Imigani 27:1-27

  • Gucyahwa n’inshuti bigira akamaro (5, 6)

  • Mwana wanjye, shimisha umutima wanjye (11)

  • Icyuma gityaza ikindi (17)

  • Jya umenya umukumbi wawe (23)

  • Ubutunzi ntibuhoraho iteka ryose (24)

27  Ntukiratane iby’ejo,Kuko utazi ibizaba kuri uwo munsi.   Ujye ushimwa n’undi muntu aho kwishimagiza,Kandi aho kwivuga neza jya ureka abandi abe ari bo bakuvuga neza.   Ibuye riraremera n’umucanga ukaremera,Ariko kubuzwa amahwemo n’umuntu utagira ubwenge biremera kurusha ibyo byombi.   Uburakari ni bubi kandi bwangiza nk’umwuzure,Ariko ishyari ryo ni ribi kurusha ibyo byose.   Ibyiza ni ugucyaha umuntu ku mugaragaro aho gukunda umuntu ariko ntubimubwire.   Wakwemera ukababazwa n’uko inshuti yawe y’indahemuka igucyashye,Aho kugaragarizwa ineza n’umuntu ukwanga.   Umuntu uhaze yanga ubuki buvuye mu binyagu,Ariko ushonje ibisharira byose biramuryohera.   Umuntu uhunga akava iwe,Aba ameze nk’inyoni ihunga ikava mu cyari cyayo.   Nk’uko amavuta n’umubavu bishimisha,Ni na ko wishimira kuba inshuti y’umuntu ukugira inama zivuye ku mutima. 10  Ntukirengagize inshuti yawe cyangwa inshuti ya papa wawe,Kandi ntukirushye ujya gutabaza umuvandimwe wawe igihe ufite ibibazo,Kuko umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure. 11  Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye,Kugira ngo nshobore gusubiza untuka. 12  Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’ibibazo. 13  Niba muntu yariyemeje kuzishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwambaro weKandi uzamwake ingwate niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya. 14  Umuntu uzinduka kare mu gitondo akajya gusuhuza mugenzi we asakuza,Mugenzi we ntazabyishimira. 15  Umugore ugira amahane ameze nk’igisenge gikomeza kuva, Kandi hari imvura idahita. 16  Uwabasha kumubuza kugira amahane, ashobora no gutangira umuyaga.Yabasha no gufata amavuta mu kiganza akayakomeza. 17  Nk’uko icyuma gityaza ikindi,Ni ko n’umuntu afasha inshuti ye, ikarushaho gukora ibyiza. 18  Umuntu wita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo,Kandi uwita kuri shebuja azahabwa icyubahiro. 19  Nk’uko umuntu yirebera mu mazi akabona isura ye,Ni ko n’umutima w’umuntu ugaragaza ibiri mu mutima w’undi. 20  Nk’uko imva n’ahantu ho kurimbukira bidahaga,Ni na ko ibyo umuntu yifuza bitajya birangira. 21  Nk’uko ifeza na zahabu bitunganyirizwa mu muriro,Ni na ko iyo umuntu ashimiwe bigaragaza uwo ari we. 22  N’iyo wafata umuhini ugasekurira umuntu utagira ubwenge mu isekuruNk’uko basekura ibinyampeke,Ubuswa bwe ntibwamuvamo. 23  Ukwiriye kumenya neza uko umukumbi wawe umeze. Ujye wita* ku ntama zawe, 24  Kuko ubutunzi butazahoraho iteka ryose,Kandi nta wuhorana ikamba ibihe byose. 25  Ubwatsi bubisi buvaho hakaza ubundi bushya,Kandi ibyatsi byo mu misozi birarundanywa. 26  Amasekurume y’intama akiri mato atanga ubwoya ukoramo imyambaro,N’amasekurume y’ihene ukayaguramo umurima. 27  Uzagira amahenehene* ahagije agutunge,Atunge abo mu rugo rwawe, kandi abesheho abaja bawe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ujye uhoza ku mutima.”
Ni amata y’ihene.