Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

“Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova”

Ana María (Mary) Glass

“Nzakomeza kuba Umuhamya wa Yehova”
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1935

  • ABATIZWA MU WA 1956

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yize ukuri kwa Bibiliya ari Umugatolika ukiri muto urangwa n’ishyaka, hanyuma atotezwa n’umuryango we, Kiliziya na leta, ariko ahangana n’ibyo bigeragezo abigiranye ubutwari.

NARI umunyedini cyane kandi nagiraga ishyaka muri Kiliziya Gatolika. Naririmbaga muri korari ya kiliziya kandi naherekezaga abapadiri bagiye mu mwiherero mu byaro, nanone bakaba barahasomeraga Misa. Hanyuma mu mwaka wa 1955, mukuru wanjye yambwiye ko isi izahinduka Paradizo. Yampaye Bibiliya, agatabo “Ubu Butumwa Bgiza bg’Ubgami” n’igitabo cyavugaga ko Imana ari inyakuri. Byaranshishikaje cyane, mbaza padiri niba narashoboraga gusoma Bibiliya. Yambwiye ko byari gutuma “nsara.” Ariko niyemeje kuyisoma.

Nyuma yaho nagiye kuba kwa nyogokuru mu mugi wa Boca Chica, maze padiri ambaza impamvu ntajyaga mu misa. Namusobanuriye ko nari narabonye ko inyigisho nyinshi za kiliziya zitaboneka muri Bibiliya. Padiri yazabiranyijwe n’uburakari, maze ambwira ankankamira ati “umva muko, uri intama yazimiye yo mu mukumbi wanjye.”

Naramushubije nti “oya, ahubwo ni wowe wazimiye ukava mu mukumbi wa Yehova, kuko intama ari iza Yehova, atari iz’umuntu uwo ari we wese.”

Sinigeze nsubira mu kiliziya. Nagiye kubana na mukuru wanjye kandi nabatijwe nyuma y’amezi atandatu, uhereye igihe numvaga ukuri ku ncuro ya mbere. Nahise mba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’umwaka nashyingiranywe na Enrique Glass wari umugenzuzi usura amatorero. Igihe twabwirizaga mu busitani bwo mu mugi wa La Romana, abapolisi bafashe Enrique. Igihe bamutwaraga, narabakurikiye, ngenda mbabwira nti “nanjye ndi Umuhamya wa Yehova kandi nanjye nabwirizaga. None se kuki jye mutanjyanye?” Ariko banze kumfunga.

Enrique yari yarafunzwe imyaka irindwi n’igice mu bihe bitandukanye. Icyo gihe bwo yakatiwe igifungo cy’amezi 20. Buri cyumweru naramusuraga. Igihe kimwe ubwo nari namusuye, umukuru wa gereza yarambajije ati “waje gukora iki aha?”

Naramushubije nti “umugabo wanjye yafunzwe azira ko ari Umuhamya wa Yehova.”

Yarambwiye ati “dore uracyari muto kandi ushobora kuzagera kuri byinshi. Kuki Abahamya ba Yehova bagutesha igihe?”

Naramushubije nti “nanjye ndi Umuhamya wa Yehova. Nubwo wanyica incuro ndwi, ukanzura incuro ndwi, nakomeza nkaba Umuhamya wa Yehova.” Ibyo yari yumvise byari bihagije, hanyuma antegeka kugenda.

Amategeko abuzanya umurimo amaze gukurwaho, jye na Enrique twamaze imyaka myinshi dusura amatorero yo mu karere no mu ntara. Enrique yasinziriye mu rupfu ku itariki ya 8 Werurwe 2008. Nakomeje kuba umupayiniya w’igihe cyose.