Zaburi 103:1-22

  • “Reka nsingize Yehova”

    • Imana ishyira kure ibyaha byacu (12)

    • Imana ni nk’umubyeyi ugirira imbabazi abana be (13)

    • Imana yibuka ko turi umukungugu (14)

    • Intebe y’Ubwami ya Yehova n’Ubwami bwe (19)

    • Abamarayika bumvira ibyo Imana ibabwira (20)

Zaburi ya Dawidi. 103  Reka nsingize Yehova.Reka nsingize izina rye ryera n’umutima wanjye wose.   Reka nsingize Yehova.Sinzigera nibagirwa ibyo yakoze byose.   Ni we umbabarira amakosa yanjye yose,Kandi ni we unkiza indwara zanjye zose.   Ni we unkiza urupfu,Kandi ni we ungaragariza urukundo rudahemuka n’imbabazi.   Ibintu byiza byose mfite mu buzima bwanjye ni we wabimpaye,Kugira ngo nkomeze kuba muto kandi ngire imbaraga nk’iza kagoma.   Yehova akora ibyo gukiranuka,Kandi arenganura abakandamizwa bose.   Yamenyesheje Mose imigenzereze ye,Amenyesha Abisirayeli ibikorwa bye.   Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe.Atinda kurakara kandi afite urukundo rudahemuka rwinshi.   Ntazahora adushakaho amakosa,Kandi ntazaturakarira iteka. 10  Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu.Ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu. 11  Nk’uko ijuru riri kure cyane y’isi,Ni ko n’urukundo rudahemuka agaragariza abamutinya ari rwinshi. 12  Nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera,Ni ko yashyize kure ibyaha byacu. 13  Nk’uko papa w’abana abagirira imbabazi,Ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya. 14  Kuko azi neza uko turemwe.Yibuka ko turi umukungugu. 15  Umuntu abaho igihe gito nk’ibyatsi bibisi.Aba ameze nk’indabyo zo mu gasozi zirabya, 16  Ariko umuyaga wahuha zikavaho,Zikamera nkaho zitigeze zibaho. 17  Ariko urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose.Arugaragariza abamutinya,Kandi n’abuzukuru babo abagaragariza gukiranuka. 18  Nanone abigaragariza abubahiriza isezerano rye,N’abakurikiza amategeko ye babyitondeye. 19  Intebe y’Ubwami ya Yehova iba mu ijuru,Kandi ihoraho iteka. Ubwami bwe butegeka byose. 20  Nimusingize Yehova mwebwe mwese bamarayika be mufite imbaraga nyinshi,Mwe mwumvira amategeko ye kandi mugakurikiza ibyo ababwira. 21  Mwebwe mwese Ngabo za Yehova nimumusingize,Mwebwe bakozi be mukora ibyo ashaka. 22  Mwa biremwa bya Yehova mwe nimumusingize,Muri aho ategeka hose. Nanjye reka nsingize Yehova n’umutima wanjye wose.

Ibisobanuro ahagana hasi