‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’

Amakarita agaragaza aho bita “Ubutaka Butagatifu” n’ingendo za Pawulo z’ubumisiyonari.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Kuki twagombye kwizera ko Imana izadufasha ‘guhamya iby’Ubwami mu buryo bunonosoye’?

IGICE CYA 1

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

Yesu yari yarahanuye ko ubutumwa bwiza bw’ubwami bwari kuzabwirizwa mu bihugu byose. Ubwo buhanuzi bwasohoye bute?

IGICE CYA 2

“Muzambera Abahamya”

Yesu yateguye ate abigishwa kugira ngo bazakore umurimo wo kubwiriza?

IGICE CYA  3

“Buzuzwa umwuka wera”

Ni akahe kamaro umwuka wera wagize igihe itorero rya gikristo ryashingwaga?

IGICE CYA 4

“Abantu basanzwe kandi batize”

Intumwa zavuganye ubutwari maze Yehova aziha imigisha.

IGICE CYA 5

“Tugomba kumvira Imana”

Intumwa zatanze urugero Abakristo b’ukuri bose na n’ubu bakigenderaho.

IGICE CYA 6

‘Sitefano yahawe umugisha n’imbaraga z’Imana

Ni irihe somo twavana ku buhamya Sitefano yatanze ashize amanga imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi?

IGICE CYA 7

Gutangaza “ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu”

Filipo ni umubwirizabutumwa watanze urugero rwiza.

IGICE CYA 8

Itorero “rigira amahoro”

Sawuli watotezaga Abakristo bikabije ahinduka umubwiriza urangwa n’ishyaka.

IGICE CYA 9

“Imana ntirobanura”

Umurimo wo kubwiriza utangizwa mu banyamahanga.

IGICE CYA 10

“Ijambo rya Yehova rikomeza kwamamara”

Petero yarafunguwe, kandi ibigeragezo ntibyahagaritse umurimo wo kubwiriza.

IGICE CYA 11

‘Bakomeje kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera’

Pawulo yatanze urugero rwiza rw’uko twakwitwara ku bantu batakira neza ubutumwa bwiza.

IGICE CYA 12

‘Bavuganye ubutwari kubera ko Yehova yari yabahaye imbaraga’

Pawulo na Barinaba bagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, kwihangana no guhuza n’imimerere.

IGICE CYA 13

‘Ntibumvikanye’

Ikibazo cyo gukebwa cyashyikirijwe Inteko Nyobozi.

IGICE CYA 14

“Twese twahurije ku mwanzuro umwe”

Menya uko inteko nyobozi yageze ku mwanzuro ku birebana n’ikibazo cyo gukebwa n’ukuntu watumye amatorero yunga ubumwe.

IGICE CYA 15

“Agenda atera inkunga abagize amatorero”

Abagenzuzi basura amatorero bayafasha gushikama mu kwizera.

IGICE CYA 16

“Ngwino i Makedoniya”

Abemera inshingano kandi bagahangana n’ibitotezo bishimye, ni bo babona imigisha.

IGICE CYA 17

“Yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe”

Pawulo ahamiriza Abayahudi b’i Tesalonike n’i Beroya mu buryo bunonosoye.

IGICE CYA 18

‘Bashake Imana, kandi bayibone’

Igihe Pawulo yashakaga ibyo yari ahuriyeho n’abari bamuteze amatwi, byatumye ababwiriza iki?

IGICE CYA 19

“Ukomeze kuvuga kandi ntuceceke”

Ibyo Pawulo yakoreye i Korinto bitwigisha iki ku birebana no kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye?

IGICE CYA 20

“Ijambo rya Yehova ryakomeje kwamamara no kugira imbaraga.”

Menya uko Apolo na Pawulo bagize uruhare mu guteza imbere ubutumwa bwiza.

IGICE CYA 21

‘Amaraso y’abantu bose ntandiho’

Ishyaka Pawulo yagiraga mu murimo n’inama yagiriye abasaza.

IGICE CYA 22

“Bibe nk’uko Yehova ashaka”

Pawulo yari yiyemeje gukora ibyo Imana ishaka, akajya i Yerusalemu.

IGICE CYA 23

“Mwumve ibyo mvuga niregura”

Pawulo yavuganiye ukuri imbere y’abantu bari barakaye n’imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi.

IGICE CYA 24

“Humura!”

Pawulo yacitse abari bamuteze ngo bamwice kandi yiregurira imbere ya Guverineri Feligisi.

IGICE CYA 25

“Njuririye Kayisari!”

Pawulo yatanze urugero rwiza rwo kuvuganira ukuri.

IGICE CYA 26

“Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”

Igihe ubwato bwari hafi kurohama, Pawulo yagaragaje ukwizera n’urukundo yakundaga abandi.

IGICE CYA 27

‘Sobanura ubyitondeye’

Pawulo yakomeje kubwiriza igihe yari afungiwe i Roma.

IGICE CYA 28

“Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi”

Abahamya ba Yehova bakomeje gukora umurimo watangijwe n’abigishwa ba Yesu Kristo bo mu kinyejana cya mbere.

Irangiro ry’amafoto

Urutonde rw’amafoto y’ingenzi ari muri iki gitabo.