Ibyakozwe n’Intumwa 10:1-48

  • Koruneliyo yerekwa (1-8)

  • Petero yerekwa ko inyamaswa zejejwe (9-16)

  • Petero ajya kwa Koruneliyo (17-33)

  • Petero abwiriza ubutumwa bwiza abanyamahanga (34-43)

    • “Imana ntirobanura” (34, 35)

  • Abanyamahanga bahabwa umwuka wera kandi bakabatizwa (44-48)

10  I Kayisariya hariyo umugabo witwaga Koruneliyo, akaba yari umukuru w’abasirikare 100 mu itsinda ryitwaga “ingabo z’u Butaliyani.”*  Yari umuntu wubaha Imana kandi akayitinya we n’abo mu rugo rwe bose. Yatangaga ibintu byinshi byo gufasha abantu, kandi agahora asenga Imana ayinginga.  Nuko bigeze nka saa cyenda z’amanywa, abona mu iyerekwa umumarayika w’Imana aje aho ari agaragara neza, aramuhamagara ati: “Koruneliyo!”  Koruneliyo amwitegereza afite ubwoba, aravuga ati: “Nguteze amatwi Mwami.” Uwo mumarayika aramubwira ati: “Amasengesho yawe Imana yarayumvise kandi yabonye ibikorwa byinshi byiza ukorera abandi.  None rero ohereza abantu bajye i Yopa, bazane umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.  Uwo mugabo acumbikiwe na Simoni utunganya impu, ufite inzu ku nyanja.”  Umumarayika wabimubwiye akimara kugenda, Koruneliyo ahamagara abagaragu be babiri babaga mu rugo n’umusirikare wubahaga Imana wamukoreraga,  ababwira ibyo bintu byose, arangije abatuma i Yopa.  Ku munsi ukurikiyeho, mu gihe bari ku rugendo bageze hafi y’umujyi, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga. Icyo gihe hari nka saa sita z’amanywa. 10  Ariko arasonza cyane ashaka kurya. Mu gihe bari bagitegura ibyokurya, yabaye nk’urota 11  maze abona ijuru rikingutse, kandi abona ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini umanurirwa ku isi, ufashwe mu nguni zawo enye. 12  Icyo kintu cyarimo amoko yose y’inyamaswa zifite amaguru ane n’ibikururuka byo ku isi n’inyoni zo mu kirere. 13  Nuko yumva ijwi rimubwira riti: “Petero, haguruka ubage urye!” 14  Ariko Petero aravuga ati: “Oya rwose Mwami! Ntabwo nigeze ndya ikintu cyanduye.”* 15  Nuko iryo jwi ryongera kumubwira ubwa kabiri riti: “Ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.” 16  Iryo jwi ryongera kumubwira ubwa gatatu, maze icyo kintu gihita gisubizwa mu ijuru. 17  Mu gihe Petero yari akiri mu rujijo yibaza icyo iryo yerekwa yari amaze kubona risobanura, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo barahageze. Bari babaririje aho inzu ya Simoni iri, kandi bari bahagaze aho ku irembo. 18  Nuko barahamagara, babaza niba Simoni wahimbwe Petero acumbikiwe aho ngaho. 19  Mu gihe Petero yari agitekereza ku byo yari yabonye mu iyerekwa, umwuka waramubwiye uti: “Hari abagabo batatu bagushaka. 20  None rero haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari njye wabohereje.” 21  Nuko Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati: “Ni njye Petero. Muranshakira iki?” 22  Baravuga bati: “Koruneliyo, umukuru w’abasirikare, akaba ari umuntu ukiranuka kandi utinya Imana, uvugwa neza n’Abayahudi bose, yahawe amabwiriza y’Imana binyuze ku mumarayika, ngo agutumeho uze mu rugo rwe, yumve ibyo uvuga.” 23  Nuko abinjiza mu nzu arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, kandi bamwe mu bavandimwe b’i Yopa baramuherekeza. 24  Ku munsi ukurikiyeho agera i Kayisariya. Birumvikana ko Koruneliyo yari abategereje kandi yari yatumiye bene wabo n’inshuti ze z’inkoramutima. 25  Nuko Petero yinjiye, Koruneliyo aramusanganira, aramupfukamira.* 26  Ariko Petero aramuhagurutsa aramubwira ati: “Haguruka! Ndi umuntu nkawe.” 27  Nuko bagenda baganira maze yinjira mu nzu, ahasanga abantu benshi bari bateraniye hamwe. 28  Arababwira ati: “Muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’undi muntu utari umuyahudi cyangwa kumwegera. Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye. 29  Ni yo mpamvu igihe mwantumagaho nahise nza ntajijinganyije rwose. None rero, nimumbwire impamvu mwantumyeho.” 30  Nuko Koruneliyo aravuga ati: “Mu minsi ine ishize ari nk’iki gihe mu ma saa cyenda, nari mu nzu yanjye nsenga. Ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana ahagaze imbere yanjye. 31  Arambwira ati: ‘Koruneliyo, Imana yumvise amasengesho yawe kandi yabonye ukuntu ukunda gufasha abandi. 32  Nuko rero, tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero. Uwo muntu acumbikiwe mu nzu iri ku nyanja, ikaba ari iya Simoni utunganya impu.’ 33  Nahise ngutumaho kandi wakoze kuza. None ubu twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova yagutegetse kuvuga.” 34  Nuko Petero aravuga ati: “Ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura. 35  Ahubwo muri buri gihugu, umuntu wese uyitinya kandi agakora ibyiza, iramwemera. 36  Yohereje ijambo ryayo ku Bisirayeli kugira ngo ibabwire ubutumwa bwiza bw’amahoro binyuze kuri Yesu Kristo, ari we Mwami w’abantu bose. 37  Muzi inkuru yavuzwe muri Yudaya hose uhereye i Galilaya, igihe Yohana yari amaze kubwiriza avuga ibyerekeye umubatizo. 38  Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ikavuga ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera ikamuha n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose, kubera ko Imana yari kumwe na we. 39  Natwe duhamya ibintu byose yakoreye mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu. Ariko bamwishe bamumanitse ku giti. 40  Uwo Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu kandi imwemerera kwiyereka abantu. 41  Icyakora nta bwo yiyeretse abantu bose ahubwo ni twe twenyine yiyeretse, twe twasangiye na we ibyokurya n’ibyokunywa, amaze kuzuka. Turi abahamya Imana yashyizeho mbere y’igihe kugira ngo tumenye ibye kandi tubibwire abandi. 42  Nanone yadutegetse kubwiriza abantu no kubasobanurira neza ko Yesu ari we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye. 43  Abahanuzi bose, bamutangira ubuhamya. Bavuga ko umwizera wese ababarirwa ibyaha mu izina rye.” 44  Igihe Petero yari akivuga ibyo, umwuka wera wahise umanukira ku bari bamuteze amatwi bose. 45  Nuko Abayahudi bari barizeye* bakaba bari bazanye na Petero, baratangara kubera ko impano y’umwuka wera yari ihawe n’abanyamahanga, 46  maze bakabumva bavuga izindi ndimi kandi basingiza Imana. Nuko Petero aravuga ati: 47  “Aba bantu bahawe umwuka wera nk’uko natwe twawuhawe. None se ni nde wababuza kubatizwa mu mazi?” 48  Nuko abategeka kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Hanyuma bamusaba kugumana na bo iminsi runaka.

Ibisobanuro ahagana hasi

Iryo tsinda ryabaga rigizwe n’abasirikare 600 b’Abaroma.
Cyangwa “gihumanye.”
Cyangwa “aramuramya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abizera bari barakebwe.”