Soma ibirimo

Umurongo w’Ibyanditswe wa buri munsi

Umurongo w’Ibyanditswe wa buri munsi

Agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri Munsi kagufasha kubona umurongo wo muri Bibiliya wagenewe buri munsi hamwe n’ibisobanuro byawo. Nanone aka gatabo kagufasha gutangira umunsi neza, utekereza ku ngingo zubaka zo muri Bibiliya.

Nubwo ushobora gusoma umurongo w’Ibyanditswe n’ibisobanuro byawo igihe icyo ari cyo cyose, abantu benshi basanze ari byiza kubisuzuma mu gitondo, hanyuma bakabitekerezaho muri uwo munsi wose. Niba ufite umuryango, byaba byiza mugiye musuzuma isomo ry’umunsi mu rwego rw’umuryango mukariganiraho.

Ushobora gusomera isomo ry’umunsi mu ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower, cyangwa se ukarivana kuri interineti mu bwoko bwa PDF rihuje n’agatabo gacapye.