Soma ibirimo

Bible Summary

Bible Summary

Bibiliya ni cyo gitabo cyakwirakwiye kandi gikundwa n’abantu benshi kurusha ibindi byose. Ariko ushobora kwibaza uti: ‘Icyo gitabo kizwi na benshi kivuga ku biki?’

Agatabo Bibiliya irimo ubuhe butumwa? gakubiyemo Incamake y’ibivugwa muri Bibiliya, ishobora kugufasha kumenya isanganyamatsiko ya Bibiliya. Aka gatabo kavuga muri make ibikubiye muri Bibiliya, guhera ku nkuru ivuga iby’irema iri mu gitabo cy’Itangiriro, ukugeza ku isezerano rishimishije cyane riboneka mu Byahishuwe. Nanone karimo umurongo wereka abasomyi igihe ibintu by’ingenzi byabereye, kandi karimo amafoto ashishikaje n’ibibazo byo kuganirwaho bikangura ibitekerezo.

Somera kuri interineti agatabo Bibiliya irimo ubuhe butumwa?