Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

Yagaragaje ubwenge

Yagaragaje ubwenge

1-3. (a) Kuki abo mu rugo rwa Abigayili bari mu mazi abira? (b) Ni iki tugiye kwiga kuri uwo mugore wihariye?

ABIGAYILI yabonaga uwo musore yahahamutse. Yari afite ubwoba bwinshi, kandi ni mu gihe kuko bari mu mazi abira. Icyo gihe, ingabo 400 zari mu nzira ziyemeje kwica umugabo wese wo mu rugo rwa Nabali, umugabo wa Abigayili. Kubera iki?

2 Byose byari byatewe na Nabali. Nk’uko yari asanzwe abigenza, yari yakoze igikorwa cy’ubugome kandi gikojeje isoni. Ariko icyo gihe bwo yari yakabije. Yari yatutse umugaba w’ingabo zizi kurwana cyane wubahwaga, kandi wari ushyigikiwe n’ingabo ze. Icyo gihe rero, umwe mu bagaragu ba Nabali ushobora kuba yari umushumba, yagiye kureba Abigayili yizeye ko yari kugira icyo akora, kugira ngo arokore abo mu rugo rwa Nabali. Ariko se ni iki uwo mugore yari gukora imbere y’izo ngabo?

Ni iki uwo mugore yari gukora imbere y’izo ngabo?

3 Reka tubanze turebe muri make iby’uwo mugore wihariye. Abigayili yari muntu ki? Byagenze bite kugira ngo ikibazo tumaze kuvuga kivuke? Kandi se kuba yaragaragaje ukwizera bitwigisha iki?

Umugore ‘uteye neza kandi akaba umunyabwenge’

4. Nabali yari muntu ki?

4 Abigayili na Nabali ntibari bakwiranye. Urebye, Nabali byari kumugora gushaka umugore mwiza, mu gihe Abigayili we yisanze yarashatse umugabo mubi cyane batari bakwiranye. Ni iby’ukuri ko uwo mugabo yari afite amafaranga, bigatuma yumva ko ari igitangaza. Ariko se abandi bo bamubonaga bate? Kubona undi muntu Bibiliya inenga nka we ntibyoroshye, dore ko n’izina rye risobanura “ikigoryi” cyangwa “ikiburaburyo.” Ese ababyeyi be ni bo bamwise iryo zina akivuka, cyangwa ni iryo bari baramuhimbye? Uko byaba byaragenze kose, ibye byabaye aka wa mugani ngo “izina ni ryo muntu.” Nabali yari “umunyamwaga n’umunyangeso mbi.” Kubera ko yari umunyarugomo kandi akaba n’umusinzi, abantu benshi baramutinyaga kandi bakamwanga.​—1 Sam 25:2, 3, 17, 21, 25.

5, 6. (a) Ni iyihe mico myiza Abigayili yari afite? (b) Kuki Abigayili yashakanye n’umugabo w’ikigoryi nk’uwo?

5 Abigayili yari atandukanye cyane na Nabali. Izina rye risobanurwa ngo “natumye data yishima.” Ababyeyi benshi b’abagabo baterwa ishema no kubyara abakobwa beza. Ariko umubyeyi w’umunyabwenge we arushaho kwishima iyo abonye umwana we afite ubwiza bwo mu mutima. Usanga akenshi iyo umuntu yagize amahirwe yo kugira uburanga, atihatira kugira imico myiza, urugero nko kwitonda, ubwenge, ubutwari cyangwa kwizera. Icyakora, Abigayili we ntiyari ameze atyo. Bibiliya imuvuga neza kubera ubwenge bwe n’uburanga bwe.​Soma muri 1 Samweli 25:3.

