Soma ibirimo

Nubwo arwaye ntiyihebye

Nubwo arwaye ntiyihebye

 Umuhamya witwa Virginia arwaye indwara yatumye agagara umubiri wose. Icyakora ashobora kureba, kumva, gufunga no gufungura amaso kandi ashobora no guhindukiza umutwe we gahorogahoro. Ntashobora kurya cyangwa kuvuga. Nyamara kera yari afite amagara mazima. Ariko igitondo kimwe mu mwaka 1997 ibintu byarahindutse. Yumvise ababara umutwe cyane n’uko umugabo we amujyana kwa muganga. Kuri uwo mugoroba yahise agwa muri koma, akanguka nyuma y’ibyumweru bibiri. Icyo gihe, yaragagaye kandi yahumekaga abifashijwemo n’imashini. Yamaze iminsi nta kintu na kimwe yibuka, ndetse n’izina rye.

 Virginia asobanura ibyabaye nyuma y’aho agira ati: “Buhorobuhoro nagiye nibuka ibintu bimwe na bimwe kandi narasengaga cyane. Sinifuzaga gupfa, ngo nsige umuhungu wange ari imfubyi. Nageragezaga kwibuka imirongo myinshi ya Bibiliya kugira ngo imfashe.

 “Amaherezo, abaganga bamvanye mu cyumba k’indembe. Nyuma y’amezi atandatu namaze mu bitaro bitandukanye, nasubiye mu rugo. Nakeneraga umuntu umfasha ibintu byose kubera ko nari naragagaye umubiri wose. Ibyo byanciye intege. Numvaga nta cyo maze, nta n’icyo nakorera Yehova. Nanone nari mpangayikishijwe n’umuhungu wange.

 “Natangiye gusoma inkuru z’Abahamya bahuye n’ibibazo bimeze nk’ibyange. Ntangazwa n’ibyo bashoboye gukorera Yehova. Ibyo byatumye ntangira kurangwa n’ikizere, nkibanda ku byo nshoboye gukora. Ntararwara sinabonaga igihe gihagije cyo kwiyigisha, gusoma no gusenga. Ariko ubu mba mfite umunsi wose. Aho kugira ngo ncibwe intege no kwirirwa ntekereza ku mimerere ndimo, nibanda ku bintu byamfasha kuba inshuti ya Yehova.

 “Nize gukoresha mudasobwa. Mfite porogaramu ya mudasobwa nzunguza umutwe ikandika. Birangora, ariko iryo koranabuhanga rimfasha kwiga Bibiliya no kubwira abandi ibyo nizera nkoresheje amabaruwa na imeri. Kugira ngo nshyikirane n’abo turi kumwe, nkoresha ikibaho cyanditseho inyuguti. Uwo turi kumwe agenda akora kuri buri nyuguti imwe imwe, iyo akoze ku nyuguti itari yo mfungura amaso cyane yaba ari yo ngafunga amaso. Tubigenza dutyo tugakora amagambo n’interuro. Bamwe muri bashiki bacu tumarana igihe kirekire bamaze kuba abahanga mu gutahura ibyo mba nshaka kuvuga. Rimwe na rimwe iyo bakoze amakosa tubihindura urwenya.

Nkoresha ikibaho cyanditseho inyuguti nshyikirana n’abo turi kumwe

 “Nishimira kwifatanya muri gahunda z’itorero. Buri gihe nkurikira amateraniro nkoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Iyo nshaka gutanga igitekerezo ndacyandika, undi muntu akagisoma. Nanone nkoresha iryo koranabuhanga rya videwo nkifatanya n’abandi bavandimwe kureba ikiganiro cya Tereviziyo ya JW cya buri kwezi. a

 “Iyi ndwara nyimaranye imyaka 23. Hari igihe najyaga numva bimbabaje. Ariko isengesho, kuba ndi kumwe n’abavandimwe no guhugira mu murimo wo kubwiriza, byamfashije kwihanganira iyo mimerere. Nanone abagize itorero baramfashije, none ubu maze imyaka isaga itandatu ndi umupayiniya w’umufasha. Nagerageje kubera urugero rwiza umuhungu wange Alessandro, ubu yarashatse, ni umusaza w’itorero, kandi we n’umugore we ni abapayiniya b’igihe cyose.

 “Nkunda gutekereza ku bintu nzakora mu isi nshya. Ikintu cya mbere nzakora, nzishimira gukoresha ijwi ryange mbwira abandi ibyerekeye Yehova. Nzishimira kugenda iruhande rw’akagezi nitegereza ubwiza bw’imisozi. Kubera ko hashize imyaka icumi ngaburirwa hakoreshejwe sonde, nzishimira gusoroma pome ubundi nyihekenye. Nanone nzishimira guteka ibyokurya biryoshye by’Abataliyani, urugero nka pizza maze mbirye.

 “‘Ibyiringiro by’agakiza’ byamfashije kurinda ibitekerezo byange (1 Abatesalonike 5:8). Iyo ntekereje ndi mu isi nshya biranshimisha kandi nzi ko vuba aha nzongera nkagira amagara mazima. Si nge uzarota mbonye ubuzima nyakuri ubwo Yehova yadusezeranyije ko azaduha akoresheje Ubwami bwe.”—1 Timoteyo 6:19; Matayo 6:9, 10.

a Linki y’ikiganiro cya Tereviziyo ya JW ushobora kuyisanga ku rubuga rwa jw.org.