Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Kubahiriza igihe

Kubahiriza igihe

Byaragaragaye ko n’abantu bakunda gukererwa, bazi neza ko kubahiriza igihe ari ngombwa. Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro ku birebana no kubahiriza igihe.

Kuki kubahiriza igihe bifite akamaro?

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuzinduka birinda imihangayiko kandi bigatuma umuntu yubahwa. Mu buhe buryo?

Byerekana ko ushoboye akazi. Iyo wubahiriza igihe, bigaragaza ko ushobora kwitegeka, aho gutegekwa n’ibindi bintu kugeza ubwo bikubuza gukora ibyo wiyemeje.

Birakubahisha kandi bikagaragaza ko uri inyangamugayo. Iyo uba mu bantu batubahiriza gahunda n’amasezerano ariko wowe ukabishobora, barabikubahira.

Bituma ugirirwa icyizere. Umuntu wubahiriza igihe yubahwa n’incuti ze n’abagize umuryango we. Abakoresha bakunda umukozi udakererwa kandi ntadindize akazi. Abakozi nk’abo bagirirwa icyizere kandi bakazamurwa mu ntera.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya igira icyo ivuga ku ngingo yo kubahiriza igihe. Urugero, hari aho igira iti “byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Burya aho imfura zisezeraniye ni ho zihurira. Nanone Bibiliya igira iti “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo” (Umubwiriza 3:1). Umurongo ukurikiyeho uvuga ko hari “igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe” (Umubwiriza 3:2). Abahinzi bahingira igihe, kugira ngo bazabone umusaruro ushimishije. Mu yandi magambo, iyo umuhinzi ahingiye igihe areza.

Bibiliya igaragaza izindi mpamvu z’ingenzi zagombye gutuma twubahiriza igihe. Ivuga ko twagombye kubaha abandi, tukubahiriza gahunda twahanye (Abafilipi 2:3, 4). Iyo dukunda kwica gahunda, tuba dutesha abandi igihe.

“Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”Abafilipi 2:4.

Wakora iki ngo wubahirize igihe?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya itugira inama yo guteganya mbere y’igihe ibyo tuzakora (Imigani 21:5). Niba uhora ukererwa, birashoboka ko uba wateganyije gahunda nyinshi icyarimwe. Byaba byiza ukuyemo ibitari iby’ingenzi. Hagati ya gahunda n’indi, ujye uteganya igihe gihagije kandi wiyemeze kuzinduka. Ibyo bizagufasha guhangana n’ibintu bizagutungura, urugero nk’imvura cyangwa umubyigano w’imodoka.

Nanone Bibiliya itugira inama yo kwiyoroshya (Imigani 11:2). Ibyo bisobanura ko tugomba kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Mbere yo guhana gahunda n’umuntu cyangwa kwemera ko uzamukorera ikintu, jya ubanza ugenzure gahunda ufite. Iyo wemeye ibyo utazashobora bikongerera imihangayiko, kandi bigateza abandi ibibazo.

Bibiliya inadusaba gukoresha neza igihe cyacu (Abefeso 5:15, 16). Jya ubanza ukore ibintu by’ingenzi kurusha ibindi (Abafilipi 1:10). Urugero, mu gihe uri mu modoka zitwara abagenzi cyangwa hari uwo utegereje, jya uboneraho ugire ibyo usoma cyangwa upange gahunda zawe.

“Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”Imigani 21:5.