Soma ibirimo

Umubare 666 usobanura iki?

Umubare 666 usobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Dukurikije uko igitabo cya nyuma cya Bibiliya kibivuga, 666 ni umubare cyangwa izina by’inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi n’amahembe icumi izamuka iva mu nyanja (Ibyahishuwe 13:1, 17, 18). Iyo nyamaswa ishushanya ubutegetsi bwa politiki bw’isi yose, butegeka “abantu bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose” (Ibyahishuwe 13:7). Izina 666 rigaragaza ko ubutegetsi bwa politiki bwatsinzwe mu buryo bukabije, dukurikije uko Imana ibibona. Mu buhe buryo?

  Si izina gusa. Imana yita amazina afite icyo asobanura. Urugero, umukurambere Aburamu, bisobanurwa ngo “umubyeyi washyizwe hejuru,” Imana yamwise Aburahamu, bisobanurwa ngo “se w’amahanga menshi.” Yamwise iryo zina igihe yamusezeranyaga ko yari kumugira “sekuruza w’amahanga menshi” (Intangiriro 17:5). Mu buryo nk’ubwo, Imana yise iyo nyamaswa y’inkazi 666 ishaka kugaragaza ibiyiranga.

  Umubare gatandatu ugaragaza kudatungana. Muri Bibiliya, akenshi imibare ikoreshwa ifite icyo ishushanya. Urugero nk’umubare karindwi, ushushanya ikintu gitunganye cyangwa cyuzuye. Umubare gatandatu, ni ukuvuga karindwi iburaho rimwe, ushobora kumvikanisha ikintu kituzuye cyangwa gifite inenge mu maso y’Imana, ndetse ushobora no gukoreshwa ushushanya abanzi b’Imana.​—1 Ibyo ku Ngoma 20:6; Daniyeli 3:1.

  Wasubiwemo gatatu mu buryo bwo gutsindagiriza. Hari igihe Bibiliya isubiramo ikintu incuro eshatu mu buryo bwo gutsindagiriza (Ibyahishuwe 4:8; 8:13). Bityo rero, izina 666 ritsindagiriza ko Imana ibona ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe kugera ku ntego. Ubwo butegetsi bwananiwe kuzana amahoro n’umutekano birambye. Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzabishobora.

Ikimenyetso cy’inyamaswa

 Bibiliya ivuga ko abantu bahabwa “ikimenyetso cya ya nyamaswa y’inkazi” kuko bayikurikira ‘bayitangariye cyane’ bikagera n’aho bayiramya (Ibyahishuwe 13:3, 4; 16:2). Ibyo babikora basa n’aho basenga igihugu cyabo, ibirango byacyo cyangwa ubutwari bw’ingabo zacyo. Hari igitabo cyagize kiti “muri iki gihe usanga umwuka wo gukunda igihugu mu buryo bukabije ari bwo buryo bwo gusenga bugezweho.” aThe Encyclopedia of Religion.

 Ni mu buhe buryo ikimenyetso cy’inyamaswa gishyirwa mu ruhanga rw’umuntu no mu kiganza cy’iburyo (Ibyahishuwe 13:16)? Igihe Imana yahaga Abisirayeli amategeko, yarababwiye iti “muyahambire ku kuboko ababere nk’ikimenyetso, kandi azababere nk’agashumi kambarwa mu ruhanga” (Gutegeka kwa Kabiri 11:18). Ibyo ntibyashakaga kuvuga ko Abisirayeli bayashyira mu ruhanga cyangwa ku kiganza gisanzwe, ahubwo byasobanuraga ko amagambo y’Imana yagombaga kuyobora ibitekerezo byabo n’ibyo bakoraga byose. Mu buryo nk’ubwo, aho kugira ngo twumve ko umubare 666 ugomba gufatwa uko wakabaye kandi ko bawushyira ku muntu nk’uko bamucaho imanzi, uwo mubare w’inyamaswa mu buryo bw’ikigereranyo ushushanya abantu bemera ko politiki igenga ubuzima bwabo. Abantu bafite icyo kimenyetso cy’inyamaswa, bihindura abanzi b’Imana.​—Ibyahishuwe 14:9, 10; 19:19-​21.

a Reba nanone igitabo Nationalism in a Global Era, ku ipaji ya 134, n’igitabo Nationalism and the Mind: Essays on Modern Culture, ku ipaji ya 94.