Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bucuti ufitanye n’abandi?

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bucuti ufitanye n’abandi?

Abantu babiri bashobora gushyikirana mu buryo bworoshye bakoresheje imeri, ubutumwa bugufi, imbuga nkoranyambaga cyangwa bakavugana barebana kandi bari ku migabane itandukanye. Abo bantu baba bakoresha neza ikoranabuhanga.

Icyakora, abantu bashyikirana bakoresheje ikoranabuhanga gusa, bashobora guhura n’ibibazo bikurikira:

  • Kutishyira mu mwanya w’abandi.

  • Kwigunga.

  • Kwikunda.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

KWISHYIRA MU MWANYA W’ABANDI

Kwishyira mu mwanya w’abandi, bisaba gufata igihe ukabatekerezaho. Ibyo byagorana mu gihe duhugiye mu kohererezanya ubutumwa n’abandi cyangwa mu gihe tureba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo wohererejwe ubutumwa bwinshi, gusubiza ubutumwa bw’incuti yawe bishobora kukugora. Urwana no gusubiza ubutumwa bwose abantu bakoherereje, bikaba byatuma utamenya ko muri bo harimo incuti yawe ikeneye ko uyifasha.

TEKEREZA: ‘Wakwishyira mu mwanya w’abandi’ ute, mu gihe ushyikirana na bo ukoresheje ikoranabuhanga?—1 PETERO 3:8.

KWIGUNGA

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abantu benshi bamaze gusura imbuga nkoranyambaga, ari bwo barushaho kumva bigunze. Bwanagaragaje ko kureba amafoto cyangwa ibintu abandi bashyizeho, bituma umuntu yumva ko “nta gaciro afite.”

Nanone, kureba amafoto ashishikaje yo ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gutuma wumva ko wasigaye inyuma. Ibyo bishobora guterwa n’uko ubona ko abandi babayeho neza kukurusha.

TEKEREZA: Ni iki cyagufasha kutigereranya n’abandi mu gihe ukoresha imbuga nkoranyambaga? —ABAGALATIYA 6:4.

UBWIKUNDE

Hari umwarimu wavuze ko bamwe mu banyeshuri be barangwa n’ubwikunde, ku buryo baba badashaka gukorera abandi, ahubwo bakifuza ko abandi babakorera. * Ubucuti nk’ubwo buba bushingiye ku nyungu umuntu akura ku bandi. Ibyo bishobora gutuma umuntu yumva ko incuti ze ari nk’igikoresho cy’ikoranabuhanga akoresha igihe ashakiye, yakirambirwa akakizimya.

TEKEREZA: Ese ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko uba wifuza kurushanwa cyangwa ko ufite ubwikunde? —ABAGALATIYA 5:26.

ICYO WAKORA

GENZURA UKO UKORESHA IBIKORESHO BY’IKORANABUHANGA

Iyo ukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga, bigufasha gushyikirana neza n’abandi kandi ubucuti mufitanye bukarushaho gukomera.

IHAME RYA BIBILIYA: “Urukundo . . . ntirushaka inyungu zarwo.”—1 ABAKORINTO 13:4, 5.

Reba inama zagufasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa wandike izo wumva zagufasha.

  • Jya ushaka umwanya uganire n’abantu amaso ku maso, aho kwandikirana na bo gusa

  • Mu gihe uganira n’abandi jya ushyira terefone kure cyangwa uyikuremo ijwi

  • Gabanya igihe umara ku mbuga nkoranyambaga

  • Jya utega abandi amatwi witonze

  • Mu gihe incuti yawe ifite ikibazo, jya uyivugisha

^ par. 17 Byavuye mu gitabo cyitwa Reclaiming Conversation.