Soma ibirimo

Amakarita y’ahantu havugwa muri Bibiliya

Amakarita y’ahantu havugwa muri Bibiliya

Agatabo “Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye” karimo Amakarita y’ahantu havugwa muri Bibiliya, gashobora kugufasha kurushaho kwiyigisha Bibiliya. Muri Bibiliya havugwamo ahantu, imigi n’ibihugu byinshi. Gukoresha amakarita bizatuma urushaho kumva ibyo usoma kandi ubyishimire. Agatabo “Igihugu Cyiza” kazagufasha kumenya no kwibonera aho inkuru zivugwa muri Bibiliya zabereye. Nanone kazatuma usobanukirwa ukuntu imiterere y’ahantu yagiraga ingaruka ku nkuru zivugwa muri Bibiliya.

Agatabo “Igihugu Cyiza” karimo amakarita arimo amabara n’imbonerahamwe bigaragaza uduce dutandukanye two mu bihe bya Bibiliya. Nanone muri aka gatabo harimo udusanduku, ibishushanyo byakozwe hifashishijwe mudasobwa hamwe n’ibindi bizatuma kwiyigisha Bibiliya bigushimisha.

Aka gatabo kazagufasha:

  • gusobanukirwa ingendo Aburahamu, Isaka na Yakobo bakoze

  • kumenya inzira Abisirayeli banyuze bava muri Egiputa bagana mu gihugu k’isezerano

  • kumenya uduce Abisirayeli bari batuyemo n’ibihugu byari bibakikije

  • kumenya uduce Yesu yanyuzemo akora umurimo wo kubwiriza

  • gusobanukirwa aho ubwami buvugwa muri Bibiliya bwategekaga, urugero nka Babuloni, u Bugiriki na Roma

Ushobora kubona aka gatabo ku buntu mu ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower.