Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nubwo filimi, ibitabo n’ibindi byerekana ko ubupfumu nta cyo butwaye, twagombye kuzirikana ko buteje akaga

INGINGO Y’IBANZE | ESE FILIMI Z’UBUPFUMU NTA CYO ZITWAYE?

Icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu

Icyo Bibiliya ivuga ku bupfumu

NUBWO abantu benshi batemera amagini n’ibintu bivugwa mu bupfumu, bakaba bumva ko ari ibintu byo mu mafilimi gusa, Bibiliya yo idusaba kwirinda ubupfumu. Urugero, mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-13 hagira hati “muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi, cyangwa uraguza, cyangwa ukora umwuga wo guhanura ibizaba, cyangwa umushitsi.” Kuki Bibiliya idusaba kubyirinda? Ikomeza igira iti “umuntu wese ukora ibyo ni ikizira kuri Yehova . . . Uzabe indakemwa imbere ya Yehova Imana yawe.”

Kuki Bibiliya idusaba kwirinda ubupfumu iyo buva bukagera?

BUFITE INKOMOKO MBI

Bibiliya ivuga ko mbere y’uko Imana irema isi, yabanje kurema abamarayika babarirwa muri za miriyoni (Yobu 38:4, 7; Ibyahishuwe 5:11). Buri mumarayika yahawe uburenganzira bwo kwihitiramo hagati y’icyiza n’ikibi. Bamwe muri bo bigometse ku Mana bava mu ijuru aho babaga, baza guteza ibibazo ku isi, bituma isi ‘yuzura urugomo.’Intangiriro 6:2-5, 11; Yuda 6.

Bibiliya ivuga ko abo bamarayika babi bagize ingaruka ku bantu, kandi bakabigarurira (Ibyahishuwe 12:9). Nanone abo bamarayika buririye ku matsiko abantu bakunda kugira yo kumenya ibizaba, barabayobya.1 Samweli 28:5, 7; 1 Timoteyo 4:1.

Ni iby’ukuri ko abadayimoni bashobora gusa n’aho bafasha abantu (2 Abakorinto 11:14). Ariko burya, abo bamarayika babi baba bagerageza guhuma abantu amaso ngo batamenya ukuri ku byerekeye Imana.—2 Abakorinto 4:4.

Ubwo rero dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, imyuka mibi iteje akaga. Ni yo mpamvu abantu biteguraga kuba abigishwa ba Yesu bamaze kumenya ko abadayimoni bateje akaga, ‘abakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose,’ bemera guhomba.Ibyakozwe 19:19.

“Abana b’abakobwa benshi basigaye bashishikazwa n’ubupfumu bitewe n’ibyo babona kuri televiziyo, mu mafilimi no mu bitabo, urugero nk’abagore beza bakora iby’ubupfumu.”—Gallup Youth Survey, 2014

Muri iki gihe na bwo, abantu benshi bafashe umwanzuro wo kwirinda ibikorwa n’imyidagaduro bifitanye isano n’ubupfumu. Urugero, igihe Maria * yari afite imyaka 12, yashoboraga guhanurira abantu ibizababaho cyangwa ibyago bazagira. Yasobanuriraga abanyeshuri biganaga ibizababaho yifashishije udukarita dukoreshwa mu kuragura, maze ibyo avuze bikaba. Ibyo byatumye ashishikazwa cyane n’ubupfumu.

Maria yumvaga ko Imana yamuhaye impano yo gufasha abantu. Yaravuze ati “nubwo nahanuriraga abandi ibizababaho, hari ikintu cyambuzaga amahwemo. Nababazwaga n’uko ntashoboraga kwihanurira ngo menye ibizambaho.”

Kubera ko hari ibibazo Maria yibazaga akabiburira ibisubizo, yasenze Imana maze nyuma yaho Abahamya ba Yehova baza kumusura batangira kumwigisha Bibiliya. Amaze kwiga Bibiliya yamenye ko ubushobozi yari afite bwo guhanurira abandi butaturukaga ku Mana. Nanone yamenye ko abantu bifuza kuba incuti z’Imana bagomba kwitandukanya n’ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu (1 Abakorinto 10:21). Ibyo byatumye ajugunya ibitabo n’ibindi bijyanye n’ubupfumu yakoreshaga ahanura. Ubu na we yigisha abandi ukuri ko muri Bibiliya.

Michael akiri muto yakundaga gusoma ibitabo birimo inkuru z’impimbano zivuga iby’ubumaji. Yaravuze ati “nashimishwaga cyane no kumenya abana b’intwari tungana, babaga mu yindi si yihariye.” Michael yatangiye kumenyera gusoma ibitabo by’ubumaji n’imigenzo ifitanye isano n’amashitani. Yaravuze ati “nakomezaga kugira amatsiko yo gusoma ibitabo no kureba filimi zivuga iby’abadayimoni.”

Icyakora Michael amaze kwiga Bibiliya yatangiye kwitondera ibitabo yasomaga. Yaravuze ati “nanditse ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu nari mfite maze ndabijugunya.” Akomeza agira ati “nabikuyemo isomo rikomeye. Mu 1 Abakorinto 10:31 hanyeretse ko ngomba ‘gukora ibintu byose ngamije guhesha Imana ikuzo.’ Mbere yo gusoma igitabo ndibaza nti ‘ese ibyo ngiye gusoma biratuma mpesha Imana ikuzo?’ Iyo nsanze atari ko bimeze ndabireka.”

Bibiliya igereranywa n’urumuri. Ni yo yonyine ishobora kutubwira ukuri ku bijyanye n’ubupfumu (Zaburi 119:105). Nanone irimo isezerano rishishikaje rivuga ko hazabaho isi itarangwamo abadayimoni, kandi ibyo bizagirira abantu akamaro kenshi. Urugero muri Zaburi 37:10, 11 hagira hati “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”

^ par. 10 Muri iyi ngingo amazina yarahinduwe.