Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwegera Imana ni byo byiza kuri jye

Kwegera Imana ni byo byiza kuri jye

UBWO nari maze kugira imyaka icyenda, sinakomeje gukura. Icyo gihe nabaga muri Kote Divuwari. Ubu hashize imyaka 34, kandi mfite uburebure bwa metero imwe gusa. Igihe ababyeyi banjye babonaga ko ntazarenga aho, banshishikarije gukorana umwete kugira ngo ntazajya mpora nitekerezaho. Nashyize imbere y’inzu yacu akantu ko gucururizaho imbuto, maze nkajya nzitondeka neza ku buryo byakururaga abakiriya.

Birumvikana ko gukorana umwete bitahinduye ibintu byose. Nari nkiri mugufi cyane, kandi ibintu byoroheje na byo byarangoraga. Tekereza ko na kontwari zo mu mabutike zansumbaga! Ikintu cyose cyasaga n’icyakorewe abantu bafite uburebure bwikubye kabiri ubwanjye. Numvaga nararenganye. Ariko maze kugira imyaka 14, ibintu byarahindutse.

Umunsi umwe, abagore babiri b’Abahamya ba Yehova baje kugura imbuto, maze nyuma yaho batangira kunyigisha Bibiliya. Bidatinze nabonye ko kumenya Yehova n’umugambi we ari byo by’ingenzi kuruta guhangayikishwa n’uko nareshyaga. Ibyo byangiriye akamaro. Nakunze cyane amagambo yo muri Zaburi ya 73:28. Igice cya mbere cy’uwo murongo kiravuga ngo “kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.”

Ariko mu buryo butunguranye umuryango wacu wimukiye muri Burukina Faso, maze ibintu bisubira irudubi. Aho twari dutuye muri Kote Divuwari, abantu bari bamenyereye kumbona aho nacururizaga imbuto. Ariko muri Burukina Faso ho ntibari banzi, kandi abenshi ni bwo bwa mbere bari babonye umuntu umeze nkanjye. Abantu baranyitegerezaga cyane. Ibyo byatumye mara ibyumweru byinshi nibera mu nzu. Hanyuma nibutse ukuntu kwegera Yehova byari byiza kuri jye. Nandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova maze banyoherereza umuntu ukwiriye wo kunyigisha. Yari umumisiyonari witwaga Nani, kandi yazaga ku kamoto ke.

Imihanda y’igitaka y’aho twari dutuye yaranyereraga, kandi mu mvura ikabamo ibyondo. Incuro nyinshi iyo Nani yazaga kunyigisha Bibiliya, ako kamoto kamuturaga hasi, ariko ntiyacikaga intege. Nyuma yansabye kujyana na we mu materaniro. Ibyo byansabaga gusohoka mu nzu, maze nkihanganira amaso y’abantu. Byongeye kandi, kumpeka kuri ka kamoto byari gutuma karushaho kuremererwa kandi n’ubundi kugatwara byari bigoye. Icyakora naremeye, bitewe n’uko nazirikanaga igice cya kabiri cya wa murongo nkunda. Kigira kiti “Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye.”

Rimwe na rimwe, jye na Nani twagwaga mu byondo, ariko ibyo nta cyo byari bidutwaye kubera ko twakundaga amateraniro. Abantu nasangaga mu Nzu y’Ubwami banyakiranaga urugwiro, mu gihe abandi bo banshungeraga. Nyuma y’amezi icyenda narabatijwe.

Igice cya gatatu cya wa murongo nkunda kigira kiti “kugira ngo namamaze imirimo ye yose.” Nari nzi ko umurimo wo kubwiriza wari kungora cyane. Ndacyibuka uko byagenze igihe najyaga kubwiriza ku nzu n’inzu ku ncuro ya mbere. Abana n’abantu bakuru baranyitegerezaga, bakankurikira kandi bakigana uko nagendaga. Ibyo byarambabaje cyane, ariko nkomeza kuzirikana ko bari bakeneye Paradizo nk’uko nanjye nyikeneye. Ku bw’ibyo nakomeje kwihangana.

Kugira ngo nshobore kubwiriza mu buryo bworoshye, naguze igare ry’amapine atatu banyongesha amaboko. Iyo jye n’uwo twajyanaga kubwiriza twageraga ahazamuka yaransunikaga, twagera ahamanuka akarijyaho, maze tukamanuka. Nubwo kubwiriza byabanje kungora, byaje kumbera isoko y’ibyishimo ku buryo mu mwaka wa 1998, nabaye umupayiniya w’igihe cyose.

Nigishije abantu benshi Bibiliya, kandi bane muri bo barabatijwe. Ikindi kandi, murumuna wanjye na we yemeye ukuri. Kumva ukuntu abo nigishije Bibiliya bagiraga amajyambere byanteraga inkunga mu gihe nabaga mbikeneye. Urugero, umunsi umwe nari ndwaye malariya, maze mbona ibaruwa yari iturutse muri Kote Divuwari. Yari ibaruwa y’umunyeshuri wigaga muri kaminuza muri Burukina Faso, nkaba nari naratangiye kumwigishiriza Bibiliya ku muryango, hanyuma muha umuvandimwe. Nyuma yaho uwo munyeshuri yimukiye muri Kote Divuwari. Nashimishijwe cyane no kumenya ko yari yarabaye umubwiriza utarabatizwa.

Mbona ibintunga nte? Hari umuryango ufasha ababana n’ubumuga wiyemeje kunyigisha kudoda. Hari umwarimu wabonye ukuntu nakundaga gukora maze arambwira ati “twagombye kukwigisha uko bakora amasabune.” Barabinyigishije. Ubu nkorera mu rugo amasabune bakoresha mu mamashini afura n’amasabune bakoresha mu rugo. Abantu bakunda amasabune nkora ku buryo bayarangira n’abandi. Ni jye uyishyirira abantu nkoresheje akamoto kanjye k’amapine atatu.

Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 2004, naretse umurimo w’ubupayiniya bitewe n’uko umugongo wambabazaga cyane. Icyakora ndacyakora umurimo wo kubwiriza buri gihe.

Abantu bavuga ko bamenyera ku nseko yanjye ibatera akanyamuneza. Mfite impamvu zo kwishima kubera ko kwegera Imana ari byo byiza kuri jye.—Byavuzwe na Sarah Maiga.