Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana yahaye Abisirayeli Amategeko ajyanye n’isuku mbere yuko abandi bayamenya

Imana yahaye Abisirayeli Amategeko ajyanye n’isuku mbere yuko abandi bayamenya

 Mbere gato yuko Abisirayeli binjira mu Gihugu k’Isezerano, ubu hakaba hashize ibinyejana bigera kuri 35, Imana yababwiye ko yari kubarinda “indwara mbi zose” bari bazi muri Egiputa (Gutegeka kwa Kabiri 7:15). Ibyo yabikoze ibaha amabwiriza ajyanye n’isuku n’uko bakwirinda indwara, bakirinda no kuzikwirakwiza. Urugero:

  •   Imana yahaye Abisirayeli Amategeko yabasabaga gukaraba no kumesa imyenda yabo.—Abalewi 15:4-27.

  •   Nanone Imana yabujije abantu kwituma ku gasozi. Yaravuze iti: “Uzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, abe ari ho uzajya ujya. Uzajye witwaza urubambo mu bikoresho byawe, nujya hanze ugasutama, urucukuze umwobo maze uhindukire utwikire amabyi yawe.”—Gutegeka kwa Kabiri 23:12, 13.

  •   Iyo umuntu yabaga akekwaho indwara yandura, bamushyiraga mu kato. Uwabaga yakize, yagombaga gufura imyenda ye kandi akiyuhagira kugira ngo ‘ahumanuke’ akabona kuvanwa mu kato.—Abalewi 14:8, 9.

  •   Umuntu wese wakoraga ku ntumbi yashyirwaga mu kato.—Abalewi 5:2, 3; Kubara 19:16.

 Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yari akubiyemo amahame arebana n’ubuvuzi n’isuku abandi bantu bamenye hashize igihe kirekire cyane.

 Mu bindi bihugu ho habaga umwanda. Urugero:

  •   Abantu bitumaga mu mihanda, bagakoresha amazi yanduye kandi bakarya ibyokurya bidasukuye. Nanone bagiraga indi myanda myinshi yatumaga indwara ziyongera n’abana benshi bagapfa.

  •   Abaganga ba kera ntibari bazi ko habaho za mikorobe cyangwa virusi zitera indwara. Abanyegiputa bavuraga bakoresheje amaraso y’umuserebanya, amatotoro y’imbata, imbeba zapfuye, inkari n’imigati yaguye uruhumbu. Nanone bakoreshaga amabyi y’abantu n’ay’amatungo.

  •   Abanyegiputa ba kera barwaraga inzoka bitewe no gukoresha amazi y’Uruzi rwa Nili yabaga yanduye n’ayo mu migende bakoreshaga buhira imyaka. Abana bo muri Egiputa na bo bapfaga bazize indwara z’impiswi n’izindi ndwara zaterwaga no kurya ibyokurya bidafite isuku.

 Icyakora Abisirayeli bo bakomeje kugira ubuzima bwiza ugereranyije n’abo mu yandi mahanga, kuko bumviye Amategeko Imana yari yarabahaye.