Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina?

Ni iki Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina?

MU BIHUGU byinshi, ikibazo cy’abantu bashyingiranwa bahuje igitsina kiracyagibwaho impaka. Icyakora ku itariki ya 26 Kamena 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemeje ko abantu bahuje igitsina bemerewe gushyingiranwa. Nyuma yaho, ingingo zo kuri interineti zivuga kuri iyo ngingo zarushijeho kuba nyinshi. Abantu bakunda kwibaza bati “Bibiliya ivuga iki ku bashakana bahuje igitsina?”

Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye niba abahuje igitsina bemerewe gushyingiranwa. Ikindi kibazo cy’ingenzi twakwibaza ni ikigira kiti “Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina?”

Nubwo abantu benshi bibwira ko bashobora gusubiza icyo kibazo batiriwe basuzuma icyo Bibiliya ibivugaho, ibisubizo batanga biravuguruzanya. Bamwe bavuga ko Bibiliya iciraho iteka abaryamana bahuje igitsina. Abandi bavuga ko itegeko rya Bibiliya ridusaba ‘gukunda bagenzi bacu,’ rishyigikira abaryamana bahuje igitsina.—Abaroma 13:9.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Subiza ni byo cyangwa si byo.

  1. Bibiliya iciraho iteka ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina.

  2. Bibiliya ishyigikira abaryamana bahuje igitsina.

  3. Bibiliya ishishikariza abantu kwanga abaryamana bahuje igitsina.

IBISUBIZO

  1. NI BYO. Bibiliya igira iti “abagabo baryamana n’abandi bagabo . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Ibyo bireba n’abagore.—Abaroma 1:26.

  2. SI BYO. Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bashakanye ari bo bonyine bemerewe gukorana imibonano mpuzabitsina.—Intangiriro 1:27, 28; Imigani 5:18, 19.

  3. SI BYO. Nubwo Bibiliya iciraho iteka ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina, ntishyigikira urwikekwe, urwango cyangwa ibindi bikorwa bibi bikorerwa abaryamana bahuje igitsina.—Abaroma 12:18. [1]

Abahamya ba Yehova babivugaho iki?

Abahamya ba Yehova bemera ko amahame agenga umuco yo muri Bibiliya ari meza kandi bihatira kuyakurikiza (Yesaya 48:17). [2] Ibyo byumvikanisha ko bamaganira kure ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, hakubiyemo no kuryamana kw’abahuje igitsina (1 Abakorinto 6:18). [3] Ayo mahame ni yo bahisemo gukurikiza kandi babifitiye uburenganzira.

Abahamya ba Yehova bagerageza gukurikiza ihame ry’ingenzi cyane, rivuga ko ibyo dushaka ko abantu batugirira ari byo natwe tugomba kubagirira

Nanone Abahamya ba Yehova bihatira ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Abaheburayo 12:14). Nubwo Abahamya ba Yehova bamaganira kure ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina, ntibahatira abandi kubona ibintu nk’uko babibona, cyangwa ngo bifatanye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abantu nk’abo, ndetse ntibabyishimira na busa. Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza itegeko rivuga ko ibyo dushaka ko abantu batugirira, ari byo natwe tugomba kubagirira.—Matayo 7:12.

Ese Bibiliya ishyigikira urwikekwe abantu nk’abo bagirirwa?

Hari abashobora kuvuga ko Bibiliya ishyigikira urwikekwe rugirirwa abaryamana bahuje igitsina, kandi ko abakurikiza amahame ayikubiyemo batorohera abandi. Baravuga bati “igihe Bibiliya yandikwaga, abantu bari batarajijuka. Ariko muri iki gihe twemera abantu b’amoko yose n’ibihugu byose n’uko bitwara mu bijyanye n’ibitsina.” Bumva ko kutemera abantu baryamana bahuje igitsina, ari nko kugira ivangura ry’amoko. Ese ibyo bavuga ni ukuri? Oya. Kuki atari ukuri?

Ni ukubera ko hari itandukaniro hagati yo kurwanya ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina no kubarwanya bo ubwabo. Bibiliya isaba Abakristo kubaha abantu b’ingeri zose (1 Petero 2:17).  [4] Ariko ibyo ntibisobanura ko Abakristo bemera imyitwarire iyo ari yose no mu gihe yaba ari mibi.

Reka dufate urugero, tuvuge ko wanga itabi kandi uzi ko ryangiza, ariko ukaba ukorana n’umuntu urinywa. Ese ibyo byatuma abantu bavuga ko uri umuntu utumva ibitekerezo by’abandi, ngo ni uko mutabona ibintu kimwe? Ese kuba arinywa wowe nturinywe, bisobanura ko umufitiye urwikekwe? Ese uwo muntu aramutse agusabye guhindura uko ubona ibyo kunywa itabi, ntiyaba ari we utumva ibitekerezo by’abandi kandi akaba arengereye?

Abahamya ba Yehova bahisemo gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Ntibemera ibikorwa ibyo ari byo byose Bibiliya iciraho iteka. Icyakora ntibatoteza abantu bakora ibikorwa bitandukanye n’ibyabo, kandi ntibabarwanya.

Ese uko Bibiliya ibibona birakwiriye?