6 Muri iki gihe hari bamwe bashobora kwibaza impamvu umugore w’umunyabwenge kandi ukiri muto yashatse umugabo w’ikigoryi nk’uwo. Wibuke ko mu bihe bya Bibiliya, akenshi ababyeyi ari bo bahitiragamo abana babo abo bashyingiranwa. Iyo bitagendaga bityo, nabwo ababyeyi bagiraga uruhare rukomeye mu guhitiramo abana babo abo bazabana. Ese ababyeyi ba Abigayili baba barashakaga ko abana na Nabali, wenda bakanamumushyingira, kubera ko babonaga ari umuntu ukomeye kandi w’umukire? Baba se barabitewe n’uko bari abakene? Uko byaba byaragenze kose, kuba Nabali yari akize ntibyatumye aba umugabo mwiza.

7. (a) Ni iki ababyeyi bakwirinda gukora kugira ngo bafashe abana babo kubona ishyingiranwa mu buryo bukwiriye? (b) Abigayili yari yariyemeje gukora iki?

7 Ababyeyi b’abanyabwenge bigisha abana babo kubona ishyingiranwa mu buryo bukwiriye, kandi ibyo bakabikora babyitondeye. Ntibigera bahatira abana babo gushakana n’umuntu kubera ko ari umukire, cyangwa ngo babahatire gutangira kurambagizanya bakiri bato, kubera ko icyo gihe baba badashobora gusohoza inshingano z’abantu bakuru (1 Kor 7:36). Ariko kandi, Abigayili ntiyabonye igihe cyo gutekereza kuri ibyo byose. Uko impamvu yabiteye yaba iri kose, yashyingiranywe na Nabali kandi yiyemeza kubyihanganira nubwo byari bigoranye.

‘Yarabakankamiye’

8. Ni nde Nabali yatutse, kandi se kuki bitari bikwiriye?

8 Ibyo Nabali yari yakoze byatumye imihangayiko Abigayili yari asanzwe afite irushaho kwiyongera. Yari yahangaye gutuka Dawidi, wari umugaragu wizerwa wa Yehova. Samweli yari yaramusutseho amavuta, bityo ahishura ko Dawidi ari we Imana yari yaratoranyije kugira ngo asimbure Umwami Sawuli (1 Sam 16:1, 2, 11-13). Dawidi yabaga mu butayu ari kumwe n’ingabo 600 zari zimushyigikiye, kubera ko yari yarahunze Umwami Sawuli wamugiriraga ishyari agashaka kumwica.

9, 10. (a) Ni iyihe mimerere Dawidi n’abantu be barimo? (b) Kuki Nabali yari akwiriye gushimira Dawidi n’abantu be? (Reba nanone paragarafu ya 10, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

9 Nabali yabaga i Mawoni ariko agakorera mu mugi wari hafi aho wa Karumeli, * bikaba bishoboka ko yari ahafite imirima. Iyo migi yari hagati y’udusozi turiho ubwatsi bwinshi tuberanye n’ubworozi bw’intama, Nabali akaba yari ahafite intama zigera ku 3.000. Icyakora ako karere kari gakikijwe n’ahantu hadahingwa. Mu majyepfo hari ubutayu bunini bwa Parani, naho mu burasirazuba hakaba inzira igana ku nyanja y’Umunyu yacaga mu turere tudatuwe tw’ibihanamanga n’ubuvumo. Kugira ngo Dawidi n’abantu be bashobore kuba aho hantu, byabasabaga guhatana. Nta gushidikanya ko bagombaga kwiyuha akuya kugira ngo babone ibibatunga, ari na ko bihanganira ingorane nyinshi bahuraga na zo. Ku bw’ibyo, bakundaga guhura n’abashumba ba wa mukire Nabali.

