Soma ibirimo

Bihanganiye ingorane

Abahamya ba Yehova babonye ko uburwayi cyangwa ubumuga bitababuza gukomeza kugira ibyishimo no kunyurwa.

“Yehova yaradutabaye”

Sowbhagya yumvaga nta cyizere afite ku buryo byatumye apanga kuziyahura we n’umukobwa we. None se ni iki cyatumwe ahindura ibitekerezo kandi akabona uburyo bwo kubaho?

Biboneye urukundo

Abana batatu bava inda imwe batabona ntibari bazi gusoma inyandiko y’abatabona. Ariko abagize itorero barabafashije maze bagira amajyambere.

Yita ku bandi nubwo afite ibibazo by’uburwayi

Ni iki gifasha Maria Lúcia kwita ku bandi nubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutabona?

Bakorera Yehova mu bihe bigoye muri Venezuwela

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela bakomeza kurangwa n’ishyaka mu murimo kandi bakomeje kubera abandi “isoko y’ihumure”.

Nubwo ahanganye n’uburwayi akomeza guhumuriza abandi

Kugira ngo adaheranwa n’agahinda, Clodean yasabye Imana kumuha imbaraga zo gufasha abandi no kubahumuriza.

Nubwo arwaye ntiyihebye

Virginia amaze imyaka 23 arwaye indwara yatumye agagara umubiri wose. Ariko ibyiringiro afite biramuhumuriza.

Gukorera Imana ni wo muti we

Onesmus yavukanye indwara ituma amagufwa yoroha cyane, ku buryo avunika ubusa. Ni mu buhe buryo amasezerano y’Imana ari muri Bibiliya yamuteye inkunga?

Mbonera imbaraga mu ntege nke zanjye

Umukobwa ugendera mu igare ry’abamugaye abona “imbaraga zirenze izisanzwe” bitewe n’ukwizera kwe.

Yehova yampaye ibirenze ibyo nari nkwiriye

Félix Alarcón yakoze impanuka ya moto iramumugaza, ariko ntibimubuza kwishimira ubuzima.

Kwegera Imana ni byo byiza kuri jye

Igihe Sarah Maiga yari afite imyaka icyenda, ntiyakomeje gukura, ariko yakomeje gukura mu buryo bw’umwuka.

Nabonye ihumure mu gihe nari ndikeneye

Impanuka ikomeye yatumye Miklós Alexa amugara afite imyaka 20. Bibiliya yamufashije ite kugira ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza?

“Niba Kingsley yabishobora, nanjye nabishobora”

Kingsley wabaga muri Siri Lanka yanesheje inzitizi nyinshi kugira ngo ashobore gutanga ishuri ryamaze iminota mike.

Intoki ni zo maso yanjye

James Ryan yavukanye ubumuga bwo kutumva aza no kugira ubumuga bwo kutabona. Ni iki cyatumye yishimira ubuzima?

Ubumuga bwo kutumva ntibwambujije kwigisha abandi

Walter Markin afite ubumuga bwo kutumva, ariko yaboneye ibyishimo mu murimo w’Imana.

Amaso ya Jairo ni yo amufasha gukorera Imana

Nubwo Jairo ahanganye n’indwara ifata ubwonko igatuma ingingo nyinshi z’umubiri zidakora, yishimira ubuzima.

Nkorera Imana ntagira amaboko

Umusore yakoze impanuka imusigira ubumuga, yaje kubona ibintu bimwemeza ko hariho umuremyi.

“Sinibanda ku burwayi bwanjye”

Ni iki cyafashije Elisa kwihanganira indwara imubabaza ndetse akagera ubwo yibagirwa ko arwaye?

Yakomeye ku myizerere ye

Igihe Song Hee Kang yari afite 14 yarwaye indwara ikomeye.