Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose

Indwara z’agahinda gakabije ni ikibazo cyugarije isi yose

“Buri gihe hari ukuntu njya numva mpangayitse. Hari n’igihe bimbaho ndi njyenyine mu cyumba niyicariye.”

“Ubusanzwe iyo nishimye cyane ngira ubwoba, kuko mba nzi ko ibyo byishimo biri bukurikirwe n’akababaro.”

“Ngerageza gutuza, ngahangayikishwa gusa n’iby’umunsi umwe. Ariko hari igihe nshiduka nahangayikishijwe n’ibindi bintu byinshi.”

Ayo ni amagambo yavuzwe n’abantu bahanganye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Ese wowe cyangwa undi muntu wawe wa hafi, hari ubwo mujya mwiyumva mutyo?

Niba bikubaho zirikana ko atari wowe wenyine. Abantu benshi bahanganye n’ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, baba bo ubwabo cyangwa abantu babo ba hafi.

Tuvugishije ukuri turi mu ‘bihe biruhije bigoye kwihanganira,’ bituma turwara izo ndwara zo mu mutwe (2 Timoteyo 3:1). Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ku isi hose umuntu 1 ku bantu 8 afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Mu mwaka wa 2020, icyorezo cya COVID-19 cyatumye abari barwaye indwara yo guhangayika biyongeraho 26 ku ijana, naho abari barwaye indwara y’agahinda gakabije biyongeraho 28 ku ijana.

Nubwo kumenya imibare y’abarwaye izo ndwara bifite akamaro, icy’ingenzi kurushaho ni ukumenya icyadufasha kumererwa neza, twe n’abacu.

Indwara z’agahinda n’izo mu mutwe ni iki?

Umuntu ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, ni umuntu wumva ameze neza kandi akora ibintu neza. Uwo muntu aba ashobora kwihanganira ibibazo ahura na byo buri munsi, agakora neza akazi ke kandi akumva yishimiye ubuzima.

Indwara z’agahinda n’izo mu mutwe . . .

  • NTIZITERWA n’imico y’umuntu.

  • NI ikibazo cy’uburwayi gitera umuntu imihangayiko ikabije, kikagira ingaruka ku mitekerereze ye, ku byiyumvo bye no ku myitwarire ye.

  • Akenshi zishobora gutuma umuntu atabana neza n’abandi kandi ntashobore gukora ibintu aba agomba gukora buri munsi.

  • Zishobora gufata abantu bose, abakuru n’abato, abakire n’abakene, abize n’abatarize, abo mu madini yose, imico yose n’amoko yose.

Uko twafasha abantu barwaye izo ndwara

Ese wowe cyangwa umuntu wawe, mubona hari ibintu bigenda bihinduka mu myitwarire yanyu? Urugero, mushobora kuba munanirwa gusinzira cyangwa kurya, mukagira imihangayiko idashira, cyangwa agahinda gahoraho. Niba ari uko bimeze, byaba byiza mushatse abantu bazi neza ibijyanye n’ibyo bibazo, kugira ngo babafashe kumenya ikibitera n’uko byakemuka. None se abo bantu twabakura he?

Umunyabwenge uruta abandi wabayeho ari we Yesu Kristo yaravuze ati: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye” (Matayo 9:12). Iyo abantu barwaye babonye umuganga ubafasha n’imiti ikwiriye, bashobora koroherwa, bagasubira mu buzima busanzwe kandi bakabaho bishimye. Si byiza gutinda kwivuza mu gihe umuntu amaranye ibimenyetso igihe cyangwa ibyo bimenyetso bikaba bikomeye. a

Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, ibyo ivuga bishobora gufasha umuntu ufite indwara y’agahinda cyangwa iyo mu mutwe. Turagusaba ko wasoma ingingo zikurikira. Ziragaragaza uko Bibiliya yadufasha guhangana n’izo ndwara.

a Umunara w’Umurinzi ntuteza imbere uburyo runaka bwo kwivuza. Buri wese yagombye kubitekerezaho neza hanyuma akifatira umwanzuro ujyanye no kwivuza.