Soma ibirimo

Ese Bibiliya isaba Abakristo kwiyiriza ubusa?

Ese Bibiliya isaba Abakristo kwiyiriza ubusa?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Iyo abagaragu b’Imana ba kera biyirizaga ubusa bafite intego nziza, Imana yarabyishimiraga. Ariko iyo babikoraga bafite intego mbi, Imana ntiyabihaga agaciro. Muri iki gihe, Bibiliya nta we itegeka kwiyiriza ubusa; ariko nanone nta we ibibuza.

Kuki abagaragu b’Imana ba kera biyirizaga ubusa?

  •   Iyo babaga bifuza ko Imana ibafasha kandi ikabayobora. Iyo abantu babaga bajya i Yerusalemu, biyirizaga ubusa babikuye ku mutima kugira ngo Imana ibafashe (Ezira 8:21-23). Hari igihe Pawulo na Barinaba biyirije ubusa mu gihe barimo bashyiraho abasaza b’itorero.—Ibyakozwe 14:23.

  •   Iyo babaga bashaka kwibanda ku mugambi w’Imana. Igihe Yesu yamaraga kubatizwa, yamaze iminsi 40 atarya kugira ngo yitegure gukora ibyo Imana ishaka.—Luka 4:1, 2.

  •   Iyo babaga bashaka kugaragaza ko bihannye ibyaha byabo.

    Imana yakoresheje umuhanuzi Yoweli abwira Abisirayeli b’abahemu ati: “Nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwiyirize ubusa, murire kandi muboroge.”—Yoweli 2:12-15.

  •   Iyo babaga bizihiza Umunsi w’Impongano. Mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, harimo n’iryo kwiyiriza ubusa ku Munsi w’Impongano a wabaga buri mwaka (Abalewi 16:29-31). Abisirayeli bagombaga kwiyiriza ubusa kuri uwo munsi, kuko byabibutsaga ko badatunganye kandi ko bakeneye ko Imana ibababarira.

Impamvu zidakwiriye zituma bamwe biyiriza ubusa

  •   Kwigaragaza. Yesu yigishije ko kwiyiriza ubusa, ari ibintu biba hagati y’umuntu ku giti ke n’Imana.—Matayo 6:16-18.

  •   Kugaragaza ko uri umukiranutsi. Kwiyiriza ubusa si byo bituma ubikora aba umuntu mwiza cyangwa ngo abe umuntu ushimisha Imana kurusha abandi.—Luka 18:9-14.

  •   Kwibabaza kubera icyaha wakoze ku bushake (Yesaya 58:3, 4). Imana yemeraga gusa igikorwa cyo kwiyiriza ubusa cyabaga cyakozwe n’umuntu wumvira kandi wicuza abikuye ku mutima.

  •   Umugenzo w’idini (Yesaya 58:5-7). Kimwe n’uko umubyeyi atashimishwa no kuba umwana we amugaragariza urukundo kubera ko ari itegeko, Imana na yo ntishimishwa n’abantu bagaragaza ko bayikunda bitabavuye ku mutima.

Ese Abakristo basabwa kwiyiriza ubusa?

 Oya. Imana yari yarasabye Abisirayeli kwiyiriza ubusa ku Munsi w’Impongano, ariko ibyo yaje kubivanaho igihe Yesu yatangaga rimwe na rizima igitambo k’impongano y’ibyaha by’abantu (Abaheburayo 9:24-26; 1 Petero 3:18). Abakristo ntibakizihiza Umunsi w’Impongano kubera ko batakigengwa n’Amategeko ya Mose (Abaroma 10:4; Abakolosayi 2:13, 14). Ubwo rero, Umukristo ashobora kwiyiriza ubusa cyangwa ntabikore.—Abaroma 14:1-4.

 Abakristo bazi ko kwiyiriza ubusa atari cyo kintu k’ingenzi mu kuyoboka Imana. Bibiliya ntivuga ko kwiyiriza ubusa ari byo bihesha ibyishimo. Ahubwo Abakristo b’ukuri bagira ibyishimo kubera ko bigana Yehova “Imana igira ibyishimo.”—1 Timoteyo 1:11; Umubwiriza 3:12, 13; Abagalatiya 5:22.

 

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwiyiriza ubusa

 Ikinyoma: Hari Bibiliya zigaragaza ko intumwa Pawulo yategetse Abakristo bashakanye kwiyiriza ubusa.—1 Abakorinto 7:5.

 Ukuri: Bibiliya za kera zandikishijwe intoki, ntizibonekamo ijambo kwiyiriza ubusa mu 1 Abakorinto 7:5. b Uko bigaragara abandukuye Bibiliya bongeye iryo jambo no muri Matayo 17:21; muri Mariko 9:29 no mu Byakozwe 10:30. Bibiliya hafi ya zose zo muri iki gihe, ntizikoresha ijambo kwiyiriza ubusa muri iyo mirongo.

 Ikinyoma: Abakristo bagomba kwiyiriza ubusa bibuka iminsi 40 Yesu yamaze mu butayu atarya, igihe yari amaze kubatizwa.

 Ukuri: Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kujya bibuka iyo minsi kandi nta n’aho Ibyanditswe bigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babikoraga. c

 Ikinyoma: Abakristo bagomba kwiyiriza ubusa mu gihe bibuka urupfu rwa Yesu.

 Ukuri: Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be kujya biyiriza ubusa bibuka urupfu rwe (Luka 22:14-18). Nubwo Yesu yavuze ko yari gupfa abigishwa be bakiyiriza ubusa, ntiyari atanze itegeko ahubwo yarekezaga ku bintu byari bigiye kuba (Matayo 9:15). Bibiliya yasabaga Abakristo kujya babanza kurya bakiri iwabo mu gihe bashonje, bakabona kujya mu muhango wo Kwibuka Urupfu rwa Yesu.—1 Abakorinto 11:33, 34.

a Imana yabwiye Abisirayeli iti: “Muzibabaze” cyangwa “mujye mwibabaza umutima” ku Munsi w’Impongano (Abalewi 16:29, 31; Bibiliya Yera). Ayo magambo yerekezaga ku kwiyiriza ubusa (Yesaya 58:3). Hari indi Bibiliya yahinduye ayo magambo ngo: “Ntimugomba kurya kugira ngo mugaragaze ko mubabajwe n’ibyaha byanyu.”

b Reba A Textual Commentary on the Greek New Testament, ya Bruce M. Metzger, Icapwa rya Gatatu, ipaji ya 554.

c Hari igitabo cyasobanuye ibirebana no kwiyiriza ubusa mu gihe k’iminsi 40 y’igisibo cyagize kiti: “Mu binyejana bitatu byabanje, iyo abantu babaga bitegura pasika, ntibarenzaga icyumweru biyiriza ubusa; ahubwo bamaraga umunsi umwe cyangwa ibiri. . . . Iyo minsi 40 yavuzwe bwa mbere muri kano ya gatanu mu nama yabereye i Nicée (325), nubwo intiti zimwe na zimwe zitemeza neza niba havugwamo igisibo.”​—Second Edition, Volume 8, ipaji ya 468.