Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bashakanye?

Iyo ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshejwe neza, bishobora gutuma abashakanye barushaho kubana neza. Urugero, bishobora kubafasha kuganira umunsi wose n’igihe batari kumwe.

Icyakora bamwe bashobora kubikoresha nabi bigatuma . . .

  • batabona igihe cyo kuba bari kumwe.

  • bakomereza akazi mu rugo kandi bitari ngombwa.

  • batizerana cyangwa bagahemukirana.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

KUBA MURI KUMWE

Umugabo witwa Michael yaravuze ati: “Hari igihe mba ndi kumwe n’umugore wanjye, ariko ukagira ngo nta wuhari. Aba ahugiye kuri terefone, namubaza impamvu akambwira ko ari bwo abonye umwanya wo kuyirebamo.” Umugabo witwa Jonathan yavuze ko iyo bimeze bityo, “abashakanye baba basa n’abari kumwe, ariko mu by’ukuri batari kumwe.”

TEKEREZA: Ni kangahe witaba terefone cyangwa ukareba ubutumwa wohererejwe, kandi wagombye kuba uganira n’uwo mwashakanye?​—ABEFESO 5:33.

AKAZI

Hari abantu bafite akazi kabasaba kwitaba terefone cyangwa kwakira ubutumwa igihe cyose. Hari n’abo bitameze bityo, ariko hakaba hari igihe bagakomereza mu rugo. Umugabo witwa Lee yaravuze ati: “Iyo ku kazi bampamagaye cyangwa bakanyoherereza ubutumwa, kubyirengagiza ntibyoroha. Ubwo rero nagennye igihe cyo kuba ndi kumwe n’umugore wanjye.” Umugore witwa Joy we yaravuze ati: “Mporana akazi kubera ko nkorera mu rugo. Ubwo rero, ngira icyo nkora kugira ngo katantwara igihe cyanjye cyose.”

TEKEREZA: Ese iyo uwo mwashakanye akuvugisha, umutega amatwi witonze?​—LUKA 8:18.

UBUDAHEMUKA

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ahanini abashakanye barwana, kubera ko hari uwaketse undi amababa bitewe n’ibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Icumi ku ijana by’ababajijwe bavuze ko hari ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, bakabihisha abo bashakanye.

Hari abavuga ko imbuga nkoranyambaga zishobora guteranya abashakanye, bikaba byanatuma umwe aca undi inyuma. Ntibitangaje rero kuba abunganira abandi mu manza zirebana n’ubutane, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zisenya ingo nyinshi muri iki gihe.

TEKEREZA: Ese ujya uhisha uwo mwashakanye ibiganiro ugirana n’abo mudahuje igitsina?​—IMIGANI 4:23.

ICYO WAKORA

JYA UGENA IBIGOMBA KUZA MU MWANYA WA MBERE

Umuntu wirengagiza kurya, ntagira ubuzima bwiza. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wirengagiza uwo bashakanye ntamarane na we igihe runaka, biragoye ko yagira urugo ruzima.—Abefeso 5:28, 29.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—ABAFILIPI 1:10.

Ganira n’uwo mwashakanye ku nama ziri hasi aha zabafasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyangwa mwandike izindi mwumva zabafasha.

  • Gusangira nibura rimwe ku munsi

  • Kugena igihe cyo kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • Kugena igihe cyo kuganira nijoro cyangwa ikindi gihe mukishimana

  • Kuzimya ibikoresho by’ikoranabuhanga nijoro, mukabishyira kure yaho muryama

  • Kugena iminota nka 15 buri munsi yo kuganira, nta bikoresho by’ikoranabuhanga biri hafi

  • Kugena igihe cyo kudakoresha interineti