Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

Yabaye maso kandi arategereza

Yabaye maso kandi arategereza

1, 2. Ni iyihe nshingano itoroshye Eliya yahawe, kandi se yari atandukaniye he na Ahabu?

ELIYA yifuzaga gusenga Se wo mu ijuru yiherereye. Ariko ikivunge cy’abantu bari bamukikije bari bamaze kubona uwo muhanuzi w’ukuri amanura umuriro uva mu ijuru. Nta gushidikanya ko abenshi muri bo bifuzaga kwemerwa na we. Hari inshingano itoroshye Eliya yagombaga kubanza gusohoza mbere y’uko ajya gusenga Yehova Imana yiherereye mu mpinga y’umusozi wa Karumeli. Yagombaga kuvugana n’Umwami Ahabu.

2 Ahabu na Eliya bari batandukanye cyane. Ahabu wari wambaye imyenda myiza cyane ya cyami, yagiraga umururumba kandi yari yaracitse intege ahinduka umuhakanyi. Eliya yari yambaye imyenda y’abahanuzi, ni ukuvuga imyenda isanzwe ishobora kuba yari ikozwe mu ruhu, cyangwa mu bwoya bw’ingamiya cyangwa se mu bwoya bw’ihene. Yari umuntu w’intwari cyane, w’indahemuka kandi ufite ukwizera. Kuri uwo munsi wari uciye ikibu, hari ibintu byinshi byari byagaragaye ku birebana n’imyifatire y’abo bagabo bombi.

3, 4. (a) Kuki uwo wari umunsi mubi kuri Ahabu no ku bandi bantu bose basengaga Bayali? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Uwo munsi Ahabu n’abandi basengaga Bayali bakozwe n’ikimwaro. Idini ry’abapagani ryari rishyigikiwe n’Umwamikazi Yezebeli n’umugabo we Ahabu ryari ryagaragaye ko ari iry’ikinyoma. Iryo dini ryakoreraga mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Abantu batahuye ko Bayali nta cyo yari ibamariye. Iyo mana itagira ubuzima yari yananiwe kwatsa n’akariro na gake kugira ngo isubize amasengesho y’abahanuzi bayo bari biriwe bayitakambira, babyina kandi bikebagura. Bayali yari yananiwe gukiza abo bahanuzi 450 bari bakaniwe urubakwiriye. Ariko hari ikindi kintu iyo mana y’ikinyoma yari yananiwe gukora, kandi cyari kigiye kuyinanira mu buryo budasubirwaho. Abahanuzi ba Bayali bari bamaze imyaka isaga itatu batakambira iyo mana yabo kugira ngo ibakize amapfa yari yarayogoje icyo gihugu, nyamara byarayinaniye. Ariko mu kanya gato Yehova ubwe yari agiye gukiza abantu amapfa akagaragaza ko ari we Mana y’ukuri.​—1 Abami 16:30–17:1; 18:1-40.

4 Ariko se ni ryari Yehova yari kugira icyo akora? None se hagati aho Eliya yari kubyifatamo ate? Kandi se ni irihe somo dushobora kuvana kuri uwo mugabo wari indahemuka? Iyo nkuru iradufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.​Soma mu 1 Abami 18:41-46.

Yakomeje gusenga

5. Eliya yasabye Ahabu gukora iki, kandi se haba hari isomo Ahabu yakuye ku byabaye uwo munsi?

5 Eliya yegereye Ahabu aramubwira ati “zamuka urye kandi unywe kuko numva ikiriri cy’imvura y’impangukano.” Ese hari isomo uwo mwami mubi yari yavanye ku byabaye uwo munsi? Iyo nkuru nta cyo ibivugaho. Ariko kandi, nta magambo tubonamo agaragaza ko yihannye, nta n’aho tubona ko yaba yarasabye uwo muhanuzi kumufasha kwegera Yehova no gusaba imbabazi. Icyo Ahabu yakoze gusa ni uko ‘yazamutse akajya kurya no kunywa’ (1 Abami 18:41, 42). Eliya we se yabigenje ate?

6, 7. Eliya yasenze asaba iki, kandi kuki?

6 Bibiliya igira iti “Eliya we arazamuka ajya ku mpinga y’umusozi wa Karumeli, arasutama yubika umutwe mu maguru.” Mu gihe Ahabu yari agiye gufungura, Eliya we yari abonye akanya keza ko gusenga Se wo mu ijuru. Zirikana ukuntu Eliya yari yicishije bugufi, nk’uko bivugwa muri iyo nkuru. Yari asutamye yubitse umutwe, ku buryo mu maso he hendaga gukora ku mavi. None se ubwo yasengaga asaba iki? Nta wakwirirwa akekeranya. Muri Yakobo 5:18, Bibiliya itubwira ko Eliya yasengaga asaba ko amapfa yarangira. Birashoboka ko yasengeraga mu mpinga y’umusozi wa Karumeli.

