Soma ibirimo

Umuvandimwe Hye-min Kim n’umugore we Ha-bin, bari hanze y’urukiko rw’Akarere ka Gwangju

7 UKUBOZA 2022
KOREYA Y’EPFO

Ikirego gishobora gutuma Koreya y’Epfo igira icyo ihindura ku mirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare

Ikirego gishobora gutuma Koreya y’Epfo igira icyo ihindura ku mirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare

Ku itariki ya 8 Ukuboza 2022, umuvandimwe Hye-min Kim azajya kwisobanura mu rukiko rw’Akarere ka Gwangju muri Koreya y’Epfo. Hye-min ni we muntu wa mbere umutimanama we utemerera kujya mu gisirikare, ugiye kujuririra imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare yashyizweho na Leta kubera ko iyo mirimo abona imeze nk’igihano. Ashobora gukatirwa imyaka 3 y’igifungo igihe cyose yatsindwa urubanza.

Muri Koreya y’Epfo umuntu ashobora kumara imyaka itatu akora imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare, kikaba ari cyo gihugu ku isi gitanga igihe kirekire k’iyo mirimo. Nanone kandi igihe umuntu amara muri iyo mirimo gikubye kabiri icyo umuntu amara mu myitozo ya gisirikare. Muri iyo myaka itatu abo bantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bamara muri iyo mirimo, baba bameze nk’abafungishijwe ijisho, bari mu nyubako ziri muri gereza kandi hari ibintu byinshi baba babujijwe. Impuguke mpuzamahanga zasanze iyo mirimo leta ya Koreya y’epfo itanga, aho kugira ngo ibe ari imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare ahubwo ari nk’“ubundi buryo bwo guhana.” a

Mu mwanzuro utazibagirana wo ku itariki ya 28 Kamena 2018, Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, rumaze kubona ko itegeko nshinga ryo muri Koreya ribangamiye abo umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare, rwaburiye abashyiraho amategeko agenga imirimo isimbura iya gisirikare rugira ruti: “Niba iyo mirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare imara igihe kirekire kandi ikaba iruhanyije cyane ku buryo abo umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bashobora kuyinubira, intego yatumye ishyirwaho ntizagerwaho kandi byaba ari kimwe n’uko bafungwa, ibyo bikaba binyuranyije n’andi mategeko arengera ikiremwamuntu.”

Amategeko agenga ishyirwaho ry’imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare, yashyizweho mu rwego mpuzamahanga na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Uharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka wa 1998. Ibihugu bitegeka abaturage babo kujya mu gisirikare, byibukijwe ko bigomba gushyiriraho abo imitimanama yabo itemerera kujya mu gisirikare, imirimo ya gisivire isimbura iya gisikare kandi ikaba ari “imirimo ifitiye abaturage bose akamaro, ikaba itanameze nk’igihano”

Hye-min, si ubwa mbere azaba ageze imbere y’urukiko. Muri Nzeri 2020, Urukiko Rukuru rwa Koreya y’Epfo rwemeje ko kuba umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare atari icyaha. Nyuma y’ibyumweru bike, yasabye guhabwa imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare. Yarategereje kugeza igihe yahamagariwe gukora iyo mirimo ku itariki ya 7 Gashyantare 2022. Icyakora, amaze gusuzuma iyo mirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare, agasanga imeze nk’igihano, yahisemo guhakana kuyikora abigiranye ikinyabupfura.

Urukiko nirusanga ubusabe bwa Hye-min bufite ishingiro, bizatuma leta igira icyo ihindura ku bijyanye n’imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare, iyihuze n’amabwiriza mpuzamahanga. Izo mpinduka niziba, bizafasha cyane Abanyakoreya ariko by’umwihariko abavandimwe bacu bo muri Koreya y’Epfo n’imiryango yabo. Hagati aho, dusenga dusaba ko abavandimwe bose bagizweho ingaruka n’iyo mirimo, bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova akabafasha ‘kwihanganira izo ngorane zose bafite ibyishimo.’—Abakolosayi 1:11.

a Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho, reba raporo yihariye ifite umutwe uvuga ngo: “Imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare muri Koreya y’Epfo,” yateguwe n’umuryango Asia-Pacific Association of Jehovah’s Witnesses.