Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Gukorera Yehova nabigize umwuga

Gukorera Yehova nabigize umwuga

Muri Mutarama 1937 ubwo nari ndangije amashuri yisumbuye, nakomereje muri kaminuza yo muri leta ya Iowa, hafi y’aho twabaga mu burengerazuba bwo hagati bwa Amerika. Kujya kwiga no gukorera amafaranga y’ishuri byantwaraga igihe kirekire, ku buryo naburaga umwanya wo gukora ibindi. Kuva nkiri muto, nishyiriyeho intego yo kuziga ibirebana n’ubwubatsi bw’amazu y’amagorofa n’ibiraro bitendetse.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1942, hashize igihe gito Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjiye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, nari ngeze mu mwaka wa gatanu wa kaminuza, hasigaye amezi make gusa ngo mbone impamyabushobozi ihanitse mu bwubatsi. Icyo gihe nabanaga n’abandi basore babiri. Umwe muri bo yansabye kuvugana n’umuntu “wasuraga abasore babaga mu igorofa rya mbere.” Aho ni ho nabonaniye na John O. (Johnny) Brehmer, wari Umuhamya wa Yehova. Natangajwe n’ukuntu yasubizaga ikibazo cyose bamubazaga yifashishije Bibiliya. Johnny yahise atangira kunyigisha Bibiliya buri gihe, maze nyuma yaho nkajya muherekeza mu murimo wo kubwiriza igihe cyose nabaga mbishoboye.

Se wa Johnny ari we Otto yari yarabaye Umuhamya igihe yari umuyobozi wa banki yo mu mugi wa Walnut, muri leta ya Iowa. Otto yaje gusezera kuri uwo mwanya maze atangira kujya amara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza. Nyuma yaho, urugero yansigiye n’urwo nasigiwe n’abagize umuryango we rwanteye inkunga, bituma mfata umwanzuro w’ingenzi cyane.

UKO NAFASHE UMWANZURO

Umunsi umwe, umwe mu bayobozi ba kaminuza nigagamo yambwiye ko amanota yanjye yagabanutse, kandi ko ntari kuzahabwa impamyabushobozi bahereye ku manota nari naragize mbere. Ndibuka ko icyo gihe nasenze Yehova Imana musaba ubuyobozi. Nyuma yaho, nasabwe kwitaba umwarimu watwigishaga iby’ubwubatsi. Yambwiye ko hari abantu bari bamusabye umukozi w’umwenjenyeri, maze agahita abasubiza ko nakwemera ako kazi atabanje no kumbaza. Nashimiye uwo mwarimu, ariko musobanurira impamvu nari narahisemo umwuga wo gukorera Yehova. Ku ya 17 Kamena 1942, narabatijwe maze mpita mba umupayiniya, iryo akaba ari izina Abahamya ba Yehova bita umuntu umara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza.

Nyuma yaho mu wa 1942, nasabwe kujya mu gisirikare, maze bidatinze njya gusobanurira ababishinzwe impamvu umutimanama wanjye utanyemerera kugira uruhare mu ntambara. Nashatse impapuro zasinyweho n’abarimu banyigishije muri kaminuza zigaragaza ko mfite imyifatire myiza kandi ko mfite ubuhanga bwihariye mu by’ubwubatsi. Icyakora nubwo natanze izo mpapuro zamvuganiraga, naciwe amande y’amadolari 10.000, kandi nkatirwa igifungo cy’imyaka itanu muri gereza ya Leavenworth muri leta ya Kansas muri Amerika.

IMIBEREHO YANJYE MURI GEREZA

Gereza ya Leavenworth muri Amerika muri iki gihe. Abagera kuri 230 muri twe ni ho bari bafungiwe

Abahamya bakiri bato barenga 230 bari bafungiwe mu gice cya gereza ya Leavenworth, gikoresha abagororwa imirimo y’ubuhinzi. Muri iyo gereza twahabwaga imirimo tukayikora turinzwe n’abacungagereza. Bamwe muri bo bari bazi ko tutivanga muri politiki, kandi bari badushyigikiye.

