Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gukuramo inda?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gukuramo inda?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Amagambo ngo “gukuramo inda,” asobanura kwica urusoro rw’umwana ku bushake, ntaboneka muri Bibiliya. Icyakora, hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza uko Imana ibona ubuzima harimo n’ubw’umwana utaravuka.

 Ubuzima ni impano ituruka ku Mana (Intangiriro 9:6; Zaburi 36:9). Imana ibona ko ubuzima bufite agaciro, hakubiyemo n’ubw’umwana utaravuka. Ubwo rero, iyo umuntu akuyemo inda ku bushake, aba yishe umuntu.

 Hari itegeko Imana yari yarahaye Abisirayeli ryagiraga riti: “Umuntu narwana n’undi bagahutaza umugore utwite maze umwana atwite akavamo ariko ntihagire upfa, ntazabure gutanga indishyi azacibwa n’umugabo w’uwo mugore; kandi azazitange byemejwe n’abacamanza. Ariko nihagira upfa, ubugingo buzahorerwe ubundi.”—Kuva 21:22, 23. a

 Ubuzima bw’umuntu butangira ryari?

 Imana ibona ko ubuzima bw’umuntu butangira akimara gusamwa. Ijambo ry’Imana Bibiliya, rivuga ko umwana utaravuka aba ari umuntu. Reka dusuzume ingero zigaragaza ukuntu Imana ibona ko ubuzima bw’uruhinja ruri mu nda, ari kimwe n’ubw’umwana wavutse.

  •   Imana yahumekeye Umwami Dawidi maze aravuga ati: “Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye” (Zaburi 139:16). Imana yabonaga ko Dawidi ari umuntu na mbere y’uko avuka.

  •   Nanone Imana yari izi ko umuhanuzi Yeremiya yari kuzasohoza inshingano zihariye na mbere y’uko avuka. Imana yaramubwiye iti: “Nakumenye ntarakuremera mu nda ya nyoko, kandi nakwejeje utaravuka, nkugira umuhanuzi uhanurira amahanga.”—Yeremiya 1:5.

  •   Umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka wari umuganga, yakoresheje ijambo rimwe ry’Ikigiriki yerekeza ku mwana utaravuka n’uwavutse.—Luka 1:41; 2:12, 16.

 Ese Imana yababarira umuntu wigeze gukuramo inda?

 Imana ishobora kubabarira abantu bigeze gukuramo inda. Niba basigaye babona ubuzima nk’uko Imana ibubona, ntibagombye guhora bicira urubanza. Bibiliya igira iti: “Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe . . . Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu” b (Zaburi 103:8-12). Yehova ababarira abantu bose bicuza babikuye ku mutima, harimo n’abigeze gukuramo inda.—Zaburi 86:5.

 Ese gukuramo inda ni bibi mu gihe ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana buri mu kaga?

 Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, umuntu ntashobora gukuramo inda ku bushake yitwaje ko ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite buri mu kaga, ngo avuge ko nta cyaha akoze.

 Ariko se byagenda bite mu gihe umubyeyi arimo abyara, maze hakavuka ikibazo cyo guhitamo gukiza umwana cyangwa umubyeyi? Muri icyo gihe ababyeyi ni bo bahitamo uwo bagombye kurokora.

a Hari Bibiliya zimwe zahinduye uwo murongo mu buryo bwumvikanisha ko iryo tegeko ryari ryarahawe Abisirayeli, ryibandaga ku byabaga ku mugore atari ku mwana yabaga atwite. Icyakora, ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aho, ryerekeza ku rupfu rw’umubyeyi cyangwa urw’umwana.

b Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.—Zaburi 83:18.