Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova bavuga iki kuri siyansi?

Abahamya ba Yehova bavuga iki kuri siyansi?

 Duha agaciro ibyo siyansi yagezeho kandi twemera ibintu byavumbuwe n’abahanga muri siyansi, iyo bifitiwe ibimenyetso bifatika.

 Hari igitabo cyavuze ko “siyansi ari uburyo bwo kwiga imiterere n’imikorere y’ibintu kamere, no gusobanukirwa icyo tubiziho.” Nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, itera abantu inkunga yo kwiga ibintu kamere no kungukirwa n’ibyo abandi bagezeho mu rwego rwa siyansi. Reka dufate ingero nke:

  •   Ubumenyi bw’inyenyeri: “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina.”—Yesaya 40:26.

  •   Ibinyabuzima: Salomo “yashoboraga gusobanura ibirebana n’ibiti uhereye ku masederi yo muri Libani ukageza kuri Hisopu imera ku nkuta. Yashoboraga gusobanura iby’inyamaswa, ibiguruka, ibikururuka n’ibihereranye n’amafi.”—1 Abami 4:33.

  •   Ubuvuzi: “abazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Luka 5:31.

  •   Ubumenyi bw’ikirere: “mbese winjiye mu bigega bya shelegi, cyangwa ujya ubona ibigega by’urubura . . . ? Umuyaga w’iburasirazuba ukwirakwira ku isi unyuze mu yihe nzira?”—Yobu 38:22-24.

 Ibitabo byacu biha agaciro ibihereranye na siyansi, kuko bisohokamo ingingo zivuga ibintu kamere n’ibyo abahanga mu bya siyansi bagezeho. Ababyeyi b’Abahamya batera abana babo inkunga yo kwiga kugira ngo basobanukirwe ibintu bitandukanye. Hari Abahamya ba Yehova bakora mu bintu bifitanye isano na siyansi, urugero nko mu binyabuzima, ubutabire, imibare n’ubugenge.

Siyansi igira aho igarukira

 Twemera ko siyansi idashobora gusubiza ibibazo byose by’abantu. a Urugero, abahanga mu by’imiterere y’ubutaka basesengura ibigize isi, na ho abahanga mu binyabuzima bakiga imikorere y’umubiri. Ariko se kuki imiterere y’isi ituma ibinyabuzima bitandukanye bishobora kuyibaho, kandi se ni iki gituma ibice by’umubiri bikorana neza nta gusobanya?

 Twageze ku mwanzuro w’uko Bibiliya ari yo yonyine isubiza ibyo bibazo mu buryo bushimishije (Zaburi 139:13-16; Yesaya 45:18). Ku bw’ibyo, twemera ko kwiga neza, bikubiyemo kwiga siyansi na Bibiliya.

 Hari igihe ubona siyansi isa n’ivuguruza Bibiliya. Ariko kandi, ibyo bintu bisa n’aho ari ukuvuguruzanya biba bishingiye ku bumenyi buke abantu bafite ku cyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Urugero, Bibiliya ntiyigisha ko isi yaremwe mu gihe cy’iminsi itandatu y’amasaha 24.​—Intangiriro 1:1; 2:4.

 Hari inyigisho zimwe na zimwe zamamaye abantu bavuga ko zishingiye kuri siyansi, nyamara ugasanga nta gihamya zifitiwe, kandi abahanga muri siyansi bamwe na bamwe bubashywe bakaba batazemera. Urugero, kubera ko ibintu kamere bigaragaza ko byakoranywe ubuhanga, twemeranya n’abahanga benshi mu binyabuzima no mu butabire, ndetse n’abandi bageze ku mwanzuro w’uko ibintu bifite ubuzima bitabayeho binyuze ku bwihindurize n’ihinduka ry’imiterere y’ibinyabuzima ibaho mu buryo bw’impanuka, cyangwa kuba bishobora kwihanganira imimerere y’aho biri.

a Erwin Schrödinger, umuhanga mu bugenge wo muri Otirishiya, akaba yaranahawe igihembo kitiriwe Nobeli, yagize icyo avuga kuri siyansi agira ati: “nta kintu gifatika idusobanurira . . . ku bidushishikaza, ni ukuvuga ibyo tubona ko bifite agaciro.” Naho Albert Einstein yaravuze ati “ibintu bibabaje byatubayeho, byatumye tumenya ko ibitekerezo by’abahanga bidahagije kugira ngo dukemure ibibazo by’imibanire y’abantu.”