Amasengesho ya Eliya yagaragazaga ko yifuzaga abikuye ku mutima kubona ibyo Imana ishaka bikorwa

7 Mbere yaho, Yehova yari yavuze ati “niyemeje kugusha imvura mu gihugu” (1 Abami 18:1). Bityo rero, Eliya yarasengaga kugira ngo ibyo Yehova yashakaga bibeho nk’uko yari yabivuze. Imyaka igihumbi nyuma yaho, Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga batyo.​—Mat 6:9, 10.

8. Urugero rwa Eliya rutwigisha iki ku birebana n’isengesho?

8 Urugero rwa Eliya rutwigisha byinshi ku birebana n’isengesho. Mbere na mbere, Eliya yifuzaga ko Imana isohoza ibyo yavuze. Mu gihe dusenga, ni byiza ko twibuka ko Imana “itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yoh 5:14). Ubwo rero biragaragara ko dukwiriye kumenya ibyo Imana ishaka kugira ngo yumve amasengesho yacu. Iyo ni impamvu yumvikana ituma kwiyigisha Bibiliya biba kimwe mu bigize imibereho yacu ya buri munsi. Mu by’ukuri, Eliya na we yashakaga ko amapfa arangira, kubera ko abaturage bo mu gihugu cye bari bababaye cyane. Ashobora kuba yarashimiye Imana abikuye ku mutima, nyuma yo kwibonera igitangaza Imana yari yakoze uwo munsi. Natwe rero igihe dusenga, twagombye kugaragaza ko duhangayikishijwe n’icyatuma abandi bamererwa neza kandi tugashimira tubikuye ku mutima.​Soma mu 2 Abakorinto 1:11; Abafilipi 4:6.

Yiringiye Yehova kandi aba maso

9. Eliya yasabye umugaragu we gukora iki, kandi se ni ayahe masomo abiri turi busuzume?

9 Eliya yari azi neza ko Yehova yari kugira icyo akora kugira ngo amapfa arangire, ariko ntiyari azi igihe yari kubikorera. None se hagati aho uwo muhanuzi yakoze iki? Iyo nkuru igira iti “abwira umugaragu we ati ‘zamuka urebe mu cyerekezo cy’inyanja.’ Arazamuka arahareba aramubwira ati ‘nta cyo mbonye.’ Amusubizayo incuro ndwi zose” (1 Abami 18:43). Urugero rwa Eliya rutwigisha nibura amasomo abiri turi busuzume. Irya mbere, ni uko uwo muhanuzi yari yiringiye ko Yehova yari kugira icyo akora. Irya kabiri, ni ukuntu yabaga ari maso.

Eliya yabaga ashishikajwe no kubona ikimenyetso cyamwereka ko Yehova agiye kugira icyo akora

10, 11. (a) Eliya yagaragaje ate ko yizeraga isezerano rya Yehova? (b) Kuki natwe dukwiriye kugira ukwizera nk’uko?

10 Eliya yizeraga isezerano rya Yehova. Yabaga ashishikajwe no kubona ikimenyetso cyamwereka ko Yehova agiye kugira icyo akora. Yohereje umugaragu we mu mpinga y’umusozi kugira ngo arebe ahantu yashoboraga kugeza ijisho hose, amenye niba hari ikimenyetso kigaragaza ko imvura yaba yari igiye kugwa. Umugaragu agarutse yamuzaniye inkuru idashishikaje agira ati “nta kintu mbonye.” Ijuru ryari rikeye, mu kirere nta gicu na mba. Reka noneho dusuzume ikintu kidasanzwe kiboneka muri iyi nkuru. Ibuka ko Eliya yari amaze kubwira Umwami Ahabu ati ‘ndumva ikiriri cy’imvura y’impangukano.’ Uwo muhanuzi yashoboraga ate kuvuga ibintu nk’ibyo kandi nta bicu bishobora gutanga imvura abona?

11 Eliya yari azi isezerano rya Yehova. Kubera ko yari umuhanuzi wa Yehova kandi akaba yari amuhagarariye, yari azi neza ko Imana ye yagombaga gusohoza isezerano ryayo. Eliya yari afite icyizere ku buryo we yumvaga ari nk’aho iyo mvura y’impangukano yari yarangije kugwa. Dushobora kuba twibuka icyo Bibiliya yavuze kuri Mose igira iti “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.” Ese nawe ubona ko Imana iriho koko? Imana itanga impamvu zifatika zagombye gutuma tuyizera kandi tukizera amasezerano yayo.​—Heb 11:1, 27.