Abacungagereza bake badufashije gukomeza gahunda yacu yo kwiga Bibiliya mu materaniro. Nanone badufashije kwinjiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri gereza. Umuyobozi wa gereza yasabye ko yajya agezwaho igazeti ya Nimukanguke! uko isohotse (icyo gihe yitwaga Consolation).

MFUNGURWA NKANAKORA UMURIMO W’UBUMISIYONARI

Ku itariki ya 16 Gashyantare 1946 narafunguwe. Nari narakatiwe imyaka itanu, ariko nafunguwe maze itatu. Icyo gihe hari hashize amezi make Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye. Nahise nongera gutangira umurimo w’ubupayiniya. Nongeye koherezwa mu mugi wa Leavenworth muri leta ya Kansas. Numvaga mfite ubwoba bitewe n’uko muri ako karere bangaga Abahamya ba Yehova cyane. Nubwo kubona akazi kantunga bitari byoroshye, kubona aho kuba byo byari ibindi bindi.

Hari urugo nasanzemo umuzamu, maze ankankamira ambwira ati “ndavuze ngo mvira ku gipangu!” Maze kubona ko afashe agakoni bakinisha umukino wa baseball, nagize ubwoba ndamuhunga. Ikindi gihe nageze ku rundi rugo, maze umugore arambwira ati “ba uretse gato nze.” Yahise akubitaho urugi asubira mu nzu. Nakomeje kumutegereza, ngiye kubona mbona idirishya ryo mu igorofa rirafungutse nuko amazi mabi bogesheje ibyombo anyisukaho. Icyakora ntibyambujije kubona imigisha muri uwo murimo wo kubwiriza. Nyuma y’igihe, naje kumenya ko bamwe mu bo nahaye ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bahindutse Abahamya.

Mu wa 1943, hari haratangijwe ishuri rishya ry’abamisiyonari mu majyaruguru y’umugi wa New York. Natumiriwe kwiga ishuri rya cumi, mpabwa impamyabumenyi ku itariki ya 8 Gashyantare 1948. Iryo shuri ni ryo ryaje kwitwa Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Nkirangiza iryo shuri noherejwe kubwiriza muri Gana (yahoze yitwa Côte-de-l’Or).

Ngezeyo, nahawe inshingano yo kubwiriza abategetsi n’Abanyaburayi babagayo. Mu mpera z’icyumweru, nabwirizanyaga n’itorero ry’Abahamya ba Yehova, ngafasha abarigize kunonosora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Nanone nasuraga Abahamya babaga batuye mu duce twa kure, maze nkabatoza kubwiriza. Uretse n’ibyo kandi, nakoze n’umurimo wo gusura amatorero y’Abahamya ba Yehova muri Kote Divuwari.

Igihe nabwirizaga muri utwo duce, nitoje kubaho nk’Abanyafurika kavukire, nkarara mu kazu k’ibyondo, nkarisha intoki kandi nkituma ku gasozi cyangwa “hanze,” nk’uko Abisirayeli babigenzaga igihe babaga mu butayu (Gutegeka kwa Kabiri 23:12-14). Ibyo byatumye jye n’abamisiyonari bagenzi banjye, abantu batwishimira. Bamwe mu bagore b’abategetsi batangiye kwigana Bibiliya natwe. Ku bw’ibyo, iyo abaturwanyaga badutezaga ibibazo, maze bagasaba ko twamburwa impapuro ziduhesha uburenganzira bwo kuba mu gihugu, abo bagore babuzaga amahwemo abagabo babo, maze uwo mwanzuro ugasubikwa.

Kimwe n’abamisiyonari benshi bakoreye umurimo muri Afurika, nanjye naje kurwara malariya. Nararembye cyane ku buryo natengurwaga nkagira n’umuriro mwinshi. Hari igihe nafataga urwasaya rwo hasi ngo rudakomeza gutengurwa. Nubwo byari bimeze bityo, nakomeje kubonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza.

