Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUNARA W’UMURINZI No. 1 2023 | Uko Bibiliya yafasha abarwaye indwara y’agahinda gakabije

Hirya no hino ku isi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni barwaye indwara z’agahinda gakabije cyangwa izo mu mutwe. Abantu b’ingeri zose, baba abakiri bato n’abakuze, abakire n’abakene, abize n’abatarize, abo mu moko atandukanye no mu madini atandukanye, usanga bafite ibimenyetso by’izo ndwara. None se ni ibihe bimenyetso by’izo ndwara?, kandi se ni ibihe bibazo ziteza abantu? Iyi gazeti igaragaza impamvu ari ngombwa kwivuza neza izo ndwara n’ukuntu Bibiliya yafasha abazirwaye.

 

Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose

Indwara z’agahinda n’izo mu mutwe zishobora gufata abantu abo ari bose. Reba inama zo muri Bibiliya zafasha abantu barwaye izo ndwara.

Imana ikwitaho

Kuki dushobora kwiringira ko Yehova Imana atwumva kuruta undi muntu wese?

1 | Isengesho—“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose”

Ese ushobora gusenga ubwira Imana imihangayiko yawe n’ibiguteye ubwoba? None se iryo sengesho rimarira iki umuntu ubabaye?

2 | “Ihumure rituruka mu Byanditswe”

Bibiliya itubwira ko ibintu byose bidutera agahinda bigiye kuvaho bururundu.

3 | Ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya ziradufasha

Bibiliya irimo ingero z’abagabo n’abagore bari bafite ibyiyumvo nk’ibyacu. Ibyo bituma twumva tutari twenyine mu gihe duhanganye n’ibyiyumvo biduca intege.

4 | Inama zo muri Bibiliya ziradufasha

Reba ukuntu gutekereza ku mirongo yo muri Bibiliya bishobora kugufasha guhangana n’indwara z’agahinda.

Uko twafasha abafite indwara z’agahinda gakabije

Iyo ufashije umuntu w’incuti yawe ashobora kwihanganira indwara y’agahinda gakabije.