Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nabonye ihumure mu gihe nari ndikeneye

Nabonye ihumure mu gihe nari ndikeneye

Nagiye kumva, numva ndi mu mazi. Nagerageje kwegura umutwe ngo mpumeke, ariko nkumva imitsi y’ijosi ntikora. Nagize ubwoba maze ngerageza kwinyagambura, ariko numva amaboko n’amaguru ntibikora. Amazi yahise atangira kujya mu bihaha. Ibyo byabaye mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1991, kandi kuva icyo gihe ubuzima bwanjye bwarahindutse bikomeye.

NAVUKIYE mu mugi wa Szerencs, nkurira mu mudugudu wa Tiszaladány mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Hongiriya. Muri Kamena 1991, najyanye n’incuti zanjye gusura uruzi rwa Tisza, tujya mu gace abantu batakundaga gusura. Nibwiye ko amazi ari maremare, maze nyijugunyamo ngira ngo nibire. Iryo ryari ikosa rikomeye! Navunitse amagufwa atatu y’ijosi kandi uruti rw’umugongo rurangirika. Incuti yanjye yabonye ko ntashoboraga kuva aho ndi, maze imvana mu mazi yitonze ntaramira nkeri.

Sinataye ubwenge kandi nahise menya ko nagize ikibazo gikomeye. Hari umuntu wahamagaye abatabazi, maze kajugujugu iraza injyana ku bitaro, aho abaganga bagerageje kumvura uruti rw’umugongo. Nyuma yaho, nimuriwe mu bitaro byo mu murwa mukuru ari wo Budapest. Namaze amezi atatu ndyamye ngaramye. Nashoboraga guhindukiza umutwe, ariko igice kiva ku ntugu kumanuka nticyakoraga. Nubwo nari mfite imyaka 20, nta kintu na kimwe nashoboraga kwikorera. Narihebye cyane ku buryo nifuje gupfa.

Igihe amaherezo nasubiraga mu rugo, ababyeyi banjye bahawe amahugurwa kugira ngo bashobore kunyitaho. Ariko kubera ko kunyitaho byabananizaga kandi bikabasaba gukoresha ubwenge cyane, nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka nahise mfatwa n’indwara yo kwiheba. Icyo gihe abajyanama mu by’ihungabana bangiriye inama, bamfasha kubona ubumuga bwanjye mu buryo bukwiriye.

Nanone natangiye gutekereza mu buryo bwimbitse ku buzima. Ese bufite intego? Ubu se kuki nahuye n’izi ngorane? Nasomye ibinyamakuru n’ibitabo byinshi nshakisha ibisubizo by’ibyo bibazo. Nanone nagerageje gusoma Bibiliya, ariko sinagira icyo nkuramo. Ibyo byatumye ndeka kuyisoma. Nageze nubwo mbiganiraho n’umupadiri, ariko ibisubizo yampaye ntibyanyuze.

Ahagana muri Werurwe cyangwa Mata 1994, Abahamya ba Yehova babiri basuye data, maze abasaba kunganiriza. Nabateze amatwi igihe bambwiraga ibyerekeye umugambi w’Imana wo guhindura isi paradizo no kuvanaho indwara n’imibabaro. Numvaga ari byiza cyane, ariko nanone nkumva bidashobora kubaho. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nemeye ibitabo bibiri by’imfashanyigisho za Bibiliya bampaye. Maze kubisoma, abo Bahamya bansabye kunyigisha Bibiliya maze ndabyemera. Nanone, bangiriye inama yo kujya nsenga.

Nemeye ntashidikanya ko Imana inyitaho

Uko twagendaga tuganira, ni  ko bagendaga bansubiza ibibazo byinshi nibazaga bakoresheje Bibiliya. Nanone nemeye ntashidikanya ko Imana inyitaho. Amaherezo ku itariki ya 13 Nzeri 1997, nyuma yo kwiga Bibiliya mu gihe cy’imyaka ibiri, nabatirijwe mu rugo mu kintu bogeramo kimeze nk’umuvure. Uwo munsi uri mu minsi yanshimishije kurusha iyindi.

Mu wa 2007, nimukiye mu mugi wa Budapest burundu, ngiye kuba mu kigo cy’abamugaye. Kwimuka byatumye mbona uburyo bwinshi bwo kugeza ku bandi ibintu byiza cyane nari naramenye. Iyo ikirere ari cyiza, mba nshobora gusohoka nkaganiriza abantu. Ibyo mbifashwamo n’igare ry’abamugaye rifite moteri, ntwara nkoresheje akananwa.

Nanone hari umuryango wo mu itorero wamfashije kugura orudinateri yihariye, ikora ikurikije uko ngenda nzunguza umutwe. Iyo orudinateri imfasha guterefona abantu nkoresheje interineti no kwandikira amabaruwa abantu bo mu ngo ababwiriza bo mu itorero ryacu basura ntibabasangeyo. Gufasha abandi muri ubwo buryo byatumye ndushaho kugira ubuhanga mu gushyikirana n’abandi, kandi bituma ntakomeza kwitekerezaho.

Ngeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu nkoresheje interineti, mbifashijwemo n’imashini yihariye, ikora ikurikije uko ngenda nzunguza umutwe

Nshobora no kujya mu materaniro y’itorero. Iyo ngeze ku Nzu y’Ubwami, abavandimwe duhuje ukwizera banzamukana mu igorofa bitonze cyane ndi mu igare ryanjye, bakangeza aho duteranira. Mu gihe cy’amateraniro abateranye basabwa gutangamo ibitekerezo, umuvandimwe twicaranye amanika akaboko mu mwanya wanjye. Hanyuma naba ndimo ntanga igitekerezo, akamfasha Bibiliya cyangwa igitabo cy’imfashanyigisho kirimo cyigwa.

Mporana ububabare kandi haba hagomba kuba umuntu unkorera hafi buri kintu cyose. Ku bw’ibyo, hari igihe numva nihebye. Ariko mpumurizwa no kuba mfitanye ubucuti na Yehova, kuko nzi ko iyo mubwiye ibimpangayikishije anyumva. Nanone gusoma Bibiliya buri munsi no kwifatanya na bagenzi banjye duhuje ukwizera birampumuriza. Kuba mfite incuti zimpumuriza kandi zikanshyira mu isengesho bimfasha kudahungabana no kutiheba.

Yehova yampaye ihumure mu gihe nari ndikeneye cyane. Nanone yampaye ibyiringiro byo kuzagira ubuzima butunganye mu isi nshya. Ku bw’ibyo, ntegerezanyije amatsiko igihe ‘nzatangira kugenda nsimbuka kandi nsingiza Imana’ kubera urukundo rwayo n’ineza yayo bihebuje.—Ibyakozwe 3:6-9.