Twavuga iki se ku bantu bararikira abo bahuje igitsina? Ese barabivukanye? Ese kubabuza gukora ibintu bihuje n’irari ryabo, ntibyaba ari ubugome?

Bibiliya nta cyo ivuga ku miterere y’umubiri w’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina. Icyakora yemera ko hari abantu bashobora kubatwa na byo. Ariko nanone, igaragaza ko ingeso zimwe na zimwe hakubiyemo n’iyo, umuntu wifuza gushimisha Imana agomba kuzicikaho.—2 Abakorinto 10:4, 5.

Hari abashobora kuvuga ko ibyo Bibiliya ivuga harimo n’ubugome. Icyakora, ibyo bavuga biba ari urwitwazo rwo kugaragaza ko tugomba guhaza irari ryacu, cyangwa ko irari ry’ibitsina ari ikintu tudashobora kurwanya kandi ko kwifata mu gihe urifite bidashoboka. Nyamara, Bibiliya igaragaza ko ingeso nk’izo, abantu bafite ubushobozi bwo kuzicikaho. Abantu batandukanye n’inyamaswa. Ni yo mpamvu bashobora kurwanya irari iryo ari ryo ryose kandi bakaritsinda.—Abakolosayi 3:5. [5]

Reka dufate urugero: hari abahanga bavuga ko ingeso zimwe na zimwe, urugero nk’amahane, umuntu azivukana. Bibiliya ntivuga uko umubiri w’abanyamahane uba uteye, ariko ivuga ko hari abantu ‘bakunda kugira umujinya mwinshi,’ ‘n’abakunda kurakara’ (Imigani 22:24; 29:22). Icyakora yongeraho iti “reka umujinya kandi uve mu burakari.”—Zaburi 37:8; Abefeso 4:31.

Abantu benshi bemera ko iyo nama ishyize mu gaciro kandi ni bake bashobora kuvuga ko kuyigira abantu bagira umujinya ari ubugome. Abo bahanga bemeza ko kugira umujinya umuntu abivukana, bashyiraho imihati kugira ngo bafashe abantu kuwureka.

Abahamya ba Yehova na bo ni uko babigenza, iyo hari umuntu ugaragaje imyitwarire iyo ari yo yose Bibiliya iciraho iteka. Ibyo bikubiyemo n’ibikorwa by’ubusambanyi, nubwo byaba bikozwe n’abantu badahuje igitsina batashakanye. Bibiliya itugira inama igira iti “buri wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, afite ukwera n’icyubahiro, adatwarwa n’irari ry’ibitsina nk’iryo abanyamahanga batazi Imana bagira.”—1 Abatesalonike 4:4, 5.

“Uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze”

Abantu bahindukaga Abakristo mu kinyejana cya mbere, bari barabayeho mu buryo butandukanye kandi bamwe muri bo bagombaga kugira ibintu byinshi bahindura. Urugero, Bibiliya ivuga ko bamwe bari “abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo,” ariko ikongeraho iti “uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze.”1 Abakorinto 6:9-11.

Ese iyo Bibiliya ivuze ngo “uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze,” iba igaragaza ko abo bantu baretse kuryamana n’abo bahuje igitsina, batongeye kugira iryo rari? Ibyo bisa n’ibidashoboka kuko nanone Bibiliya itanga inama igira iti “mukomeze kuyoborwa n’umwuka, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.”—Abagalatiya 5:16.

Zirikana ko Bibiliya itavuga ko iyo umuntu abaye Umukristo, atongera kugira ibitekerezo bibi. Ahubwo ivuga ko Umukristo ahitamo kwikuramo iryo rari. Abakristo bitoza gutegeka irari ryabo, kugira ngo ritabaganza rigatuma bakora ibyo bararikira.—Yakobo 1:14, 15. [6]

Bibiliya igaragaza ko hari igihe ibyo umuntu yifuza biba bitandukanye n’ibyo akora (Abaroma 7:16-25). Abantu bararikira kuryamana n’abo bahuje igitsina, bashobora kwirinda kwerekeza ibitekerezo byabo ku bikorwa nk’ibyo, nk’uko birinda ibindi bikorwa bibi, urugero nk’uburakari, ubusambanyi, n’umururumba.—1 Abakorinto 9:27; 2 Petero 2:14, 15.

Nubwo Abahamya ba Yehova bafatana uburemere amahame ya Bibiliya arebana n’umuco, ntibahatira abandi kubona ibintu nk’uko babibona. Nanone ntibagerageza kugoreka amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, agamije kurengera abantu bafite imibereho itandukanye n’iyabo. Ubutumwa Abahamya ba Yehova babwiriza, ni ubutumwa buhumuriza, kandi biteguye kubugeza ku muntu wese wifuza kubwumva.—Ibyakozwe 20:20.

^ 1. Abaroma 12:18: “Mubane amahoro n’abantu bose.”

^ 2. Yesaya 48:17: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.”

^ 3. 1 Abakorinto 6:18: “Muhunge ubusambanyi.”

^ 4. 1 Petero 2:17: “Mwubahe abantu b’ingeri zose.”

^ 5. Abakolosayi 3:5: “Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”

^ 6. Yakobo 1:14, 15. Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu.”