Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

NI IRIHE SOMO TWAVANA KURI  . . . Aburahamu?

ESE KUGIRIRA ABANDI NEZA NI NGOMBWA?

• Siga amabara muri aya mashusho. • Soma imirongo ya Bibiliya, maze uyisobanure wuzuza amagambo aho abura. • Garagaza aho ibi bintu biri: (1) umuserebanya (2) icyuma.

Aburahamu yakiriye ate abashyitsi?

IGISUBIZO: Intangiriro 18:2, 4, 5.

Wakora iki ngo ugaragarize abandi ineza?

IGISUBIZO: Abaroma 12:13.

Iyi nkuru yo mu gitabo cy’Intangiriro ikwigishije iki?

Ubitekerezaho iki?

Ni ba nde twagombye kugaragariza ineza mu buryo bwihariye?

IGISUBIZO: Abagalatiya 6:10.

Twige Bibiliya

AGAFISHI KA BIBILIYA 24 SAMUSONI

IBIBAZO

  1. A. Se yitwaga ․․․․․.

  2. B. Ni ikihe gikorwa kigaragaza imbaraga Samusoni yakoreye umugi wa Gaza?

  3. C. Ni nde wagambaniye Samusoni?

ICYO TWAMUVUGAHO:

Yari umucamanza udasanzwe wamaze imyaka 20 arwanirira ishyanga rya Isirayeli (Abacamanza 15:20). Yehova yakoresheje Samusoni mu ‘gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya’ (Abacamanza 13:5). Umwuka w’Imana watumye agira imbaraga nyinshi. Ariko icy’ingenzi kurushaho ni uko Samusoni yizeraga Yehova cyane.​—Abaheburayo 11:32-34.

IBISUBIZO

  1. A. Manowa.​—Abacamanza 13:8, 24.

  2. B. Yafashe inzugi z’amarembo y’umugi, azishingurana n’ibikingi byazo hamwe n’igihindizo, abizamukana impinga y’umusozi uteganye na Heburoni.​—Abacamanza 16:2, 3.

  3. C. Delila.​—Abacamanza 16:4, 5.

Isi n’abayituye

Nitwa Lesly, mfite imyaka 10. Jye nitwa Cathleen, mfite imyaka 8. Nanjye nitwa Alondra, mfite imyaka 7. Twese tuba muri Megizike. Ugereranyije, muri Megizike hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 295.400, 455.000, cyangwa ni 724.700?

Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Megizike.

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

IBISUBIZO

  1. Umuserebanya uri iburyo ahagana hasi.

  2. Icyuma kiri ku ihema.

  3. 724.700.

  4. A.