Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 2

Imana ni nde?

Imana ni nde?

1. Kuki tugomba gusenga Imana?

Imana y’ukuri ni yo yaremye ibintu byose. Yahozeho kandi izahoraho iteka ryose (Zaburi 90:2). Ni yo yatanze ubutumwa bwiza tubona muri Bibiliya (1 Timoteyo 1:11). Kubera ko Imana ari yo yatumye tubaho, ni yo yonyine twagombye gusenga.​—Soma mu Byahishuwe 4:11.

2. Imana iteye ite?

Nta muntu wigeze abona Imana, kuko Imana ari umwuka. Ibyo byumvikanisha ko iruta kure cyane ibiremwa byose byo ku isi (Yohana 1:18; 4:24). Icyakora, dushobora kumenya imico y’Imana twitegereje ibyo yaremye. Urugero, iyo twitegereje amoko atandukanye y’imbuto n’indabyo, duhita tubona urukundo rwayo n’ubwenge bwayo. Iyo twitegereje ukuntu isanzure ry’ikirere ari rinini, duhita tubona imbaraga zayo.​—Soma mu Baroma 1:20.

Bibiliya ishobora kudufasha kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’imico y’Imana. Urugero, itubwira ibyo Imana ikunda n’ibyo yanga, uko yita ku bantu n’uko yagiye yitwara mu mimerere itandukanye.​—Soma muri Zaburi 103:7-10.

3. Ese Imana ifite izina?

Yesu yaravuze ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Nubwo Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, izina ryayo bwite ni rimwe gusa. Iryo zina rivugwa mu buryo butandukanye bitewe n’ururimi. Mu kinyarwanda ni “Yehova.”​—Soma muri Zaburi 83:18.

Muri Bibiliya nyinshi, izina ry’Imana ryagiye rikurwamo rigasimbuzwa amazina y’icyubahiro, urugero nk’Umwami cyangwa Imana. Ariko igihe Bibiliya yandikwaga, izina ry’Imana ryagaragaragamo incuro zigera ku 7.000. Yesu yamenyekanishije izina ry’Imana igihe yigishaga abantu ibyerekeye Imana.​—Soma muri Yohana 17:26.

Reba videwo ivuga ngo: Ese Imana ifite izina?

4. Ese Yehova atwitaho?

Kimwe n’uyu mubyeyi uhangayikiye umwana we, Imana na yo ntishimishwa n’imibabaro itugeraho

Ese kuba hariho imibabaro myinshi, byumvikanisha ko Imana itatwitaho? Hari abantu bavuga ko Imana iduteza imibabaro kugira ngo itugerageze, ariko ibyo si byo.​—Soma muri Yakobo 1:13.

Imana yagaragaje ko dufite agaciro iduha uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye. Ese ntitwishimira kuba dufite umudendezo wo gukorera Imana, ari twe tubyihitiyemo (Yosuwa 24:15)? Impamvu hariho imibabaro myinshi, ni uko abantu benshi bahitamo kugirira nabi bagenzi babo. Yehova ababazwa no kubona akarengane nk’ako.​—Soma mu Ntangiriro 6:5, 6.

Yehova ni Imana itwitaho. Yifuza ko tubaho twishimye. Vuba aha, azakuraho burundu imibabaro yose n’abayiteza. Hagati aho, Yehova afite impamvu zumvikana zo kureka imibabaro igakomeza kubaho igihe gito. Mu isomo rya 8, tuzamenya impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho.​—Soma muri 2 Petero 2:9; 3:7, 13.

5. Twakora iki ngo twegere Imana?

Yehova adusaba kumwegera, tukaganira na we binyuze mu isengesho. Yita kuri buri wese ku giti cye (Zaburi 65:2; 145:18). Aba yiteguye kubabarira. Nubwo rimwe na rimwe tumukosereza, azi ko dukora uko dushoboye ngo tumushimishe. Bityo rero, nubwo tudatunganye, dushobora kugirana imishyikirano myiza n’Imana.​—Soma muri Zaburi 103:12-14; Yakobo 4:8.

Kubera ko Yehova ari we waduhaye ubuzima, twagombye kumukunda kurusha undi uwo ari we wese (Mariko 12:30). Nugaragaza ko ukunda Imana, ugakomeza kwiga ibiyerekeye kandi ugakora ibyo igusaba, uzarushaho kuyegera.​—Soma muri 1 Timoteyo 2:4; 1 Yohana 5:3.