Igitabo cya mbere cy’Abami 18:1-46

  • Eliya ahura na Obadiya na Ahabu (1-18)

  • Eliya ahangana n’abahanuzi ba Bayali i Karumeli (19-40)

    • “Kuki mudafata umwanzuro?” (21)

  • Imyaka itatu n’igice y’amapfa irangira (41-46)

18  Hashize igihe, ni ukuvuga mu mwaka wa gatatu, Yehova abwira Eliya ati: “Genda wiyereke Ahabu kuko ngiye kugusha imvura mu gihugu.”  Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu igihe i Samariya hari inzara nyinshi.  Icyo gihe Ahabu atumaho Obadiya wari ushinzwe kwita ku byo mu rugo rw’umwami. (Obadiya yatinyaga Yehova cyane,  kandi igihe Yezebeli yicaga abahanuzi ba Yehova, Obadiya yafashe abahanuzi 100 abahisha mu buvumo, 50 ukwabo n’abandi 50 ukwabo, akajya abazanira imigati n’amazi.)  Ahabu abwira Obadiya ati: “Genda uzenguruke igihugu cyose ugere ku mariba yose no mu bibaya byose. Ahari twabona ahantu hari ubwatsi bwinshi tugakiza amafarashi n’inyumbu,* kugira ngo amatungo yacu yose adapfa.”  Nuko bumvikana aho buri wese ari bujye gushakira. Ahabu anyura inzira imwe, Obadiya na we anyura indi.  Obadiya ari mu nzira agenda, ahura na Eliya ahita amumenya. Arapfukama akoza umutwe hasi aramubwira ati: “Eliya databuja, ni wowe?”  Aramusubiza ati: “Ni njye. Genda ubwire shobuja uti: ‘Eliya ari hano.’”  Ariko Obadiya aramubaza ati: “Ni ikihe cyaha njye umugaragu wawe nakoze cyatuma unteza Ahabu kugira ngo anyice? 10  Ndahiriye imbere ya Yehova ko nta gihugu cyangwa ubwami databuja atoherejemo abantu ngo bajye kugushaka. Iyo abantu bo muri ubwo bwami cyangwa bo muri ibyo bihugu bavugaga bati: ‘Ntari hano,’ yabasabaga kurahira ko batakubonye. 11  None urambwiye uti: ‘Genda ubwire shobuja uti: “Eliya ari hano.” ’ 12  Nzi neza ko ningusiga aha Yehova ari bwohereze umwuka we ukakujyana ahantu ntashobora kumenya. Nimbwira Ahabu akaza akakubura byanze bikunze aranyica, kandi umugaragu wawe natinye Yehova kuva nkiri muto. 13  Ese databuja ntibakubwiye ibintu nakoze igihe Yezebeli yicaga abahanuzi ba Yehova, ukuntu nahishe abahanuzi 100 ba Yehova, ngahisha 50 mu buvumo bumwe n’abandi 50 mu bundi buvumo, nkajya mbazanira imigati n’amazi? 14  None urambwiye uti: ‘Genda ubwire shobuja uti: “Eliya ari hano.” ’ Ari bunyice byanze bikunze.” 15  Ariko Eliya aramusubiza ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana nyir’ingabo nkorera,* ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.” 16  Nuko Obadiya aragenda ajya kureba Ahabu arabimubwira, Ahabu na we ajya kureba Eliya. 17  Ahabu akibona Eliya, aramubaza ati: “Uratinyutse uraje n’ibyago* wateje Isirayeli?” 18  Eliya aramusubiza ati: “Si njye wateje ibyago Isirayeli, ahubwo ni wowe n’umuryango wa so, kuko mwaretse amategeko ya Yehova mugakorera Bayali. 19  None hamagaza Abisirayeli bose bansange ku Musozi wa Karumeli, uhamagaze n’abahanuzi ba Bayali 450 n’abahanuzi 400 basenga inkingi y’igiti,* barira ku meza ya Yezebeli.” 20  Nuko Ahabu ahamagaza Abisirayeli bose kandi ateranyiriza abo bahanuzi ku Musozi wa Karumeli. 21  Eliya yegera abantu bose arababaza ati: “Kuki mudafata umwanzuro?* Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukorere, ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukorera.” Abantu baricecekera ntibamusubiza. 22  Eliya abwira abantu ati: “Ni njye muhanuzi wa Yehova usigaye jyenyine, ariko abahanuzi ba Bayali bo ni 450. 23  None rero nibatuzanire ibimasa bibiri bikiri bito, bahitemo ikimasa kimwe bagicemo ibice babishyire ku nkwi, ariko ntibacane umuriro. Nanjye ndafata ikindi kimasa kikiri gito nkibage ngishyire ku nkwi, ariko sindi bucane umuriro. 24  Noneho muri busenge* Imana yanyu nanjye nsenge* Yehova. Imana iri busubize yohereza umuriro, iraba igaragaje ko ari yo Mana y’ukuri.” Abantu bose baramusubiza bati: “Ibyo uvuze ni byiza.” 25  Eliya abwira abahanuzi ba Bayali ati: “Kubera ko mwe muri benshi, mubanze muhitemo ikimasa kikiri gito mukibage, hanyuma musenge Imana yanyu ariko ntimucane umuriro.” 26  Nuko bafata cya kimasa kikiri gito bari bahisemo barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita basenga Bayali bavuga bati: “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva, kandi ntihagira ubasubiza. Bakomeza kuzenguruka igicaniro bari bubatse basimbagurika. 27  Bigeze nka saa sita, Eliya atangira kubaserereza ati: “Nimuhamagare cyane. Erega ni imana, ishobora kuba hari ibyo iri gutekereza, cyangwa se yagiye kwituma.* Cyangwa ishobora kuba isinziriye, mukaba mugomba kuyikangura!” 28  Bahamagara basakuza cyane, ari na ko bikebaguza ibyuma n’amacumu nk’uko bari basanzwe babigenza, kugeza aho batangiriye kuva amaraso. 29  Bakomeza kwitwara mu buryo budasanzwe* saa sita zirarenga, ku buryo igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke cyageze nta jwi barumva, nta we urabasubiza cyangwa ngo abiteho. 30  Nyuma yaho, Eliya abwira abantu bose ati: “Nimwigire hino.” Bose baramwegera. Nuko asana igicaniro cya Yehova cyari cyarasenyutse. 31  Eliya afata amabuye 12 angana n’umubare w’imiryango y’abahungu ba Yakobo, uwo Yehova yari yarabwiye ati: “Uzitwa Isirayeli.” 32  Ayo mabuye ayubakisha igicaniro cyo kubahisha izina rya Yehova, acukura umuferege munini ukizengurutse ku buryo aho wari ucukuye wahatera ibiro 10* by’imyaka. 33  Hanyuma ashyira inkwi ku gicaniro, icyo kimasa kikiri gito agikatamo ibice abishyira ku nkwi. Nuko aravuga ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi binini bine muyasuke ku gitambo gitwikwa n’umuriro no ku nkwi.” 34  Arababwira ati: “Nimwongere musukeho ayandi.” Barongera bayasukaho. Arongera arababwira ati: “Nimwongere inshuro ya gatatu.” Barongera bayasukaho inshuro ya gatatu. 35  Ayo mazi aruzura ameneka mu mpande zose z’igicaniro. Nanone Eliya asuka amazi muri wa muferege wari ukikije igicaniro, arawuzuza. 36  Nuko igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke ryatangwaga nimugoroba kiri hafi kugera, umuhanuzi Eliya yegera igicaniro, aravuga ati: “Yehova Mana ya Aburahamu, Isaka na Isirayeli, erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Isirayeli, ko ndi umugaragu wawe kandi ko ibi byose nabikoze ntumwe nawe. 37  Yehova ndakwinginze, nsubiza, nsubiza kugira ngo aba bantu bamenye ko wowe Yehova ari wowe Mana y’ukuri, ko ari wowe utumye bakugarukira.” 38  Akivuga ayo magambo, umuriro wa Yehova uramanuka utwika igitambo gitwikwa n’umuriro, utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri wa muferege. 39  Abantu bose babibonye bahita bapfukama bakoza imitwe hasi baravuga bati: “Yehova ni we Mana y’ukuri! Yehova ni we Mana y’ukuri!” 40  Eliya arababwira ati: “Mufate abahanuzi ba Bayali, ntihagire n’umwe ubacika!” Bahita babafata, maze Eliya abamanukana ku kagezi ka Kishoni abicirayo. 41  Nuko Eliya abwira Ahabu ati: “Zamuka urye kandi unywe kuko numva imvura ihinda kandi iraza kugwa ari nyinshi.” 42  Ahabu arazamuka ajya kurya no kunywa. Eliya we ajya hejuru ku Musozi wa Karumeli, arasutama yubika umutwe mu maguru. 43  Abwira umugaragu we ati: “Zamuka urebe ku nyanja.” Arazamuka arahareba maze aramubwira ati: “Nta kintu mbonye.” Eliya amubwira inshuro zirindwi zose ati: “Subirayo.” 44  Ku nshuro ya karindwi uwo mugaragu we aramubwira ati: “Mbonye igicu gito kingana n’ikiganza kizamuka gituruka mu nyanja.” Nuko Eliya aramubwira ati: “Genda ubwire Ahabu uti: ‘Zirika amafarashi ku igare ryawe umanuke imvura itakubuza kugenda!’ ” 45  Ikirere kirijima kubera ibicu, umuyaga mwinshi urahuha, maze hagwa imvura nyinshi. Ahabu yari mu igare rye agiye i Yezereli. 46  Ariko Yehova aha Eliya imbaraga zidasanzwe azamura imyenda ye ayikenyerera mu nda, agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mpagarara imbere.”
Cyangwa “akaga.”
Cyangwa “muzageza ryari gufata impu zombi?”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri buhamagare izina rya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndi buhamagare izina rya.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Iri mu rugendo.”
Cyangwa “kwitwara nk’abahanuzi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “seya ebyiri.” Reba Umugereka wa B14.