Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jeworujiya

Jeworujiya

UKO ubutumwa bw’Ubwami bwakwirakwiriye muri Jeworujiya, bimeze neza neza nk’ibyo Yesu yavuze mu mugani w’umusemburo (Mat 13:33). Nk’uko umusemburo ukora, ubutumwa bw’Ubwami bwacengeye hose kandi buhindura ubuzima bw’abantu benshi, nubwo mu mizo ya mbere bitagaragaraga.

Isomere inkuru ishishikaje y’ukuntu abagaragu b’Imana bo muri Jeworujiya bagaragaje urukundo, ukwizera, ubudahemuka n’ubutwari, “haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”2 Tim 4:2.

IBIRIMO

Icyo twavuga kuri Jeworujiya

Menya muri make imiterere y’igihugu, abaturage, imico n’ururimi rwihariye rw’icyo gihugu kiri ku Nyanja Yirabura.

Ababanje gushakisha ukuri

Abantu bamenyeye ukuri mu bindi bihugu baje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami muri Jeworujiya.

Amateraniro yabafashije kugira ukwizera gukomeye

Ni mu buhe buryo amateraniro n’ibitabo mu kinyajeworujiya byatumye habaho ukwiyongera?

Nifuzaga guhinduka

Davit Samkharadze avuye mu gisirikare, yasenze Yehova amusaba guhinduka. Bucyeye yahuye n’Abahamya ba Yehova.

Nasabye Yehova ko anyobora

Tamazi Biblaia yasabye Imana kumufasha mbere yo kwimukira mu wundi mugi.

“Ku Mana byose birashoboka”

Igihe Natela yafashaga Abahamya gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu kinyajeworujiya, yahuye n’ingorane zasaga n’aho zidashobora gukemuka.

Bibiliya mu kinyajeworujiya

Inyandiko za kera zandikishijwe intoki za Bibiliya y’ikinyajeworujiya zo mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yesu.

“Imana ni yo yakomeje gukuza.”—1 Kor 3:6.

Jeworujiya imaze kubona ubwigenge, Abahamya ba Yehova bariyongereye cyane.

Abasaza batoza abandi

Ubutegetsi bw’Abakomunisiti bumaze guhirima, Abahamya ba Yehova bakoze iki ngo bashyire kuri gahunda amatorero, amateraniro, amakoraniro n’umurimo w’ubuhinduzi?

Ntiyashoboraga kureka gusoma!

Badri Kopaliani yasomye Bibiliya abigiranye umwete, afata konji kugira ngo ayirangiza yose.

Mwabaga he?

Ataramara n’umwaka abatijwe, Artur Gerekhelia yimukiye aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi.

Numvaga narageze iyo njya

Madona Kankia yahoze mu ishyaka ry’Abakomunisiti muri Jeworujiya, ariko yaje guhitamo indi nzira.

Urukundo ntirushira

Mu gihe cy’intambara yo muri Abkhazia, Igor Ochigava na Gizo Narmania bafashije bagenzi babo kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Niboneye ibyo Bibiliya ivuga!

Nubwo yangaga Abahamya, yubashye ibyo nyina yamubwiye ati “genda wirebere ibyo bigisha.”

Imigisha “mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”—2 Tim 4:2.

Reba uko ababwiriza biyongereye muri iyo myaka, ariko hahise hatangira ibitotezo mu buryo butari bwitezwe.

Ibitotezo ntibyababujije gukorera Yehova

Abanyajeworujiya babonaga bate urugomo rwakorerwaga Abahamya ba Yehova?

“Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova.”—Yes 54:17.

Ababwiriza bihatira gukora byinshi mu murimo, Yehova abaha imigisha.

Bibutse Umuremyi wabo Mukuru

Kimwe cya gatatu cy’abapayiniya bo muri Jeworujiya bafite imyaka 25 cyangwa munsi yayo.

Abakurude bemera ukuri

Abantu batinya Imana bishimira kumva ubutumwa mu rurimi rwabo kavukire.

Urukundo rwarenze imipaka

Ba nyirakuru b’umwana biboneye urukundo rwa kivandimwe.