Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | UKO WABUNGABUNGA UBUZIMA BWAWE

Uko wakwirinda indwara

Uko wakwirinda indwara

IMIGI myinshi ya kera yabaga ikikijwe n’inkuta zikomeye zayirindaga. Iyo umwanzi yapfumuraga n’akenge gato muri izo nkuta, uwo mugi wabaga uhuye n’akaga. Umubiri wawe na wo umeze nk’umugi urinzwe. Iyo wita ku buzima bwawe, bikurinda kurwaragurika. Reka dusuzume ibintu bitanu bishobora gutuma wandura indwara, n’icyo wakora ngo wirinde.

1 AMAZI

IKIBAZO YATEZA: Amazi mabi ashobora kwanduza abantu indwara.

UKO WAKWIRINDA: Ikintu cy’ingenzi wakora ni ugusukura ibyo ubikamo amazi. Mu gihe umenye ko amazi yanduye cyangwa ukaba ubikeka, wagombye kubanza kuyasukura mbere yo kuyakoresha. * Jya ubika amazi yo kunywa mu kintu gipfundikirwa cyangwa kiriho robine, kandi uyadahishe igikombe gifite isuku. Ntugakoze intoki mu mazi meza. Mu gihe bishoboka, twagombye gutura mu gace kabonekamo uburyo bwo gutwara imyanda ishobora kwanduza amazi.

2 IBIRIBWA

IKIBAZO BYATEZA: Mu biribwa hashobora kubamo mikorobe zitera indwara.

UKO WAKWIRINDA: Ibiribwa bishobora kuba bisa n’aho biryoshye kandi ari ibya vuba, ariko bikaba byanduye. Ni yo mpamvu ugomba kuronga imboga n’imbuto buri gihe. Mu gihe ugiye guteka cyangwa kugabura, ujye usukura igikoni n’ibyombo kandi ukarabe intoki. Hari ibiribwa bikenera gucanirwa cyane kugira ngo mikorobe zirimo zipfe. Iyo ibyokurya byagaze cyangwa bifite impumuro mbi, biba bigaragaza ko byanduye. Jya uhita ubika muri firigo ibyokurya byasigaye kandi wirinde gutekera abantu mu gihe urwaye. *

3 UDUKOKO

IKIBAZO TWATEZA: Hari udukoko dushobora kukuruma tukagutera mikorobe.

UKO WAKWIRINDA: Jya wirinda kwitegeza udukoko twanduza, wambara imyenda igupfutse hose, kandi wirinde kujya hanze mu gihe hari utwo dukoko. Jya uryama mu nzitiramibu iteye umuti kandi witere umuti urinda udukoko. Nanone jya ukuraho ibintu birekamo amazi, kuko ari byo imibu yororokeramo. *

4 INYAMASWA

IBIBAZO ZITERA: Hari mikorobe ziba mu mubiri w’inyamaswa ntigire icyo iba, ariko zikaba zatera umuntu indwara. Iyo inyamaswa zikurumye, zigushwaratuye cyangwa ugakandagira imyanda yazo, bishobora kukwanduza.

UKO WAKWIRINDA: Ni byiza kutarara mu nzu imwe n’amatungo, kugira ngo atakwanduza. Jya ukaraba intoki mu gihe umaze gukora ku itungo, kandi wirinde inyamaswa zo mu gasozi. Mu gihe urumwe n’inyamaswa cyangwa itungo cyangwa bikagushwaratura, jya woza neza igisebe kandi wihutire kujya kwa muganga. *

5 ABANTU

IKIBAZO BATEZA: Igikororwa cyangwa ibimyira by’umuntu urwaye bishobora kwanduza. Nanone abantu bashobora kwanduzanya igihe bahoberana cyangwa bahana ibiganza. Abantu bashobora gusiga mikorobe ku maserire y’inzugi, ku twuma tugose za esikariye, kuri telefoni, telekomande no kuri mudasobwa.

UKO WAKWIRINDA: Ntugatizanye n’abandi ibikoresho, urugero nk’inzembe, uburoso bw’amenyo n’amasume. Jya wirinda amatembabuzi y’abantu cyangwa inyamaswa, harimo amaraso n’ibindi. Nanone jya ukaraba intoki neza kandi buri gihe, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kudakwirakwiza mikorobe.

Mu gihe urwaye, byaba byiza ugumye mu rugo kugira ngo utanduza abandi. Hari ikigo cyo muri Amerika cyavuze ko biba byiza kwipfuka agatambaro cyangwa akaboko mu gihe tugiye gukorora cyangwa kwitsamura, aho kwipfuka intoki.

Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Ayo magambo ni ukuri, cyane cyane muri iyi si yuzuyemo indwara z’ibyorezo. Mu gihe wifuza kumenya uko wakwirinda indwara, jya wegera abajyanama b’ubuzima kandi ugire isuku. Ibuka ko kwirinda biruta kwivuza!

^ par. 6 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryatanze inama z’uko twasukura amazi dukoresha mu ngo, urugero nko kuyashyira ku zuba umwanya muremure, kuyashyiramo imiti yabigenewe, kuyayungurura no kuyateka.

^ par. 9 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bijyanye n’isuku y’ibiribwa, reba Nimukanguke! yo muri Kamena 2012, ku ipaji ya 3-9.

^ par. 12 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku bijyanye no kwirinda malariya, reba Nimukanguke! yo muri Nyakanga 2015, ku ipaji ya 14-15.

^ par. 15 Mu gihe urumwe n’inyamaswa zifite ubumara, jya wihutira kujya kwa muganga.