Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | USHOBORA KWEGERA IMANA

Waba uzi izina ry’Imana? Ese urarikoresha?

Waba uzi izina ry’Imana? Ese urarikoresha?

Ese waba ufite incuti magara, ariko ukaba utazi izina ryayo? Birashoboka ko nta yo. Hari umugore wo muri Bulugariya witwa Irina wavuze ati “ntushobora kugirana ubucuti n’Imana niba utazi izina ryayo.” Igishimishije ni uko Imana yifuza ko uyegera, nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi. Ku bw’ibyo, ni nk’aho yo ubwayo yakwibwiye ikoresheje Bibiliya igira iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.”​—Yesaya 42:8.

Imana ubwayo yakwibwiye ikoresheje Bibiliya igira iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.”​—Yesaya 42:8

Ese Yehova yifuza ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha? Suzuma ibi bikurikira: izina ry’Imana ryandikwa mu ngombajwi enye z’igiheburayo, riboneka mu mwandiko w’umwimerere w’Ibyanditswe by’Igiheburayo incuro zigera hafi ku 7.000. Ni ryo zina riboneka incuro nyinshi muri Bibiliya kurusha andi mazina yose. Nta gushidikanya, ibyo bigaragaza ko Yehova yifuza ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha. *

Mbere y’uko abantu babiri bagirana ubucuti, babanza kwibwirana. Ese waba uzi izina ry’Imana?

Icyakora hari abashobora kumva ko gukoresha izina ry’Imana byaba ari ukuyisuzugura, kubera ko yera kandi ikaba ishobora byose. Birumvikana ko gukoresha izina ry’Imana mu buryo budakwiriye ari bibi, kimwe n’uko utakoresha nabi izina ry’incuti yawe magara. Icyakora, Imana ishaka ko abayikunda bubaha izina ryayo kandi bakarimenyekanisha (Zaburi 69:30, 31; 96:2, 8). Wibuke ko Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.” Dushobora kugira uruhare mu kweza izina ry’Imana turimenyesha abandi. Ibyo bizatuma turushaho kuyegera.​—Matayo 6:9.

Bibiliya igaragaza ko Imana yita mu buryo bwihariye ku muntu ‘utekereza ku izina ryayo’ cyangwa uriha agaciro (Malaki 3:16). Yehova yahaye umuntu nk’uwo isezerano rigira riti “nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza kandi nzamusubiza. Nzabana na we mu gihe cy’amakuba” (Zaburi 91:14, 15). Niba twifuza kugirana ubucuti na Yehova, ni iby’ingenzi ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

^ par. 4 Ikibabaje ni uko Bibiliya nyinshi zitabonekamo izina ry’Imana, nubwo riboneka incuro nyinshi mu Byanditswe by’Igiheburayo bakunze kwita Isezerano rya Kera. Izo Bibiliya zashimbuje izina ry’Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami” cyangwa “Imana.” Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iyo ngingo, reba ipaji ya 195-​197 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.