaza impamvu dushobora kwizera Bibiliya n’uko twashyira mu bikorwa inama zayo z’ingirakamaro mu muryango wacu no mu mibereho yacu. Ushobora no gusaba ibindi bisobanuro Umuhamya wa Yehova uwo ari we wese.

​—Bivugwa mu Byakozwe, Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, Filemoni, 1 Yohana, Byahishuwe.