Mu myaka ine ya mbere namaze muri Afurika, nandikiranaga na Eva Hallquist, wari warasigaye muri Amerika. Namenye ko ku itariki ya 19 Nyakanga 1953, yari kuzahabwa impamyabumenyi mu ishuri rya 21 rya Gileyadi. Uwo muhango wabereye mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova i New York, muri sitade ya Yankee. Nasabye kapiteni w’ubwato kumpa akazi mu bwato bwe bwajyaga muri Amerika, maze amafaranga yari kumpemba akaba ari yo aba itike.

Nagezeyo nyuma y’iminsi 22, kandi muri urwo rugendo hari igihe twahuraga n’imiraba y’inyanja. Nerekeje i Brooklyn ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, njya kubonana na Eva. Ngezeyo twagiye hejuru ku gisenge cy’igorofa, aho twari twitegeye icyambu cya New York, ari na ko twitegereza iyo kure mu mpezajisho, maze mubwira ko nifuza ko yambera umugore. Nyuma yaho Eva yaraje dukorana umurimo wo kubwiriza muri Gana.

INSHINGANO Z’UMURYANGO

Nyuma y’imyaka mike namaranye na Eva muri Afurika, mama yatwoherereje ibaruwa imbwira ko papa yari arwaye indwara ya kanseri kandi ko yari arembye. Tumaze kubona konji, jye na Eva twasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Papa yarushijeho kuremba, maze aza gupfa.

Tumaze imyaka ine tugarutse muri Gana, twumvise ko na mama amerewe nabi. Bamwe mu ncuti zacu badusabye ko twagaruka kugira ngo tumwiteho. Uwo ni wo mwanzuro ukomeye twafashe bigoye. Nyuma y’imyaka 15 namaze mu murimo w’ubumisiyonari, hakubiyemo 11 namaranye na Eva, twasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tubonana n’umutware wo muri Gana yahoze yitwa Côte-de-l’Or

Twamaze imyaka myinshi twita kuri mama, tukamufasha kujya mu materaniro mu gihe yabaga yaramutse neza. Yapfuye ku itariki ya 17 Mutarama 1976, afite imyaka 86. Ariko nyuma y’imyaka icyenda, hari ikindi kibazo gikomeye kurushaho twahuye na cyo. Basuzumye Eva bamusangana indwara ya kanseri. Namuvuje hirya no hino ariko aranga arancika. Yapfuye ku itariki ya 4 Kamena mu wa 1985, afite imyaka 70.

IBINDI BINTU BYAMBAYEHO

Mu mwaka wa 1988, natumiriwe kujya mu birori byo kwegurira Yehova ibiro by’ishami byo muri Gana byari bimaze kwagurwa. Uwo munsi sinzawibagirwa! Imyaka 40 mbere yaho ubwo nageraga muri Gana bwa mbere maze guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya Gileyadi, hari Abahamya babarirwa mu magana gusa. Mu mwaka wa 1988 bari bamaze kurenga 34.000, kandi ubu bagera hafi ku 114.000!

Nyuma y’imyaka ibiri mvuye muri Gana, nashyingiranywe n’incuti magara ya Eva yitwa Betty Miller, ku itariki ya 6 Kanama 1990. Umwuga wacu twembi wakomeje kuba uwo gukorera Yehova. Dutegerezanyije amatsiko umunsi tuzongera kubona ba sogokuru na ba nyogokuru, ababyeyi bacu ndetse na Eva, ubwo bazaba bazutse muri Paradizo.—Ibyakozwe 24:15.

Iyo ntekereje ukuntu nagize imigisha ihebuje yo gukoreshwa na Yehova mu gihe cy’imyaka irenga 70, amarira ambunga mu maso. Mushimira kenshi kuba yaranyoboye kandi akamfasha, umurimo mukorera nkawugira umwuga. Nubwo ubu ngeze mu kigero cy’imyaka 90, umwubatsi mukuru mu isanzure ry’ikirere ari we Yehova, yakomeje kumpa imbaraga n’ubutwari bwo gukomeza umwuga wanjye wo kumukorera.