Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

Uko mwakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

 Ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gufasha abashakanye cyangwa bikabateza ibibazo. None se byifashe bite mu muryango wanyu?

 Icyo wagombye kumenya

  •   Iyo abashakanye bakoresheje neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kubagirira akamaro. Urugero, hari abagabo babikoresha bahamagara abagore babo bakababaza uko bamererewe mu gihe batari kumwe.

     Jonathan yaravuze ati: “Ubutumwa bugufi buvuga ngo: ‘Ndagukunda’ cyangwa ngo: ‘Ndakuzirikana,’ bushobora gutuma uwo mwashakanye yumva akunzwe.”

  •   Iyo abashakanye bakoresheje nabi ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kubateza ibibazo. Urugero, hari abahora bahugiye ku bikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo bituma batita ku bo bashakanye cyangwa bakagabanya igihe bamaranaga na bo.

     Julissa yaravuze ati: “Nzi neza ko hari igihe umugabo wange yabaga yifuza ko tuganira ariko agasanga nibereye kuri terefoni.”

  •   Hari abagabo bavuga ko bashobora kuvugana n’abagore babo ari na ko bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Icyakora hari umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa Sherry Turkle wavuze ko “ibyo bidashoboka.” Hari abavuga ko gukora ibintu byinshi icyarimwe ari byiza, ariko ibyo si byo. Nk’uko uwo muhanga yakomeje abivuga, yavuze ko “ibyo bituma ukora ibintu nabi.” a

     Sarah yaravuze ati: “Nkunda kuganira n’umugabo wange atuje adahugiye mu bindi bintu. Iyo tuganira ahugiye mu bintu, mba mbona ari nk’aho ambwira ko yikundira ibyo bintu kundusha.”

 Umwanzuro: Uko mukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kubagirira akamaro cyangwa bikabateza ibibazo.

 Icyo wakora

 Muge mumenya ibyo mushyira mu mwanya wa mbere. Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Ibaze uti: “Ese naba mara umwanya munini nkoresha terefoni cyangwa ibindi bikoresho ku buryo mbura igihe cyo kwita ku wo twashakanye?”

 Matthew yaravuze ati: “Birababaza kubona umugabo n’umugore basohokeye ahantu ariko ukabona buri wese yibereye kuri terefoni. Ntitugomba gutwarwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo twibagirwe kwita ku bo twashakanye.”

 Muge mwishyiriraho imipaka. Bibiliya igira iti: “Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye” (Abefeso 5:15, 16). Ibaze uti: “Ese nshobora kugena igihe nzajya nsomera ubutumwa butihutirwa aho kujya mpita nsoma ubutumwa bwose nohererejwe?”

 Jonathan yaravuze ati: “Nahisemo kujya nkura ijwi muri terefoni yange kugira ngo nge nsubiza ubutumwa mu gihe nagennye. Akenshi abantu baduhamagara cyangwa bakatwandikira ubutumwa bugufi, ntibaba bakeneye igisubizo ako kanya.”

 Niba bishoboka ntugakomereze akazi mu rugo. Bibiliya igira iti: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe” (Umubwiriza 3:1). Ibaze uti: “Ese mbangamira abagize umuryango wange bitewe n’uko iyo ngeze mu rugo nkomereza akazi kuri terefoni? None se ibyo bigira izihe ngaruka ku wo twashakanye? Uwo twashakanye abibona ate?”

 Matthew yaravuze ati: “Ikoranabuhanga ryatumye abantu bashobora gukora amasaha yose. Iyo ndi kumwe n’umugore wange, nkora uko nshoboye nkirinda guhora ndeba kuri terefoni ibijyanye n’akazi.”

 Muge muganira uko mwabikoresha neza. Bibiliya igira iti: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24). Muge muganira uko buri wese akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, murebe niba hari icyo mwahindura. Mushobora kwifashisha ibibazo biri muri iyi ngingo ahanditse ngo: “Ibyo mwaganiraho.”

 Danielle yaravuze ati: “Nge n’umugabo wange tubwizanya ukuri ku buryo iyo hari ukabya gukoresha terefoni cyangwa tabureti, undi abimubwira. Tuzi ko icyo ari ikibazo gikomeye ni yo mpamvu buri wese agerageza kumva mugenzi we.”

 Umwanzuro: Ntugategekwe n’ikoranabuhanga.

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation—The Power of Talk in a Digital Age.