Soma ibirimo

Gyeong-chan Park ni umwe mu Bahamya 140 ibiro bya gisirikare bivuga ko bagandira ubutegetsi

9 KAMENA 2017
KOREYA Y’EPFO

Ese Koreya y’Epfo yemeye ibyo Umuryango w’Abibumbye Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wavuze?

Ese Koreya y’Epfo yemeye ibyo Umuryango w’Abibumbye Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wavuze?

Ku itariki ya 1 Gicurasi 2017, Urukiko rw’umugi wa Seoul rwavuze ko kuba ibiro by’igisirikare (MMAO) byaravuze ko abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bagandira ubutegetsi, byabagizeho ingaruka zikomeye. Urwo rukiko rwasabye ko ibyo biro by’igisirikare byakura ku rubuga rwabyo imyirondoro y’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare mu gihe rutarabacira urubanza. Ibyo biro by’igisirikare byakoze ibihuje n’uwo mwanzuro w’urukiko.

Nta bwo bagandira ubutegetsi

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, abakozi b’ibiro bya gisirikare bamenyesheje Abahamya umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare ko bazashyira ahagaragara imyirondoro yabo kandi bakavuga ko bagandira ubutegetsi. Ibyo biro bya gisirikare byari bifite imyirondoro yabo kuko abo Bahamya bari barabyandikiye mbere y’uko umunsi wo kujya mu gisirikare ugera, basaba gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare kubera ko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare. Icyakora, ku itariki ya 20 Ukuboza 2016, ibyo biro bya gisirikare byashyize ku rubuga rwabyo amazina, imyaka, aderesi n’andi makuru y’abo Bahamya kandi bivuga ko bagandira ubutegetsi.

Umuhamya wa Yehova witwa Gyeong-chan Park, yatunguwe no kubona umwirondoro we uri ku rutonde rwashyizwe ku rubuga rwa gisirikare rwariho abantu 237 bagandira ubutegetsi. Yaravuze ati: “nanze gukora imirimo ya gisirikare kubera umutimanama wage, kandi nari niteze ko hari abantu bamwe na bamwe bari kubibona nabi. Icyakora natunguwe no kumenya ko leta imfata nk’‘umuntu ugandira ubutegetsi.’ Ibiro bya gisirikare bizi neza Abahamya ba Yehova kandi bizi ko kuba batajya mu gisirikare atari ukugandira ubutegetsi ahubwo ko tubiterwa n’umutimanama wacu. Nyuma yo kubona izina ryage kuri urwo rutonde, narahangayitse cyane, ntinya ko hagira umuntu waza mu rugo akampohotera.”

Mu gihe igisirikare cyarimo gikura ku rubuga rwa rutonde Abahamya ba Yehova 140 bari baruriho, abo Bahamya bavuze ko itegeko ryo kujya mu gisirikare rivuga ko umuntu ugandira ubutegetsi ari umuntu wanga kujya mu gisirikare “nta mpamvu zumvikana” afite. Abo Bahamya bavuze ko batagandira ubutegetsi kandi ko bafite impamvu zumvikana zo kutajya mu gisirikare kubera ko itegeko ryo muri Koreya y’Epfo hamwe n’andi mategeko mpuzamahanga aha abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare uburenganzira bwo kutakijyamo. Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo ntirurafata umwanzuro w’uko ubwo burenganzira bugomba kubahirizwa.

Bakomeje guhura n’akarengane

Nanone Abahamya ba Yehova bavuze ko kuba batotezwa bituma bagahangayika kandi bagasuzugurwa ariko ko ibyo bitazatuma banamuka ku kemezo bafashe cyo kuyoborwa n’umutimanama wabo. Mu myaka 60 ishize, Abahamya ba Yehova barenga 19.000 bo muri Koreya y’Epfo bafunzwe imyaka isaga 36.000. Abo Bahamya bashyizwe kuri rwa rutonde babona ko ari akandi karengane bakorewe na guverinoma ya Koreya y’Epfo kuko n’ubundi ibashinja ko ari abagizi ba nabi, ibaziza ko bayoborwa n’umutimanama wabo.

Bategereje umunsi w’urubanza

Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo bishimira ko urukiko rwasanze umwanzuro wari wafashwe mbere utubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi biringiye ko ibyo bizagira icyo bihindura ku myanzuro y’urukiko. Nanone barimo baritegura gusaba Komisiyo y’Igihugu cya Koreya y’Epfo Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu ko yatanga umurongo ngenderwaho ku kibazo cyo kuyoborwa n’umutimanama. Biteganyijwe ko urukiko ruzumva urwo rubanza ku itariki ya 28 Kamena 2017.