10 None se, izo ngabo zarangwaga n’ubutwari zafataga zite abo bashumba? Iyo zibishaka zari kujya ziba cyangwa zigatwara intama igihe zishakiye, ariko ntizigeze zibikora. Ahubwo zarindaga umukumbi wa Nabali, ndetse zikarinda n’abagaragu be. (Soma muri 1 Samweli 25:15, 16.) Abashumba n’intama babaga baragiye bakundaga guhura n’akaga. Habaga inyamaswa nyinshi zahigaga intama kandi bari hafi y’umupaka wo mu majyepfo wa Isirayeli, bityo bakaba barakundaga guterwa n’udutsiko tw’abashimusi b’abanyamahanga. *

11, 12. (a) Ni iki kigaragaza ko Dawidi yagize amakenga n’ikinyabupfura igihe yoherezaga intumwa kwa Nabali? (b) Kuki amagambo Nabali yashubije Dawidi yari mabi?

11 Kubona ibitunga abo bagabo bose bari mu butayu, bigomba kuba bitari byoroshye. Ni yo mpamvu umunsi umwe Dawidi yohereje intumwa icumi kwa Nabali kugira ngo amuhe ibibatunga. Dawidi yahisemo igihe gikwiriye abigiranye ubwitonzi. Icyo cyari igihe cyiza kuko ari bwo bakemuraga intama, bakagira ubuntu kandi bagakoresha iminsi mikuru. Nanone Dawidi yatoranyije amagambo akwiriye yo kubivugamo abyitondeye maze akoresha amagambo arangwa n’ikinyabupfura. Yageze n’ubwo yiyita ‘umwana we,’ wenda ubwo bukaba bwari uburyo bwo kugaragaza ko yubahaga Nabali kubera ko yamurushaga imyaka. Nabali yabashubije iki?​—1 Sam 25:5-8.

12 Nabali yazabiranyijwe n’uburakari. Wa musore twavuze tugitangira yabwiye Abigayili uko byagenze agira ati ‘yabakankamiye.’ Nabali yari yibabarijwe n’imitsima ye, amazi ye ndetse n’inyama ze. Yatutse Dawidi yumvikanisha ko nta cyo amaze, maze amugereranya n’umugaragu wacitse shebuja. Nabali ashobora kuba yarabonaga Dawidi nk’uko Sawuli yamubonaga, kuko Sawuli yamwangaga. Nta n’umwe muri bo wabonaga Dawidi nk’uko Yehova yamubonaga. Imana yakundaga Dawidi ikabona ko yari kuzaba umwami wa Isirayeli, aho kumubona nk’umugaragu wigometse.​—1 Sam 25:10, 11, 14.

13. (a) Dawidi yakoze iki akimara kumva uko Nabali yamututse? (b) Ihame riri muri Yakobo 1:20 ritwigisha iki ku mwanzuro Dawidi yari yafashe?

13 Igihe intumwa za Dawidi zagarukaga zikamubwira uko byagenze, yararakaye cyane. Yategetse ingabo ze ati ‘buri wese yambare inkota ye.’ Na we yafashe inkota ye, maze we n’ingabo ze 400 bajya kurwana. Yagiye yarahiriye gutsemba umuntu wese w’igitsina gabo wo mu rugo rwa Nabali (1 Sam 25:12, 13, 21, 22). Nubwo Dawidi yari afite impamvu zo kurakara, yashakaga kubigaragaza mu buryo butari bwo. Bibiliya ivuga ko “umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana” (Yak 1:20). Ubwo se ni iki Abigayili yari gukora ngo arokore abo mu rugo rwe?

“Ubwenge bwawe bushimwe”

14. (a) Abigayili yari atandukaniye he na Nabali? (b) Ni irihe somo twakura ku itandukaniro ryari hagati ya Nabali na Abigayili? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

14 Twamaze kubona ko Abigayili yafashe iya mbere kugira ngo aburizemo icyo gikorwa kibi cyari hafi kuba. Aho kugira ngo amere nk’umugabo we Nabali, we yagaragaje ko yari yiteguye gutega amatwi. Wa musore yavuze ibya Nabali agira ati “nta wakwirirwa agira icyo amubwira kuko ari imburamumaro” * (1 Sam 25:17). Ikibabaje ariko, ni uko kwiyemera byatumye Nabali yanga gutega amatwi. Muri iki gihe ubwibone nk’ubwo burogeye cyane. Ariko wa musore yari azi ko Abigayili atari uko yari ameze, iyo akaba ari yo mpamvu yatumye amubwira icyo kibazo.

