Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Intego ni nk’igishushanyo mbonera; iyo ushyizeho umwete uzigeraho

IBIREBA URUBYIRUKO

12: Kugira intego

12: Kugira intego

ICYO BISOBANURA

Kwishyiriraho intego bitandukanye n’inzozi umuntu arota akifuza ko ziba impamo. Kugira intego bisaba gutenganya ibyo uzakora, kugira ibyo uhindura bibaye ngombwa no gukora cyane kugira ngo uyigereho.

Ushobora kwishyiriraho intego uzageraho mu minsi runaka cyangwa ibyumweru, izo uzageraho mu gihe cy’amezi runaka cyangwa izo uzageraho mu gihe cy’umwaka cyangwa urenga. Uko ugenda ugera ku ntego z’igihe gito bigufasha kugera no ku ntego z’igihe kirekire.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Iyo ugeze ku ntego wiyemeje bituma urushaho kwigirira ikizere, bigatuma wunguka inshuti, kandi bikagushimisha.

Kwigirira ikizere: Iyo wishyiriyeho intego zoroheje ukazigeraho, bituma wigirira ikizere ukishyiriraho n’izindi zikomeye. Nanone iyo ugenda ukemura ibibazo uhura na byo, urugero nko guhangana n’ibishuko by’urungano rwawe, urushaho kwigirira ikizere.

Kunguka inshuti: Abantu bakunda abantu bishyiriraho intego zishyize mu gaciro. Abo bantu baba bazi icyo bifuza kandi bagahatanira kukigeraho. Nanone kandi, iyo abantu bahuje intego barushaho gukundana.

Ibyishimo: Iyo wishyiriyeho intego ukazigeraho, wumva wishimye.

“Kugira intego biranshimisha. Bituma mbona ibyo mpugiramo kandi nkumva hari ikintu nifuza kugeraho. Nanone iyo ugeze ku ntego, usubiza amaso inyuma wakwibuka uko wayigezeho bikagushimisha kuko uba ugeze ku byo wifuzaga.”​—Christopher.

IHAME RYA BIBILIYA: “Nutegereza ibihe byiza ngo ugire icyo ukora, ntuzabiba cyangwa ngo usarure.”​—Umubwiriza 11:4, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

ICYO WAKORA

Ibintu bikurikira bizagufasha kwishyiriraho intego no kuzigeraho.

Menya intego wifuza kugeraho. Andika intego wifuza kugeraho kandi uzitondeke ukurikije iz’ingenzi muri zo, uvuge izo uzaheraho n’izo uzakurikizaho.

Teganya uko uzazigeraho. Dore icyo wakora niba hari intego wishyiriyeho:

  • Vuga igihe uteganya kuzayigereraho.

  • Garagaza icyo bizagusaba ngo uyigereho.

  • Vuga ingorane ushobora guhura na zo n’uko wazitsinda.

Gira icyo ukora. Ntukarindire ko ubanza kubona ibintu byose ukeneye ngo ubone gutangira. Ibaze uti: “Ni iki naheraho kikamfasha kugera ku ntego yange?” Numara kukimenya ugikore. Jya ureba aho ugeze.

IHAME RYA BIBILIYA: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”​—Imigani 21:5.