12. Eliya yagaragaje ate ko yari maso, kandi se yitwaye ate amaze kumenya ko hari igicu gito?

12 Noneho zirikana ukuntu Eliya yabaga ari maso. Yabwiye umugaragu we ngo yongere asubireyo, atari rimwe cyangwa kabiri, ahubwo amwohereza incuro ndwi zose! Dushobora gusa n’abareba uwo mugaragu wari wananiwe bitewe no kugenda agaruka incuro nyinshi. Ariko Eliya yakomeje gushishikazwa no kubona ikimenyetso cyagaragaza ko imvura yashoboraga kugwa kandi ntiyacogora. Amaherezo, umugaragu amaze kujyayo incuro ndwi, yaraje aramubwira ati “mbonye igicu gito kingana n’ikiganza kizamuka gituruka mu nyanja.” Ese ushobora gusa n’ureba uwo mugaragu, arambuye ikiganza yerekana ukuntu icyo gicu gito cyari giturutse iyo kure ku Nyanja Nini cyanganaga? Uwo mugaragu ashobora kuba yarabonaga ko icyo gicu nta cyo kivuze. Ariko Eliya we yabonaga ko cyari gifite agaciro kenshi. Ubwo noneho yahaye umugaragu we amabwiriza yihutirwa agira ati “zamuka ubwire Ahabu uti ‘zirika amafarashi ku igare ryawe umanuke imvura itakubuza kugenda!’”​—1 Abami 18:44.

13, 14. (a) Kuki dukwiriye kuba maso nka Eliya? (b) Kuki tugomba kugira icyo dukora tutazuyaje?

13 Eliya yaduhaye urugero rwiza cyane. Natwe turi mu gihe Imana igiye kugira icyo ikora kugira ngo isohoze umugambi wayo. Eliya yari ategereje ko amapfa arangira. Muri iki gihe nabwo, abagaragu b’Imana bategereje ko iyi si yangiritse irimbuka (1 Yoh 2:17). Ubwo rero, dukeneye kuba maso nk’uko Eliya yabigenje, kugeza igihe Yehova azagirira icyo akora. Yesu Umwana w’Imana yagiriye abigishwa be inama igira iti “nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Mat 24:42). Ese Yesu yashakaga kuvuga ko abigishwa be nta kintu na mba bagombaga kuba bazi ku birebana n’igihe imperuka izazira? Oya, kubera ko yasobanuye mu buryo burambuye uko isi yari kuzaba imeze mu minsi ibanziriza iherezo ryayo. Twese twibonera isohozwa ry’ibintu biranga “iminsi y’imperuka.”​Soma muri Matayo 24:3-7.

Igicu gito cyazamutse giturutse kure cyane cyari gihagije kugira ngo Eliya yumve ko Yehova agiye kugira icyo akora. Ibimenyetso by’iminsi y’imperuka biduha impamvu zifatika zo kugira icyo dukora tutazuyaje

14 Ibintu biba muri iki gihe bigaragaza rwose ko turi mu minsi y’imperuka. Ese ibyo bintu ntibihagije ku buryo byatuma tugira icyo dukora tutazuyaje mu murimo dukorera Yehova? Igicu gito cyazamutse giturutse kure cyane cyari gihagije kugira ngo Eliya yumve ko Yehova agiye kugira icyo akora. Ese uwo muhanuzi w’indahemuka yaba yaramanjiriwe?

Yehova arahumuriza kandi agatanga imigisha

15, 16. Ni ibihe bintu byabaye mu buryo butunguranye, kandi se Eliya yari yiteze ko Ahabu akora iki?

15 Iyo nkuru igira iti “hagati aho ikirere kizimagizwa n’ibicu n’umuyaga, hatangira kugwa imvura nyinshi cyane y’impangukano. Ahabu yari mu igare rye agana i Yezereli” (1 Abami 18:45). Kuva ubwo, ibyakurikiyeho byarihuse cyane. Mu gihe umugaragu wa Eliya yarimo ageza ubutumwa bwa Eliya kuri Ahabu, cya gicu gito cyavuyemo ibicu byinshi, byuzura ikirere kirijima, umuyaga ukaze urahuha, imvura igwa ku butaka bwa Isirayeli nyuma y’imyaka itatu n’igice yari imaze itagwa, maze ubutaka bwari bwarakakaye burasoma. Kubera ko iyo mvura yagendaga iba nyinshi, umugezi wa Kishoni waruzuye, bityo amazi akuraho amaraso y’abahanuzi ba Bayali bari bishwe. Abisirayeli bari barayobye na bo bari bahawe uburyo bwo gukura muri Isirayeli gahunda yo gusenga Bayali.

