Gutegeka kwa Kabiri 11:1-32

  • Mwabonye ukuntu Yehova afite imbaraga nyinshi (1-7)

  • Igihugu cy’Isezerano (8-12)

  • Imigisha bari kubona iyo bumvira (13-17)

  • Amategeko y’Imana ajye ahora ku mitima yanyu (18-25)

  • “Imigisha n’ibyago” (26-32)

11  “Mugomba gukunda Yehova Imana yanyu, mugakurikiza ibyo abasaba kandi buri gihe mukumvira amabwiriza n’amategeko ye.  Uyu munsi muzi neza ko ari mwe mbwira. (Simbwira abana banyu kuko batigeze bamenya uko Yehova Imana yanyu yabahannye cyangwa ngo babibone. Ntibabonye ukuntu akomeye n’ukuntu afite imbaraga nyinshi.  Ntibabonye ibimenyetso n’ibintu byose yakoreye muri Egiputa, abikoreye Farawo umwami wa Egiputa n’igihugu cye cyose,  ibyo yakoreye amafarashi ye, amagare ye y’intambara n’ibyo yakoreye ingabo za Egiputa, agatuma zirengerwa n’amazi y’Inyanja Itukura igihe zari zibakurikiye, maze Yehova akazirimbura burundu.  Nanone ntibabonye ibyo yabakoreye mu butayu kugeza mugeze hano,  cyangwa ibyo yakoreye abahungu ba Eliyabu umuhungu wa Rubeni, ari bo Datani na Abiramu, igihe ubutaka bwasamaga bukabamira, bo n’imiryango yabo n’amahema yabo n’ikintu cyose cyangwa umuntu wese wari kumwe na bo, bukabamira Abisirayeli bose babireba.)  Mwe ubwanyu mwiboneye ibintu byose bikomeye Yehova yakoze.  “Mujye mwumvira amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mukomere kandi mujye mu gihugu mugiye kwigarurira,  bityo muzabeho imyaka myinshi, muri mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sokuruza n’ababakomokaho, ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki. 10  “Igihugu mugiye kwigarurira ntikimeze nk’igihugu cya Egiputa mwavuyemo, aho mwateraga imbuto mukazuhira bibagoye cyane, nk’uwuhira akarima k’imboga. 11  Ahubwo ni igihugu cy’imisozi n’ibibaya, kigwamo imvura ihagije. 12  Ni igihugu Yehova Imana yanyu yitaho. Yehova Imana yanyu agihozaho ijisho, kuva mu ntangiriro z’umwaka kugeza mu mpera zawo. 13  “Nimwumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi mudaca ku ruhande, mugakunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose, 14  nanjye nzagusha imvura mu gihugu cyanyu igwe mu gihe cyayo cyagenwe, mbahe imvura y’umuhindo n’imvura y’itumba kandi muzasarura imyaka yanyu, mubone divayi nshya, mugire n’amavuta. 15  Nzamereza amatungo yanyu ubwatsi kandi namwe muzarya muhage. 16  Mwirinde kugira ngo mudashukwa,* mugateshuka, mugasenga izindi mana mukazunamira. 17  Ibyo byatuma Yehova abarakarira cyane, ntiyongere kubaha imvura, ubutaka ntibwongere kwera maze mugahita murimbuka mugashira mu gihugu cyiza Yehova agiye kubaha. 18  “Aya mategeko yanjye ajye ahora ku mitima yanyu kandi mujye muyakurikiza mu buzima bwanyu bwose. Muzayahambire ku kuboko kugira ngo mutayibagirwa kandi azababere nk’ikimenyetso kiri mu gahanga.* 19  Mujye muyigisha abana banyu, muyababwire igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse. 20  Muzayandike ku mpande zombi z’imiryango* y’inzu zanyu no ku marembo y’umujyi wanyu, 21  kugira ngo mwe n’abana banyu muzabeho imyaka myinshi muri mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sokuruza, mubeho imyaka myinshi nk’iyo ijuru rizamara hejuru y’isi. 22  “Nimukurikiza aya mategeko yose mbategeka uyu munsi mudaca ku ruhande, mugakunda Yehova Imana yanyu, mukamwumvira muri byose kandi mukamubera indahemuka, 23  Yehova na we azirukana abantu bo muri ibyo bihugu byose. Muzigarurira ibyo bihugu nubwo birimo abantu benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga. 24  Aho muzakandagiza ikirenge hose hazaba ahanyu. Igihugu cyanyu kizaba gitangiriye ku butayu kigere muri Libani, kive kuri rwa Ruzi, ari rwo ruzi rwa Ufurate, kigere ku nyanja iri mu burengerazuba.* 25  Nta muntu n’umwe uzashobora kubarwanya. Nk’uko Yehova Imana yanyu yabibasezeranyije, azatuma abatuye igihugu cyose muzakandagiramo babatinya bagire ubwoba bwinshi. 26  “Dore uyu munsi mbashyize imbere imigisha n’ibyago.* 27  Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, muzahabwa imigisha. 28  Ariko nimutumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu, ntimukurikize ibyo mbategeka uyu munsi mugasenga izindi mana mutigeze kumenya, muzagerwaho n’ibyago. 29  “Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kwigarurira, muzavugire imigisha ku musozi wa Gerizimu, naho ibyago mubivugire ku musozi wa Ebali. 30  Iyo misozi iri mu burengerazuba bwa Yorodani, mu gihugu cy’Abanyakanani batuye muri Araba ahateganye n’i Gilugali, hafi y’ibiti binini by’i More. 31  Mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo mucyigarurire. Nimucyigarurira mukagituramo, 32  muzitonde mukurikize amabwiriza yose mbahaye n’amategeko yose mbategetse uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa ni “imitima yanyu idashukwa.”
Cyangwa “agashumi kambarwa mu gahanga.”
Cyangwa “ku nkomanizo z’umuryango.”
Ni ukuvuga, Inyanja Nini, ari yo nyanja ya Mediterane.
Cyangwa “umuvumo.”