Abigayili ntiyari ameze nka Nabali, yagaragaje ko yari yiteguye gutega amatwi

15, 16. (a) Abigayili yagaragaje ate ko yari ameze nk’umugore ushoboye uvugwa mu Migani? (b) Kuki ibyo Abigayili yakoze bitari ukwigomeka ku butware bw’umugabo we?

15 Abigayili yahise agira icyo akora atazuyaje. Bibiliya igira iti “nuko Abigayili arihuta.” Iyo nkuru ya Bibiliya ibonekamo inshinga zumvikanisha ‘kwihuta’ incuro enye zose, yerekeza ku byo uwo mugore yakoze. Yateguriye Dawidi n’abantu be impano zihagije. Izo mpano zari zigizwe n’imitsima, vino, inyama z’intama, ingano zikaranze, inzabibu zumye n’imbuto z’umutini. Biragaragara ko Abigayili yari azi neza ibyo atunze, kandi ko yasohozaga neza inshingano zo mu rugo rwe, mbese nka wa mugore ushoboye uvugwa mu gitabo cy’Imigani (Imig 31:10-31). Yahaye bamwe mu bagaragu be ibyo bintu, nuko bashyira nzira maze na we arabakurikira. Bibiliya ikomeza igira iti “icyakora ntiyagira icyo ahingukiriza umugabo we Nabali.”​—1 Sam 25:18, 19.

16 Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Abigayili yigometse ku butware bw’umugabo we? Oya rwose. Uzirikane ko Nabali yari yahemukiye umuntu wari waratoranyijwe na Yehova kandi icyo gikorwa cyashoboraga gutuma hapfa abantu benshi b’inzirakarengane bo mu rugo rwa Nabali. Ese iyo Abigayili ataza kugira icyo akora, yari kuba yifatanyije n’umugabo we mu makosa? Uko biri kose, yagombaga kugandukira Imana aho kugandukira umugabo we.

17, 18. Vuga uko Abigayili yagiye kureba Dawidi, ibyo yavuze n’icyatumye Dawidi yemera ibyo yamubwiye.

17 Bidatinze, Abigayili yaje guhura na Dawidi hamwe n’ingabo ze. Icyo gihe nabwo Abigayili yagize icyo akora atazuyaje maze ahita ava ku ndogobe, yicisha bugufi imbere ya Dawidi (1 Sam 25:20, 23). Yahise asuka ibyari ku mutima we, yinginga cyane Dawidi kandi asabira imbabazi umugabo we n’abo mu rugo rwe. Ni iki cyatumye Dawidi amwumva?

“Ndakwinginze, tega amatwi umuja wawe agire icyo akubwira”

18 Yigeretseho amakosa maze asaba Dawidi imbabazi. Yagaragaje ko yemeraga ko umugabo we yari ikigoryi nk’uko izina rye ribisobanura, akaba ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko Dawidi yari kuba yitesheje agaciro iyo aza guhana umuntu nk’uwo. Yagaragaje ko yizeraga ko Dawidi yari ahagarariye Yehova, ndetse avuga ko ‘intambara yarwanaga ari iza Yehova.’ Nanone yagaragaje ko yari azi isezerano rya Yehova ryo kugira Dawidi umwami, kuko yagize ati “Yehova . . . ntazabura kukugira umutware wa Isirayeli.” Byongeye kandi, yateye Dawidi inkunga yo kutagira ikintu icyo ari cyo cyose akora cyari gutuma agibwaho n’urubanza rw’amaraso, cyangwa cyari ‘kubera ikigusha umutima’ we. Nta gushidikanya ko yerekezaga ku mutimanama wari kumucira urubanza. (Soma muri 1 Samweli 25:24-31.) Mbega amagambo arangwa n’ineza kandi akora ku mutima!

19. Dawidi yakiriye ate ibyo Abigayili yamubwiye, kandi se kuki yamushimiye?

19 Dawidi yabyifashemo ate? Yemeye ibyo Abigayili yari amuzaniye, maze aramubwira ati “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe, we wakohereje uyu munsi ukaza kunsanganira. Ubwenge bwawe bushimwe kandi nawe ushimwe, kuko uyu munsi wandinze kugibwaho n’umwenda w’amaraso.” Dawidi yamushimiye kuba yaragize ubutwari akihutira kumusanganira, maze yiyemerera ko yatumye atagibwaho n’umwenda w’amaraso. Yaramubwiye ati “subira mu rugo rwawe amahoro,” maze yicisha bugufi yongeraho ati “numviye ibyo umbwiye.”​—1 Sam 25:32-35.

“Dore umuja wawe”

20, 21. (a) Kuki Abigayili akwiriye gushimirwa kuba yariyemeje gusubira ku mugabo we? (b) Kuba Abigayili yarashatse igihe gikwiriye akabona kubwira Nabali ibyabaye, bigaragaza bite ubutwari n’ubwenge?

20 Nta gushidikanya ko Abigayili amaze kugenda yakomeje gutekereza ku byo yari amaze kuvugana na Dawidi. Nanone ntiyari kubura gutekereza ukuntu Dawidi wari umugaragu wizerwa kandi w’umugwaneza yari atandukanye cyane n’umugabo w’imburamumaro yari yarashatse. Icyakora ibyo ntiyabitinzeho. Bibiliya igira iti “nyuma yaho Abigayili agera kwa Nabali.” Koko rero, yasubiye ku mugabo we yiyemeje gusohoza inshingano ze uko yari ashoboye kose. Yagombaga kubwira umugabo we ko yahaye impano Dawidi n’abantu be, kuko yari afite uburenganzira bwo kubimenya. Nanone yagombaga kumubwira iby’akaga kari kagiye kubageraho mbere y’uko abyumvana abandi, kuko byari kuba biteye isoni iyo abyumva hanze atabibwiwe n’umugore we. Nyamara Abigayili ntiyahise abimubwira, kuko yasanze ari mu birori yigize nk’umwami, kandi yasinze cyane.​—1 Sam 25:36.

Abigayili yagize ubutwari bwo kubwira Nabali uko yarokoye ubuzima bwe

21 Nanone kubera ko Abigayili yagaragazaga ubutwari n’ubwenge, yategereje ko bucya kugira ngo Nabali asinduke, bityo abone kubimubwira. Ariko nubwo icyo gihe yari muzima ku buryo yashoboraga kumutega amatwi, kubimubwira byari kurushaho kuba bibi, kubera ko yari umunyamwaga. Nubwo byari bimeze bityo ariko, yaramwegereye maze amubwira byose nta cyo amukinze. Nta gushidikanya, yari yiteze ko ahita amukankamira, wenda akaba yanamukubita. Nyamara si uko byagenze. Ahubwo Nabali yagumye aho yari yicaye, ntiyongera no kwinyagambura.​—1 Sam 25:37.

22. Nabali byamugendekeye bite, kandi se ibyo bitwigisha iki ku birebana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo?

