Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Niba Kingsley yabishobora, nanjye nabishobora”

“Niba Kingsley yabishobora, nanjye nabishobora”

BAKUBISE Kingsley agashyi ku rutugu, maze ahita atangira gusoma Bibiliya. Bwari ubwa mbere yari atanze ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Yasomaga neza buri jambo, nta nyuguti yibagiwe. Ariko se, kuki yasomaga atareba muri Bibiliya?

Kingsley wabaga muri Siri Lanka yari afite ubumuga bwo kutabona. Yari afite n’ikibazo cyo kutumva neza, kandi yagenderaga mu igare ry’abamugaye. Uwo mugabo yamenye ate ibyerekeye Yehova, kandi se yujuje ate ibisabwa kugira ngo yiyandikishe mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Reka mbabwire uko byagenze.

Igihe nahuraga na Kingsley ku ncuro ya mbere, nakozwe ku mutima n’ukuntu yari afite inyota yo kumenya ukuri kwa Bibiliya. Yari yariganye Bibiliya n’abandi Bahamya, kandi igitabo cye cy’Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka cyari cyarashaje cyane. * Yemeye ko nongera kumwigisha Bibiliya, ariko hari ibibazo bibiri twari dufite.

Icya mbere, Kingsley yabanaga n’abandi bantu mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru n’abamugaye. Kubera urusaku rwahabaga no kuba Kingsley atarumvaga neza, nagombaga kuvuga cyane. Mu by’ukuri, buri wese mu babanaga na we yumvaga ibyo twigaga buri cyumweru.

Icya kabiri, buri gihe iyo twigaga Kingsley yashoboraga gusoma no gusobanukirwa ibintu bike gusa. Ku bw’ibyo, kugira ngo tugire icyo tugeraho, yateguraga abyitondeye. Mbere y’uko twiga, yasomaga ibyo tuziga akabisubiramo incuro nyinshi, kandi akareba imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya ye yo mu nyandiko y’abatabona, hanyuma agatekereza uko azasubiza ibibazo byabajijwe. Ubwo buryo yakoreshaga bwagiraga icyo bugeraho. Iyo twabaga twiga, yicaraga ku mukeka abusanyije amaguru, akajya akubita ikiganza hasi yishimye asobanura mu ijwi riranguruye ibyo yabaga yamenye. Nyuma y’igihe gito, twatangiye kujya twiga incuro ebyiri mu cyumweru, kandi buri cyigisho cyamaraga amasaha abiri.

AJYA MU MATERANIRO KANDI AKAYIFATANYAMO

Kingsley na Paul

Kingsley yifuzaga cyane kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, ariko ntibyari byoroshye. Yabaga akeneye abantu bo kumufasha kujya no kuva mu igare rye, mu modoka no mu Nzu y’Ubwami. Ariko abenshi mu bagize itorero basimburanaga kumufasha, kandi barabyishimiraga cyane. Mu gihe cy’amateraniro Kingsley yajyaga hafi y’indangururamajwi, agatega amatwi yitonze kandi agatanga ibisubizo.

Kingsley amaze igihe runaka yiga, yafashe umwanzuro wo kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ibyumweru bibiri mbere y’uko atanga ikiganiro cye cya mbere cyo gusoma Bibiliya, namubajije niba yaritoje. Yavuganye icyizere ati “yego muvandi, incuro zigera kuri 30.” Namushimiye ukuntu yashyizeho imihati maze musaba ko yasoma nkumva. Yarambuye Bibiliya ye, ashyira urutoki ku mwandiko, maze atangira gusoma. Icyakora naje kubona ko intoki ze zasaga n’izitava aho ziri nk’uko byagombaga kumera. Yari yarafashe mu mutwe imirongo yose y’Ibyanditswe yagombaga gusoma!

Nitegereje Kingsley natangaye, amarira antemba ku matama. Namubajije ukuntu yashoboraga kwibuka neza imirongo yose kandi yaritoje incuro 30 gusa. Yaranshubije ati “oya, nagiye nitoza incuro zigera kuri 30 ku munsi.” Mu gihe cy’ukwezi kose, Kingsley yicaraga ku mukeka we agasoma ibyo yari kuzasoma kandi akabisubiramo incuro nyinshi, kugeza igihe yabifatiye mu mutwe.

Hanyuma, umunsi wo gutanga ishuri rye ku Nzu y’Ubwami warageze. Igihe Kingsley yarangizaga gutanga ishuri, abari bateranye bakomye amashyi y’urufaya, kandi abenshi barijijwe n’ukuntu uwo munyeshuri mushya yari azi kwiyemeza. Hari umubwiriza wari wararetse gutanga ishuri kubera ko yagiraga ubwoba wongeye kwiyandikisha mu ishuri. Kubera iki? Yagize ati “niba Kingsley yabishobora, nanjye nabishobora.”

Ku itariki ya 6 Nzeri 2008, Kingsley yiyeguriye Yehova arabatizwa, akaba yari amaze imyaka itatu yiga Bibiliya. Yakomeje kuba indahemuka kugeza apfuye ku itariki ya 13 Gicurasi 2014, akaba yariringiraga ko mu isi izaba yahindutse Paradizo, azakomeza gukorera Yehova ari uwizerwa, afite imbaraga ze zose n’amagara mazima (Yes 35:5, 6).—Byavuzwe na Paul McManus.

^ par. 4 Cyasohotse mu mwaka wa 1995; ubu ntikigicapwa.