“Hatangira kugwa imvura nyinshi cyane y’impangukano”

16 Nta gushidikanya, Eliya yari yiringiye ko ari uko byagombaga kugenda. Wenda yibazaga uko Ahabu yari kwakira ibintu bitangaje byarimo biba. Ese mama Ahabu yari kwihana akareka gahunda yanduye yo gusenga Bayali? Ibyari byabaye uwo munsi byari byatanze impamvu zumvikana zari gutuma Ahabu ahinduka. Birumvikana ko tudashobora kumenya icyo Ahabu yatekerezaga icyo gihe. Inkuru itubwira gusa ko uwo mwami ‘yuriye igare rye akajya i Yezereli.’ Ese hari isomo yari yakuye mu byabaye? Yaba se yari yiyemeje guhindura inzira ze? Ibintu byakurikiyeho bigaragaza ko nta cyo yahinduye. Ariko kandi, hari ibindi bintu byari bitegereje Eliya na Ahabu, mbere y’uko uwo munsi urangira.

17, 18. (a) Byagendekeye bite Eliya igihe yari mu nzira igana i Yezereli? (b) Ni iki gitangaje mu rugendo Eliya yakoze yiruka ava i Karumeli ajya i Yezereli? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

17 Umuhanuzi wa Yehova yanyuze inzira Ahabu yari yanyuzemo. Yagombaga gukora urugendo rurerure, mu nzira yijimye kandi yuzuye ibyondo. Ariko kandi, haje gukurikiraho ikintu kidasanzwe.

18 Bibiliya ikomeza igira iti “ukuboko kwa Yehova kuba kuri Eliya, aracebura agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli” (1 Abami 18:46). Biragaragara ko “ukuboko kwa Yehova” kwarimo gukorera kuri Eliya mu buryo ndengakamere. Yezereli yari ku birometero 30 uvuye aho Eliya yari ari, kandi Eliya yari akuze. * Noneho sa n’ureba uwo muhanuzi wari wambaye imyenda miremire, ayizamura akayikubira ku matako kugira ngo itamubuza gutambuka maze abone uko yiruka muri uwo muhanda wari wuzuye ibyondo. Sa n’umureba yiruka cyane kugeza ubwo afashe igare ry’umwami, akaricaho ndetse akarisiga!

19. (a) Kuba Imana yarahaye Eliya imbaraga bitwibutsa ubuhe buhanuzi? (b) Igihe Eliya yirukankaga ajya i Yezereli, ni iki yari azi neza?

19 Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byari umugisha kuri Eliya! Kugira imbaraga nk’iz’abasore, ndetse wenda ziruta izo yari afite mu busore bwe, bigomba kuba byari ibintu bishishikaje cyane. Ibyo bishobora kutwibutsa ubuhanuzi buvuga ko abantu bizerwa bazagira ubuzima butunganye n’imbaraga nyinshi muri Paradizo yo ku isi dutegereje. (Soma muri Yesaya 35:6; Luka 23:43.) Igihe Eliya yirukaga mu muhanda wuzuye ibyondo, yari azi neza ko yemerwa na Yehova Imana y’ukuri yonyine.

20. Twakora iki ngo tubone imigisha ituruka kuri Yehova?

20 Yehova ashishikazwa no kuduha imigisha. Birakwiriye ko dushyiraho imihati kugira ngo tuyibone. Kimwe na Eliya, dukeneye kuba maso, tugasuzumana ubwitonzi ibimenyetso bigaragaza ko Yehova agiye kugira icyo akora muri ibi bihe biteje akaga kandi bisaba kugira icyo dukora tutazuyaje. Natwe dufite impamvu zo kwiringira byimazeyo amasezerano ya Yehova, we “Mana ivugisha ukuri.”​—Zab 31:5.

^ par. 18 Hashize igihe gito ibyo bibaye, Yehova yahaye Eliya inshingano yo gutoza Elisa. Elisa yari azwiho kuba ari we “wasukiraga Eliya amazi yo gukaraba intoki” (2 Abami 3:11). Elisa yari umugaragu wa Eliya, uko byumvikana akaba yarakoraga ibishoboka byose kugira ngo afashe uwo mugabo wari ugeze mu za bukuru.