22 Ni ikihe kibazo uwo mugabo yari afite? Bibiliya ibisobanura igira iti “umutima we uhita ugagara, amera nk’ibuye.” Birashoboka ko yari yafashwe n’indwara ifata imitsi yo mu bwonko. Nyuma y’iminsi igera hafi ku icumi yarapfuye. Icyakora si ukuvuga ko byanze bikunze yazize uburwayi busanzwe. Iyo nkuru ivuga ko ‘Yehova yakubise Nabali agapfa’ (1 Sam 25:38). Binyuriye kuri icyo gikorwa cyo gukiranuka, Abigayili yakize uwo mugabo wari umaze igihe kirekire yaramurembeje. Nubwo muri iki gihe Yehova adahana abantu muri ubwo buryo, iyi nkuru igaragaza ko ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa bikorerwa mu ngo, bitisoba Yehova. Igihe yagennye nikigera, nta kizamubuza kurenganura abarengana.​Soma muri Luka 8:17.

23. Ni iyihe migisha yindi Abigayili yabonye, kandi se yagaragaje ate ko kuba umugore wa Dawidi bitari gutuma ahinduka?

23 Usibye kuba Abigayili yarakize urushako rubi, hari n’indi migisha yabonye. Igihe Dawidi yamaraga kumenya ko Nabali yapfuye, yohereje intumwa kwa Abigayili kugira ngo zimubaze niba yakwemera ko babana. Yarazishubije ati “dore umuja wawe ndi umukozi wo koza ibirenge by’abagaragu ba databuja.” Biragaragara ko kuba yari agiye kuba umugore wa Dawidi, bitatumye yishyira hejuru. Yari yiteguye no kuba umuja w’abagaragu be! Bibiliya yongera kuvuga ko icyo gihe yongeye kugira icyo akora atazuyaje, akitegura gusanga Dawidi.​—1 Sam 25:39-42.

24. Ni ibihe bibazo bindi Abigayili yahuye na byo, kandi se umugabo we n’Imana ye bamubonaga bate?

24 Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko ibibazo bye byose byari bikemutse. Imibanire ye na Dawidi na yo ntiyari kuburamo utubazo. Dawidi yari asanzwe afite undi mugore witwaga Ahinowamu, kandi nubwo icyo gihe Imana yemeraga ko abagabo baharika abagore babo, ntibyoroheraga abagore b’indahemuka. Ikindi kandi, kubera ko Dawidi yari ataraba umwami, hari inzitizi n’ingorane yagombaga kunesha mbere y’uko akorera Yehova ari umwami. Icyakora, uko Abigayili yafashaga Dawidi kandi akamushyigikira, ndetse akaza no kumubyarira umwana w’umuhungu, yaje kubona ko yari afite umugabo wamukundaga cyane kandi akamurinda. Hari n’igihe yamuvanye mu nzara z’ingabo zari zamutwaye bunyago (1 Sam 30:1-19). Nguko uko Dawidi yiganye Yehova, we wita cyane ku bagore nk’abo bizerwa b’abanyabwenge kandi barangwa n’ubutwari, ndetse akabona ko ari ab’agaciro.

^ par. 9 Uwo si wa musozi wa Karumeli uzwi cyane wari kure cyane mu majyaruguru, aho nyuma yaho umuhanuzi Eliya yatsindiye abahanuzi ba Bayali. (Reba Igice cya 10.) Ahubwo Karumeli ni umugi wo mu majyepfo, wari ku nkengero z’ubutayu.

^ par. 10 Birashoboka ko Dawidi yumvaga ko kurinda abari bafite inzuri n’imikumbi yabo byari ugukorera Yehova. Muri icyo gihe, umugambi wa Yehova wari uw’uko abakomoka kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo batura muri icyo gihugu. Ubwo rero, kurinda icyo gihugu udutsiko tw’abashimusi b’abanyamahanga, byari uburyo bwo gukora umurimo wera.

^ par. 14 Interuro uwo musore yakoresheje, ihinduwe uko yakabaye isobanurwa ngo “umwana w’imburamumaro (umuntu udafite icyo amaze).” Ubundi buhinduzi bwa Bibiliya buhindura iyo nteruro mu buryo bwumvikanisha ko Nabali yari “intumva,” ku buryo nta wari ‘kugira icyo avugana na we.’