Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JEWORUJIYA

“Ku Mana byose birashoboka”

Natela Grigoriadis

“Ku Mana byose birashoboka”
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1960

  • ABATIZWA MU WA 1987

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Natela amaze kubatizwa, yateje imbere umurimo wo gucapa ibitabo rwihishwa, kuko yari umucuruzi kandi akaba yari aziranye n’abantu benshi.

MU MATERANIRO yabaga mu mpera z’imyaka ya 1980, uwayoboraga Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi ni we wenyine wabaga afite igazeti kandi akenshi yabaga yandikishijwe intoki. Navuganye na Genadi Gudadze wari umwe mu basaza b’itorero, mugezaho igitekerezo cyo kwicapira amagazeti.

Kugeza icyo gihe, abavandimwe bakoreshaga imashini nto ifotora impapuro bagakora ibitabo bike. Kugira ngo babone amagazeti buri gihe, bari bakeneye imashini nini ifotora impapuro, umwanditsi w’umuhanga, imashini yandika n’impapuro. Icyakora, ibikoresho byose by’icapiro ndetse n’impapuro, leta yarabibaruraga kandi bikagenzurwa n’inzego z’umutekano.

Hari umuntu twari tuziranye wabikaga imashini zashaje zitari zikigenzurwa na leta wampaye imashini yandika. Umwe mu bo tuvukana yari azi kwandikisha imashini kandi yashoboraga kudufasha. Abavandimwe bakoze imashini ifotora impapuro kandi bashaka aho bazajya bagura impapuro. Ibintu byose byagenze neza maze bidatinze dusohora kopi ya mbere y’Umunara w’Umurinzi mu kinyajeworujiya.

Icyakora havutse ikindi kibazo. Umunsi umwe, Genadi yarambwiye ati “tugomba gushaka ahandi hantu tuzajya tuvana impapuro.” Yari yabonye amapaki y’impapuro mu iduka rya leta, ariko ntiyashobora kuyagura kubera ko abategetsi bamugenzuraga. None se twari kujya tuzivana he? Nakomeje kuvuga nti “ntibishoboka!” Ariko Genadi yarambwiye ati “wikomeza kuvuga ngo ‘ntibishoboka!’ ‘Ku Mana byose birashoboka’!”—Mat 19:26.

Bukeye bwaho igihe nari ngiye ku iduka rya leta, nakomeje kubitekerezaho mfite ubwoba. Yehova yanyoboye ku mwanditsi wari ufite umutima mwiza wemeye kujyana komande yanjye ku muyobozi w’iryo duka. Umuyobozi w’iryo duka yari umugabo we, kandi natangiye kujya ngurira impapuro muri iryo duka. Ntitwigeze twongera guhura n’ikibazo.