Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Umugabo nyawe aba ameze ate?

Umugabo nyawe aba ameze ate?

“Papa yapfuye mfite imyaka itatu. Hari igihe numva ngiriye ishyari abana b’abahungu bafite ba se. Abo bana usanga bigirira icyizere kundusha.”—Alex. *

“Kubera ko ntajya nshyikirana cyane na papa, kugira ngo menye uko umugabo nyawe aba ameze narirwarije.”—Jonathan.

ESE nawe wumva umeze nk’abasore bavuzwe haruguru? Ese wumva ufite impungenge z’uko utazigera umenya icyo kuba umugabo nyawe bisobanura, wenda bitewe n’impamvu runaka? Niba ari uko bimeze, humura.

Suzuma uko wanesha izi nzitizi ebyiri zikunda kubaho.

INZITIZI YA 1: Abantu benshi ntibazi uko umugabo nyawe aba ameze

Uko bamwe babibona:

  • Umugabo nyawe aba ari igitsire; ntarira.

  • Umugabo nyawe ntiyemera ko hagira umubwiriza icyo agomba gukora.

  • Umugabo nyawe aba azi byinshi kurusha umugore.

Aho ukuri kuri: Ubundi umugabo ni umuntu utakiri umwana. Iyo waretse imico nk’iy’abana uba wabaye umugabo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “nkiri uruhinja, navugaga nk’uruhinja, ngatekereza nk’uruhinja, nkibwira nk’uruhinja. Ariko ubu ubwo namaze kuba umugabo, nikuyemo imico nk’iy’uruhinja” (1 Abakorinto 13:11). Ibyo bishatse kuvuga ko iyo utagitekereza nk’abana, utakivuga nka bo ahubwo ugatekereza nk’abantu bakuze, ukavuga nka bo kandi ukitwara nka bo, uba ugaragaza ko uri umugabo nyawe. *

Umwitozo: Fata urupapuro wandikeho ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

  1. Ngeze he nitoza kutagaragaza “imico nk’iy’uruhinja”?

  2. Ni he nkeneye kunonosora?

Imirongo y’Ibyanditswe wasoma: Luka 7:36-50. Reba uko Yesu yagaragaje ko yari umugabo nyawe (1) avuganira ukuri kandi (2) akubaha abandi, hakubiyemo n’abagore.

“Nkunda incuti yanjye yitwa Ken. Ni umugabo nyawe rwose, haba ku isura, ibyo atekereza no mu buryo bw’umwuka. Ariko nanone, agwa neza. Urugero rwe rwanyigishije ko umugabo nyawe adatesha abandi agaciro kugira ngo bamwemere.”—Jonathan.

INZITIZI YA 2: Kuba so atarakubereye urugero rwiza

Uko bamwe babibona:

  • Niba utararezwe na so, ntuzigera umenya uko umugabo nyawe aba ameze.

  • Niba so yari umugabo mubi, nawe uzamera nka we.

Aho ukuri kuri: Kuba utarabonye uburere bwiza, ntibivuga ko nta cyo uzageraho. Ushobora kuzavamo umugabo mwiza rwose (2 Abakorinto 10:4). Ushobora gukurikiza inama Umwami Dawidi yagiriye umuhungu we Salomo, igira iti “komera kandi ube umugabo nyamugabo.”—1 Abami 2:2.

Niba so atarakwitagaho cyangwa nta n’uwo wigeze ubona, bishobora kukugora. Alex twigeze kuvuga, yaravuze ati “iyo ukuze utazi so uba ubuze ikintu gikomeye mu buzima. Ubu mfite imyaka 25, ariko hari ibintu ngenda menya nagombye kuba naramenye nkiri muto.” Wakora iki niba wumva umeze nka Alex?

Umwitozo: Reba umugabo wumva wafatiraho urugero, maze umugire umujyanama wawe. * Mubaze imico myiza yumva umugabo nyawe yagombye kugira, hanyuma umubaze uko wakwitoza kugira iyo mico.—Imigani 1:5.

Imirongo y’Ibyanditswe wasoma: Imigani igice cya 1-9. Ibyo bice birimo inama za kibyeyi zafasha umwana w’umuhungu kuvamo umugabo w’umunyabwenge kandi ukuze mu buryo bw’umwuka.

“Nterwa ishema no kuba ndimo mvamo umugabo mwiza. Nubwo nari gushimishwa n’uko data abimfashamo, numva nifitiye icyizere. Nzi neza ko ibyo bitambuza kuba umugabo nyawe.”—Jonathan.

 

^ par. 3 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 12 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Aho umwana atandukaniye n’umugabo.”

^ par. 24 Abasaza bo mu itorero rya gikristo bashobora kukubera abajyanama beza.

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Mutekereza ko umugabo nyawe aba ameze ate? Ubu se mubona nzaba we?