Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bavandimwe na bashiki bacu dukunda,

Mu igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi igenewe abantu bose yo ku ya 1 Mutarama 2008, hatangajwe ko hagiye gutangira gusohoka uruhererekane rw’ingingo ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Twigane ukwizera kwabo.” Kuva icyo gihe, twashimishijwe no kubona buri mezi atatu hasohoka ingingo nshya yo muri urwo ruhererekane.

Abasomyi bakiriye bate izo ngingo? Hari uwasomye inkuru ya Marita maze aravuga ati “igihe nayisomaga narasetse cyane kuko nasanze nanjye meze nka we. Buri gihe iyo mfite abashyitsi mba nifuza kubakira neza kandi ngahugira mu mirimo itandukanye, ariko rimwe na rimwe nkibagirwa ko ngomba guhagarika iyo mirimo nkabaganiriza.” Hari umukobwa ukiri muto wavuze ukuntu inkuru ya Esiteri yamushishikaje cyane agira ati “igihe nasomaga iyo nkuru, nabonye ko dushobora guhora dutekereza ku myenda no ku mideri igezweho. Nubwo tugomba kwambara neza, ntitugomba gukabya. Yehova yita ku bo turi bo imbere mu mutima.” Mushiki wacu yasomye inkuru y’intumwa Petero maze aravuga ati “igihe nasomaga iyo nkuru numvaga nsa n’uwari uhibereye. Nasaga n’ureba ibyo nsoma. Nasobanukiwe neza ibyo nasomaga.”

Abo bantu hamwe n’abandi benshi cyane batwandikiye bagaragaza ko bishimiye izo ngingo, bashimangiye ko ibyo intumwa Pawulo yanditse kera ari ukuri. Yaranditse ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha” (Rom 15:4). Koko rero, Yehova yandikishije izo nkuru muri Bibiliya kugira ngo atwigishe amasomo y’ingenzi. Twese dushobora kugira amasomo tuvana kuri izo nkuru, uko imyaka tumaze tuzi ukuri yaba ingana kose.

Turabatera inkunga yo gusoma iki gitabo mukimara kukibona. Muzagikoreshe muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango kandi abana bazagikunda. Igihe itorero rizaba ryatangiye kucyiga mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, ntuzasibe n’icyumweru na kimwe. Ujye ugisoma witonze kandi udahushura. Ujye utekereza ku byo usoma, kandi umere nk’aho wari uhari igihe byabaga. Jya ugerageza kwishyira mu mwanya w’abo bantu bavugwa muri Bibiliya, use n’ureba ibyo barebaga kandi ugereranye uko bitwaye mu mimerere runaka n’uko wari kwitwara iyo uza kuba uri mu mimerere nk’iyabo.

Tunejejwe cyane no kubandikira iki gitabo. Turizera ko kizabafasha mwe n’imiryango yanyu. Mwizere ko tubakunda kandi tubifuriza ibyiza.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova