Soma ibirimo

18 NZERI 2019
KOREYA Y’EPFO

Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo bagaragaje ubutwari no kwizera

Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo bagaragaje ubutwari no kwizera

Guhera mu mwaka wa 1953, abavandimwe bacu bakiri bato bo muri Koreya y’Epfo bagiye bafungwa bazira ko banze kujya mu gisirikare. Ibyo byatumye abarenga 19.000 banze kwihakana ukwizera kwabo bamara muri gereza imyaka igera ku 36.000, yose uyiteranyije. Icyakora, ku itariki ya 28 Gashyantare 2019, ni bwo aba nyuma muri bo barekuwe. Ni iki cyatumye barekurwa? Reka twumve ukuntu abavandimwe bacu bo muri Koreya y’Epfo bagaragaje ubutwari n’ukwizera gukomeye.