Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubabarira ni nko kuzimya umuriro washoboraga gutwika umuryango wanyu

IBIREBA ABASHAKANYE

4: Kubabarira

4: Kubabarira

ICYO BISOBANURA

Kubabarira bisobanura kudakomeza kubabazwa n’ibyakubayeho kandi ntubike inzika. Kubabarira ntibisobanura ko upfobya ikosa ryakozwe cyangwa ngo wigire nk’aho ntacyabaye.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”​—Abakolosayi 3:13.

“Iyo ukunda umuntu ntiwibanda ku makosa ye ahubwo ureba imihati ashyiraho ngo akore ibyiza.”—Aaron.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Kubika inzika bishobora kugutera uburwayi, ukagira umutima mubi kandi bigatuma utagira urugo rwiza.

“Hari igihe umugabo wange yankoreye ikintu kirambabaza cyane maze ansaba imbabazi. Byarangoye kumubabarira, ariko amaherezo ndamubabarira. Icyakora, mbabazwa n’uko natinze kumubabarira. Byateje ibibazo bitari ngombwa mu muryango wacu.”—Julia.

ICYO WAKORA

ISUZUME

Ubutaha uwo mwashakanye navuga cyangwa agakora ikintu kikakubabaza, uzibaze uti:

  • “Ese narakajwe n’ubusa?”

  • “Ese yambabaje cyane ku buryo ari ngombwa ko ansaba imbabazi cyangwa mbyihorere ubuzima bukomeze?”

IBIBAZO WAGANIRAHO N’UWO MWASHAKANYE

  • Bidutwara igihe kingana iki ngo tubabarirane?

  • Twakora iki ngo tuge twihutira kubabarirana?

INAMA

  • Uwo mwashakanye nagukosereza ntukumve ko ari ubugome.

  • Jya wihanganira uwo mwashakanye, wibuke ko “twese ducumura kenshi.”—Yakobo 3:2.

“Biroroha kubabarirana iyo mwembi mwakoze ikosa ariko iyo ari umwe wakosheje biba bigoye. Kubabarira bisaba kwicisha bugufi by’ukuri.”​—Kimberly.

IHAME RYA BIBILIYA: “Jya wihutira gukemura ibibazo.”​—Matayo 5:25.

Kubika inzika bishobora kugutera uburwayi, ukagira umutima mubi kandi bigatuma utagira urugo rwiza