Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugore w’umunyabwenge yumvira umutimanama we

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Gukuramo inda

Gukuramo inda

Buri mwaka, abana babariwa muri miriyoni mirongo bapfa bataravuka, bitewe no gukuramo inda ku bushake. Uwo mubare uruta uw’abaturage b’ibihugu byinshi.

Ese gukuramo inda ni icyaha?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abagore biyemeza gukuramo inda babitewe n’impamvu nyinshi, harimo ubukene, kutabana neza n’abo bashakanye, amashuri cyangwa akazi katabemerera kubyara cyangwa kuba badashaka kurera abana bonyine. Icyakora abandi babona ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha. Bumva ko mu gihe umugore yamaze gutwita, agomba kubyara.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Imana ibona ko ubuzima bw’umuntu ari ubwera (Intangiriro 9:6; Zaburi 36:9). Iri hame rinareba umwana ukiri mu nda ya nyina, kuko ari ho Imana yateganyije ko umwana agomba gukurira. Umwanditsi wa Bibiliya yagize ati “wampishe mu nda ya mama. Nanone yaravuze ati “amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho.”—Zaburi 139:13, 16.

Amategeko y’Imana n’umutimanama yaturemanye, bigaragaza neza ukuntu Imana ibona ubuzima bw’umwana utaravuka. Muri ayo mategeko hari irivuga ko uwahutazaga umugore utwite maze inda ikavamo, yagombaga kwicwa, ubuzima bugahorerwa ubundi (Kuva 21:22, 23). Birumvikana ko abacamanza babanzaga kugenzura impamvu zabiteye n’uburyo icyaha cyakozwe.—Kubara 35:22-24, 31.

Nanone abantu baremanywe umutimanama. Iyo umubyeyi yumviye uwo mutimanama akarinda umwana atwite, agira ibyishimo. * Ariko iyo awirengagije, ashobora guhorana indishyi ku mutima (Abaroma 2:14, 15). Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakuyemo inda ku bushake, bahorana agahinda kandi bakarwara indwara yo kwiheba.

Byagenda bite se mu gihe usamye bigutunguye maze ukumva utazashobora kurera uwo mwana? Imana ihumuriza abantu bagendera ku mahame yayo igira iti “ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka; ku muntu w’indakemwa, uzaba indakemwa” (Zaburi 18:25). Nanone igira iti “Yehova akunda ubutabera; ntazareka indahemuka ze.”—Zaburi 37:28.

“Imitimanama yabo ihamanya na bo, kandi mu bitekerezo byabo ubwabo bakaregwa cyangwa bakagirwa abere.”Abaroma 2:15.

Wabigenza ute mu gihe wigeze gukuramo inda?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Umubyeyi witwa Ruth urera abana wenyine, yagize ati “nari mfite abana batatu; numvaga ntashobora kurera undi maze inda ya kane nyikuramo. Icyakora nyuma yaho, nasobanukiwe ko nakoze amahano.” * Ese uwo mubyeyi yakoze icyaha kitababarirwa?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Yesu Kristo yagaragaje uko Imana ibibona agira ati “sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane” (Luka 5:32). Iyo tubabajwe n’icyaha twakoze kandi tukicuza tubikuye ku mutima, kandi tugasaba Imana imbabazi, iratubabarira nubwo twaba twarakoze ibyaha bikomeye (Yesaya 1:18). Muri Zaburi 51:17 hagira hati “umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.”

Iyo dusenze Imana, iduha umutimanama utaducira urubanza n’amahoro yo mu mutima. Mu Bafilipi 4:6, 7, * hagira hati “binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.” Ruth amaze kwiga Bibiliya no kubwira Imana ibyari bimuhangayikishije, yagize amahoro yo mu mutima. Yamenye ko Imana ‘ibabarira by’ukuri.’—Zaburi 130:4.

[Imana] ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu; ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu.”Zaburi 103:10.

^ par. 8 Niba ubuzima bw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana buri mu kaga, ntibivuga ko umubyeyi agomba gukuramo inda. Ababyeyi ni bo bagomba guhitamo kurokora ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi. Mu bihugu byateye imbere mu by’ubuvuzi, ibyo ntibikunze kubaho.

^ par. 12 Amazina yarahinduwe.

^ par. 14 Ibyiringiro by’umuzuko bishobora gufasha umuntu kugira amahoro yo mu mutima. Reba ingingo ivuga ngo “Ibibazo by’abasomyi” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mata 2009. Irimo amahame ya Bibiliya atwereka ko impinja zipfa zitaravuka zishobora kuzazuka.